Uburenganzira butangirana no kumenya ko ubufite - Me Andrews Kananga uyobora Legal Aid Forum
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga, avuga ko nka sosiyete sivile bafatanyije na Leta, bakwiye kongera ingufu mu bukangurambaga, abantu bakamenya uburenganzira bwabo, cyane cyane mu bice by’icyaro, bityo bamara kubumenya bakabuharanira.
Ibi yabigarutseho mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu, avuga ko hari ibyo kwishimira n’ibyo babona byakongerwamo ingufu mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “U Rwanda ni Igihugu mwese muzi aho twavuye, ni igihugu cyabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku kigero wavuga ko ari ndengakamere. Kuba uyu munsi ari Igihugu cyiyubatse, ayo mateka tukaba twarayavuyemo, ni bimwe mu byo kwishimira.”
Mu bindi avuga byo kwishimira byagezweho mu Rwanda, harimo guteza imbere umugore no kumuha ijambo, iterambere mu burezi kuri bose, nubwo ireme ry’uburezi ryifuzwa ritaragerwaho.
Mu bikwiye kongerwamo ingufu, harimo kurandura ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abana n’abagore, no kureba ibyo raporo zigaragaza ko u Rwanda rukwiye gukosora nk’Igihugu, bikitabwaho.
Me Kananga asanga kandi hakiri ikibazo cy’abaturage batarasobanukirwa uburenganzira bwabo, bikaba bigoye ko babuharanira mu gihe batarabumenya.
Ati “Ni yo mpamvu twebwe nka sosiyete sivile duhora tuvuga ngo abantu bigishwe, bahugurwe, kuko uburenganzira butangirana no kumenya ko ubufite. Noneho abantu bamara kumenya ko bafite uburenganzira, bazamenya ngo ni gute uwahohotewe akavutswa uburenganzira bwe, abigenza gute?”
Mu nshingano Legal Aid Forum ifite harimo gufasha abatishoboye kugera ku butabera. By’umwihariko ku bagore n’abakobwa. Mu gutanga iyo serivisi by’umwihariko mu gihe kirangiye cy’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, avuga ko abantu benshi bafashije nka 70% ari abakobwa n’abagore.
Mu bindi Legal Aid Forum iteganya harimo kuzenguruka mu gihugu hose mu mwaka utaha wa 2025 bigisha abantu cyane cyane ibikubiye mu mategeko kugira ngo abaturage bamenye uburenganzira bwabo. Ibi ngo bizakorwa mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ubumenyi kuko usanga abenshi bagwa mu byaha batabizi nyamara amategeko ntabure kubahana.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophille, na we ashima intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu. Yagize ati “Twakoze urugendo rurerure ukurikije aho twavuye. Murabizi Igihugu cyacu cyanyuze muri byinshi cyane cyane guhera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igihugu cyari cyaragizwe umuyonga, ari abantu, ari ibintu, ari n’ibikorwa remezo byose, ariko uyu munsi aho tugeze, bigaragara ko abantu nibura bishyira bakizana mu Gihugu, ntabwo amacakubiri yahozeho akiriho uyu munsi, ndetse n’ubundi buryo bwose bw’ivangura. Umutekano urahari ku buryo ntawishisha undi wese mu Gihugu, kandi ni ibintu n’abanyamahanga basura Igihugu bibonera, atari Abanyarwanda bonyine bagituyemo.”
Mbonera Théophille avuga ko gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ari urugendo rukomeje, u Rwanda rukaba ruharanira kurushaho gutera intambwe yiyongera ku bindi byagezweho.
Icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda cyatangiye ku wa 30/11/2024 kugeza ku wa 10/12/2024, aho inzego zitandukanye zateguye ibiganiro byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.
Ni icyumweru gisozwa tariki 10 Ukuboza, ku munsi mukuru mpuzamahanga w’ishyirwaho ry’itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe ku wa 10 Ukuboza 1948, buri mwaka, u Rwanda rukaba rwifatanya n’ibindi bihugu kwizihiza iyo sabukuru y’itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu.
Uyu mwaka byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize mu Rwanda hashyizweho Komisiyo ifite inshingano zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Ni mu gihe ku rwego mpuzamahanga bizihiza isabukuru y’imyaka 75 ishize iryo tangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe.
Insanganyamatsiko ibihugu bizirikana uyu mwaka iragira iti “Uburenganzira bwacu, ahazaza hacu, tubuharanire uyu munsi.”
Imvo n’imvano y’uyu munsi ni igihe intambara ya kabiri y’isi yarangiraga, maze mu mwaka wa 1948 hasinywa amasezerano yo kurangiza intambara, hashyirwamo ingingo zivuga ko abantu bose bafite uburenganzira bungana, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byiyemeza kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.
Ohereza igitekerezo
|