Uburasirazuba: Inzuri zizageza muri Gashyantare 2020 zidakoreye, abazihawe bazazamburwa

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imitunganyirize y’inzuri mu ntara y’Uburasirazuba iratangaza ko aborozi bazageza mu kwezi kwa Gashyantare 2020 bataratunganya inzuri bahawe, bazazamburwa zigasubizwa Leta.

Aborozi batazatunganya inzuri bahawe bazazamburwa
Aborozi batazatunganya inzuri bahawe bazazamburwa

Byatangarijwe mu nama idasanzwe iyi komisiyo yagiranye n’aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Nyagatare, harebwa ibyavuye mu isuzuma iyo komisiyo yakoze ku mikoreshereze y’inzuri muri utwo turere, inama yabaye kuwa kane 26 Nzeri.

Ni inzuri zatanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba, aho yatanze inzuri 9,400.

Muri iryo genzura hasuwe inzuri 251. Muri zo, komisiyo yasanze hari inzuri 107 zikoreye ariko zitabyazwa umusaruro, n’izindi 144 zidakoreye.

Kuba urwuri rukoreye bivuga ko ruba rutarangwamo ibihuru, ruzitiye, rurimo amazi yo kuhira amatungo, kandi ruteye ku buryo bubungabunga ibidukikije.

Komisiyo ivuga ko yasanze hari inzuri zitabyazwa umusaruro, zimwe muri zo nta matungo arimo, izuzuyemo ibihuru, izitazitiye, izikoreshwa igice, izidateyemo ubwatsi izihingwamo n’ibindi.

Iyi komisiyo ivuga ko aborozi batabikoze gutyo, bose bizabaviramo gusesa amasezerano y’ubukode bagiranye na Leta.

Rutaro Herbert wagaragaje ibyavuye mu igenzura yagize ati “Kutabikora ngo urwuri rubyazwe umusaruro ukwiriye, byatuma amasezerano y’ubukode umworozi yagiranye na Leta aseswa”.

Iyi komisiyo kandi ivuga ko nyuma yo kugenzura imikoreshereze y’inzuri, hafashwe imyanzuro irimo no kuba inzuri zizaba zidakoreye kugeza muri Gashyantare umwaka utaha wa 2020 zizasubizwa Leta, kwirinda kugurisha ubutaka bwasaranganyijwe, gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere igice inzuri ziherereyemo, kwegera abateza ibibazo badakorera inzuri bakagirwa inama, abinangiye bagafatirwa ibyemezo n’ibindi.

Hafashwe imyanzuro kandi yo gushyiraho komite (imboni z’ubworozi) zo guhwiturana aborozi muri buri mudugudu, ndetse aborozi banasabwa kwirinda gukoresha abana mu nzuri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase wari witabiriye iyo nama, yabwiye aborozi ko kuba Perezida wa Repubulika yarabahaye ubutaka bwo gukoreraho ubworozi ari uko abakunda, ariko ko abakunda kimwe n’abandi banyarwanda bose, ku buryo ababufata nabi babwamburwa bugahabwa abandi.

Yagize ati “Ubutaka buke dufite mu Rwanda, ntabwo twakwemera ko hari ubutabyazwa umusaruro. Bigomba guhinduka, kandi ntibyahinduka tutagiye mu mategeko. Abafite ubutaka bahawe na komisiyo, bugomba kubyazwa umusaruro byanze bikunze, bitaba amategeko agakurikizwa. Ntabwo turi bwongere gutegereza, turifuza ko biba. Kugira urwuri wahawe ukaba utarubyaza umusaruro ni agahomamunwa”.

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imitunganyirize y’inzuri, yagaragaje ko mu nzuri zatanzwe harimo 33 zubatsweho imidugudu, ndetse hakaba n’izahinzwemo.

Minisitiri Shyaka Anastase kandi yasabye aborozi gukora ubworozi butanga umusaruro, kuko intara y’Uburasirazuba ari nini kandi ikaba irimo inka nyinshi, bityo ko nta mpamvu n’imwe bafite yo kutabona umusaruro ukomoka ku bworozi ushimishije.

Ati “Nta mpamvu n’imwe twagira ubworozi budashinga. Nta mpamvu n’imwe yatuma tugira ubutaka bunini, tukagira umusaruro udahagije. Nta mpamvu n’imwe yatuma Perezida wa Repubulika yarakase inzuri agaha abantu za hegitari, ariko ugasanga nta musaruro ufatika.

Icyo twifuza ni uko iyi ntara y’Uburasirazuba ari cyo kigega cy’igihugu ku bworozi n’ubutaka bugari, yaba n’ikigega cy’umusaruro”.

Emmanuel Munyaburanga umwe mu borozi bororera mu karere ka Gatsibo, avuga ko kuba hari aborozi batereranye inzuri bahawe ntibazikorere ngo zibyare umusaruro ari ubujiji, kuko urwuri ubusanzwe rubyarira umusaruro uwaruhawe mbere y’abandi.

Ati “Ku ruhande rumwe ni ubujiji, kuko urwuri baba baruhaye umuntu ngo rumutunge, hanyuma igihugu na cyo kibyungukiremo. Iyo bigenze bityo rero ari we ntacyo akuramo, n’igihugu ntacyo kibona”.

Aborozi kandi bavuga ko n’ubwo bigoye gukorera urwuri rwari rwaratereranwe rugasubira ku murongo mu mezi atanu basigaranye bigoye, ariko ko nibabishyiraho umutima bizagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka