Uburinganire bwagezweho bwaturutse ku kazi gakomeye kakozwe - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kwishimira ibyagezweho mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi ari ibintu bikwiye, ariko ko abantu bakwiye kumva ko ibyagezweho muri urwo rwego bitapfuye kwizana gusa, ahubwo byaturutse kuri Guverinoma ishyira abaturage imbere, cyane cyane abagore.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwibuka urugendo n’imbaraga zakoreshejwe, mu kugira ngo uburinganire bushoboke, harimo ubushake bwa politiki bwo gutanga amahirwe angana, no gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo.

Yagize ati “Dufite amategeko na gahunda za Leta zitanga amahirwe angana ku bagabo n’abagore, ingengo y’imari y’Igihugu itegurwa hanazirikanwa ibikorwa bigamije iterambere ry’abagore. Hari n’inzego zashyizweho hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abagore, nka Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’abagore (National Women Council), ‘Gender monitoring office’ n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda” .

Yunzemo ati “Umuryango mwiza, ni umuryango utuje, ufite indangagaciro za Kinyarwanda. Twese twemeranya ko umugore agira uruhare runini mu gutuma umuryango uba mwiza, ariko ntiyabigeraho wenyine, aba akeneye gushyigikirwa. Iyo atuje, akanubahwa, ashobora gutuma umuryango uba mwiza ukarangwa n’ituze”.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abanyeshuri ba FAWE Girls School
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abanyeshuri ba FAWE Girls School

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibyagezweho mu rwego rw’uburinganire, atari impanuka ahubwo ari umusaruro wo gushyira hamwe imbaraga.

Ibyo ni ibyo yavuze ku wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, ubwo yari mu Nama y’Ihuriro ry’Abagore bari mu buyobozi, yabereye mu Mujyi wa Kigali, yahuriyemo abagore basaga 200 bari muri mu nzego za Leta n’izitari iza Leta.

Inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka abagore bazaba abayobozi mu gihe kizaza”.

Inama yari igamije kongera ubushobozi bw’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, kwerekera no kubaka abagore bazaba abayobozi mu gihe kizaza, kugira inama abana b’abakobwa, kuganira ku buryo bwo kubona amafanga yo gukora ibikorwa bitandukanye, gushyiraho uburyo bw’ubufatanye mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Tugomba kwigenzura ubwacu, hanyuma tugakora ibiruseho, kugira ngo abahungu n’abakobwa bacu tuzabarage Igihugu, aho ibyo bashaka bizaba bitagira imipaka. Iyo wubaka wita cyane ku ireme ry’ibyo wubaka, kuramba kw’ibyo wubaka ndetse no kurinda ibyagezweho.”

Ati “Rero, ntidushidikanya ku ihuriro ryacu ry’abagore kuko ishyirwaho ryaryo ryari rikenewe. Gusa, dufite inshingano yo guhanga ibintu binshya kandi tugaharanira ko biramba. Ni ngombwa ko dukomeza gutera imbere kandi iterambere tugezeho tukarisigasira, kugira ngo bizamure icyizere cy’abadukomokaho cyo kugira uruhare mu giteza imbere Igihugu”.

Muri iyo nama kandi, Madamu Jeannete Kagame yitabiriye itangizwa ry’ihuriro ry’abagore bari mu nzego z’Ubuyobozi muri Afurika (African Women Leaders Network ‘AWLN’), Ishami ry’u Rwanda, intego yaryo ikaba ari ukuba umuyoboro wo kunyuzamo ubukangurambaga bwo gushishikariza abagore mu nzego zitandukanye, kugira uruhare mu kubaka amahoro n’iterambere ku Mugabane w’Afurika, ariko bakanaba intangiriro z’impinduka nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka