Uburengerazuba: Bahagurukiye ibisubiza inyuma ubuzima bw’abaturage

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahuye n’abayobozi mu turere n’abafatanyabikorwa batwo mu guteza imbere abaturage, baganira ku bibangamiye ubuzima bw’abaturage.

Kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho y'abaturage harimo imirire mibi ikigaragara mu miryango
Kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage harimo imirire mibi ikigaragara mu miryango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Florence Uwambajemariya, avuga ko basuzumye uburyo bakemura ibibazo bibangamiye abaturage, uburyo bafatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo imiryango ibanye mu makimbirane ikemure ibibazo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Agira ati “Hari imiryango itari ifite amacumbi n’ubwiherero, abana bafite imirire mibi, twasanze dukwiye gufata ingamba ku buryo budasanzwe, kugira ngo ibisigaye bikorwe kandi tuzafatanye n’amadini, abafatanyabikorwa, n’inzego za leta, twiyemeje ko uturere tugiye gukora inama bakagabana imiryango ifite ibibazo mu turere”.

Zimwe mu ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa zirimo gufasha abafite ibibazo, naho ibibazo by’abana baterwa inda ngo bigomba kuganirwa mu mugoroba w’ababyeyi.

Imbonerahamwe igaragaza inda zatwe abana b'abakobwa
Imbonerahamwe igaragaza inda zatwe abana b’abakobwa

Agira ati “Twasanze dukwiye kwitabira umugoroba w’ababyeyi hamwe no kubafasha kwifasha, gusubira mu ishuri no kubegereza amahirwe ahari kugira ngo bashobore kugira ubuzima bwiza”.

Uyu muyobozi avuga ko abana baterwa inda bahisha ababateye inda bikagora gutanga ubutabera, naho gukemura amakimbirane bigomba kunyura mu mugoroba w’ababyeyi.

Raporo yakozwe n’Intara y’Uburengerazuba igaragaza ko hagaragaye abana b’abakobwa batewe inda z’imburagihe 1,545, naho akarere kabonekamo umubarere munini wabatewe inda muri iyi ntara ni Akarere ka Nyabihu gafite 374, Karongi 343, Rusizi 330 naho akarere karimo imibare mikeya ni Akarere ka Nyamasheke gafite 49.

Iyi raporo igaragaza ko abakoze iki cyaha bashyikirijwe parike ari 217, abashyikirijwe inkiko ari 168, naho abarekuwe na parike ni 40, mu gihe abarekuwe n’inkiko ari 26.

Imbonerahamwe igaragaza abana bafite imirire mibi
Imbonerahamwe igaragaza abana bafite imirire mibi

Iyi ntara iheruka kuba iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020, igaragaza ko haboneka ingo zibana mu makimbirane 5,331, akarere kaza ku isonga mu kugira imibare myinshi ni Rutsiro 1,266, Rusizi 1,107 naho akarere gafite amakimbirane makeya ni Nyabihu 314.

Mu gihe imihigo y’uturere yibanda mu kuzamura imibereho y’abaturage, muri iyi Ntara hagombaga kubakwa ubwiherero 680 ariko hubatswe 193, hagombaga gusanwa ubwiherero 6,256 naho abana bari bafite imirire mibi bari 1,713 kandi imibare myinshi yari muri Rusizi 516, Nyamasheke 362, Karongi 338.

Iyi raporo igaragaza ko abaturage bararana n’amatungo bari 4,681 nyamara abafashijwe ni 344, mu gihe abarwaye amavunja mu ntara yose haboneka ari 237.

Ku birebana n’abafite amavunja n’abadafite ubwiherero, ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba n’abayobozi mu turere n’abafatanyabikorwa, bavuga ko bitagomba gutegereza igihe ahubwo hari abafashijwe banakize, ariko kubera kudakurikiranwa bongera kurwara, bavuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwo kubakurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe Bugingo Emma Marie, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana b’abakobwa gifitanye isano n’imibanire mibi mu miryango, aho imiryango irimo amakimbirane itanga icyuho cy’imyitwarire ku bana bakaba banashukwa n’abashaka kubasambanya.

Bugingo avuga ko inzego zose zagombye guhagurikira rimwe mu kurwanya ibibazo biboneka mu muryango kuko bigira ingaruka ku bana n’ababakomokaho.

Ati “Ni ikibazo kitureba twese, kuko niba umwana ugomba kurera abyara, uwo mwana ubyawe azitabwaho nande? Bigaragaza ingaruka byazagira mu myaka iri imbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ariko bahe nabo binyuma kuko bari kureba nabi wasanga bahaye abimbere kugirango babafotore.

UWIMANA Henry yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka