Ubushakashatsi bwerekana ko hari abafite ubumuga bakigorwa no kubona imirimo

Umuryango mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga (Humanity&Inclusion/HI), uvuga ko imyumvire no kutagira ubumenyi kw’abatanga serivisi bikomeje gutuma abafite ubumuga bahezwa mu burezi, mu buzima no mu mirimo yabateza imbere.

Ufite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutavuga no kutabona arimo gusobanurirwa ibivugirwa mu nama
Ufite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutavuga no kutabona arimo gusobanurirwa ibivugirwa mu nama

Inyigo yakorewe mu Turere twa Nyamasheke na Rutsiro mu 2022 n’umushinga witwa HELASIA wa HI, igaragaza ko 50% by’abafite ubumuga batazi serivisi bashobora gusaba zijyanye na politiki n’amategeko by’Igihugu.

Uwo mushinga uvuga kandi ko 5.95% by’abana na 10.4% by’abakuru bafite ubumuga mu Karere ka Rutsiro, ndetse na 1.5% mu Karere ka Nyamasheke ari bo bazi uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, hashingiwe ku mategeko y’u Rwanda cyangwa ku masezerano mpuzamahanga.

Umuryango mugari (Sosiyete) n’abatanga serivisi by’umwihariko, ni bo bashinjwa guteza ibyo bibazo kubera kutagira ubumenyi ku mibereho y’abafite ubumuga.

Ikindi ngo ababyeyi b’abana bafite ubumuga barabahohotera, ubigereranyije n’uko bafata abavandimwe babo badafite ubumuga, bikagaragarira mu kutabajyana kwiga.

Ibi ngo bigira ingaruka kuri abo bana bafite ubumuga, birimo no kubateza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’ibijyanye n’imikorere.

Iyo nyigo ivuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, batagirirwa ibanga kwa muganga bitewe n’uko abaganga batazi ururimi rw’amarenga, bikabasaba gushaka umusemuzi, bikarangira amabanga yabo agiye hanze.

Kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo, kudahabwa amakuru y’ibibera mu Gihugu, ni bimwe mu bibazo imiryango y’abafite ubumuga igaragaza ko ari inzitizi, yo guhera inyuma mu iterambere.

Umushinga HELASIA wakoreye ubukangurambaga mu turere twa Rutsiro na Nyamasheke muri 2019-2022, wigisha ababyeyi b’abana bafite ubumuga hamwe n’abatanga serivisi zitandukanye.

Abafite ubumuga na bo bigishijwe bagahabwa ibikoresho bashoboye kwiteza imbere
Abafite ubumuga na bo bigishijwe bagahabwa ibikoresho bashoboye kwiteza imbere

Ibi ariko ngo wabijyanishaga no kwigisha abahagarariye imiryango y’abafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, kugira ngo bazajyane izo nyigisho mu bice byose by’Igihugu.

Mujyambere Dieudonné, ukuriye uwo mushinga agira ati "Twageze ku bantu bari hagati ya 5000-6000, ariko navuga ko barenze abo kuko twatanze ibiganiro, hakiyongeraho n’abahagarariye imiryango y’abafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu".

Mujyambere avuga ko imiryango y’abafite ubumuga by’umwihariko yigishijwe imyuga no guteza imbere imishinga, bakaba bamuritse kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, bimwe mu byo bagezeho.

Uwitwa Irihose Aimable uyobora Umuryango w’abafite ubumuga bw’ingingo witwa ROPPD-WU, avuga ko inyinyigisho bahawe zatumye bamenya gukora umushinga w’Ubuhinzi n’Ubworozi, uzateza imbere abafite ubumuga batari munsi ya 100.

Ati "Umushinga twashoboye kuwubonera amafaranga agera kuri Miliyoni 50Frw, tuzashaka umukozi wigisha ubuhinzi guhera ku gutegura imbuto, umurima, guhinga, kuvomera, gusarura no kubika umusaruro ukanajyanwa ku isoko".

Irihose avuga ko abafite ubumuga bagize umuryango we bajyaga bahura n’abantu bakabasaba ubufasha, ariko ko mu minsi mike ngo bagiye kujya bahura na bo babagurishaho imboga n’imbuto bejeje.

Bavuga ko abafite ubuga bakigorwa no kubona imirimo
Bavuga ko abafite ubuga bakigorwa no kubona imirimo

Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe abana mu Nama Nkuru y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Oswald Tuyizere avuga ko Uturere twose twahawe amafaranga yafasha Urubyiruko rufite ubumuga kubona imirimo.

Tuyizere avuga ko NCPD yohereza mu turere amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120 buri mwaka yo kujya gufasha abafite ubumuga bishyize hamwe, kugira ngo abere igishoro abatagize amahirwe yo kubona akazi.

Tuyizere agira ati "Ushingiye ku byo HELASIA yagezeho, utundi turere twakoresha amafaranga NCPD itwoherereza, abantu bakiga bakabona imirimo, kugira ngo bayabone ni uko Akarere kabanza kakabahugura uko bazayakoresha, uko bazayacunga n’uko bazacunga abakiriya babo".

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri Kanama 2022, rigaragaza ko abafite ubumuga mu Rwanda hose kuri uwo munsi bari bageze ku 394,375.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka