Uburenganzira bwa muntu bugiye gutangira kwigishwa mu mashuri

Iyo witegereje hirya no hino ku isi, usanga hari abantu bakora ibikorwa bibangamira abandi babyita uburenganzira bwabo, cyangwa se abandi bakamburwa uburenganzira bwabo ntibabimenye.

Ibyo bigaragaza ko mu batuye isi hari imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, uhereye ku bato kugeza ku bakuze.

Ibihugu 18 byo muri Afurika biri kwigira mu Rwanda Uburenganzira bwa Muntu
Ibihugu 18 byo muri Afurika biri kwigira mu Rwanda Uburenganzira bwa Muntu

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017, ibuhugu 18 byo muri Afurika byateraniye i Kigali mu mahugurwa ku burenganzira bwa muntu, agamije kurebera hamwe uburyo uburenganzira bwa muntu bwarushaho kwigishwa no kubungabungwa.

Ayo mahugurwa azamara iminsi itatu, yahuriyemo abakozi ba za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu baturutse muri ibyo bihugu, akazibanda ku buryo bwo kwigisha uburenganzira bwa muntu hibandwa mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na za kaminuza.

Nirere Madeleine uhagarariye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, avuga ko imfashanyigisho zigisha ku burenganzira bwa muntu zirimo gutegurwa, zikazashyirwa mu mashuri ndetse n’abarimu batangiye guhugurirwa kuzazigisha.

Yagize ati “Buri muntu wese agomba kumenya uburenganzira bwe, kuko iyo yabumenye bimufasha kubahiriza n’ubw’abandi kandi akamenya n’inshingano ze”

Nirere yanavuze ko banahugura abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo nabo bahugure abaturage, bityo ngo bigafasha abantu kumenya igikwiye n’ikibujijwe.

Nirere Madeleine uhagarariye komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda avuga ko imfashanyigisho zigisha kuburenganzira bwa muntu ziri kongerwa mu mashuri
Nirere Madeleine uhagarariye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda avuga ko imfashanyigisho zigisha kuburenganzira bwa muntu ziri kongerwa mu mashuri

Margret Muthee uhagarariye porogaramu z’uburenganzira bwa muntu zifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, avuga ko amahugurwa nk’ayo agamije kwigisha abaturage n’abanyeshuri bakamenya uburenganzira bafite muri sosiyete.

Ibyo ngo bizabafasha kutagira uvutswa uburenganzira bwe ntabimenye, kandi binatume ntawuvutsa abandi uburenganzira bwabo.

Uhagarariye komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri ayo mahugurwa, yavuze ko bazasangira ubunararibonye n’izindi komisiyo zo muri Afurika, bikazabafasha kurushaho kunononsora akazi kabo ko kwimakaza uburenganzira bwa muntu mu Muryango Nyarwanda.

Ifoto y'urwibutso y'Ibihugu 18 by'Afrika biri kwiga kuburenganzira bwa muntu mu Rwanda
Ifoto y’urwibutso y’Ibihugu 18 by’Afrika biri kwiga kuburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Ibihugu bya Afurika byitabiriye ayo mahugurwa birimo u Rwanda, Nigeria, Swaziland, Burkinafaso, Sierra Leone, Egypt, Cameroun, Kenya, Malawi, Niger, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka