Uburasirazuba: Akarere ka Gatsibo kegukanye ibikombe byinshi mu murenge Kagame Cup

Akarere ka Gatsibo kahize utundi Turere mu kwegukana ibikombe byinshi, mu marushanwa yiswe Umurenge Kagame Cup 2022-2023, aho kegukanye ibikombe bine, mu mupira w’amaguru, abakobwa n’abahungu ndetse n’umukino wa Basket Ball, abakobwa n’abahungu.

Akarere ka Ngoma ni ko kakurikiyeho n’ibikombe bibiri mu mukino wa Volley Ball, naho mu mukino wo kubuguza, Ntakirutimana Elissa wo mu Karere ka Kayonza na Dusabemariya Immaculée wo mu Karere ka Bugesera baba ari bo begukana ibikombe.

Hanahembwe abaje mu myanya ya mbere mu gusiganwa ku maguru (Athletisme) muri metero 100, metero 400, metero 1,500, Kilometero 10 na Kilometero 15.
Hanabayeho kurushanwa mu gusimbuka urukiramende no gusiganwa ku magare (Cycling), abaje mu myanya ya mbere na bo bahabwa ibihembo.

Imikino ya nyuma yasorejwe mu Karere ka Nyagatare kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2023, amakipe yatsinze akazahatana n’andi azaturuka mu zindi Ntara.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yibukije amateka y’iri rushanwa Umurenge Kagame Cup ariko anongeraho ko iki ari igihe cyo gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku miyoborere myiza y’Igihugu cyacu.

Yanavuze ko iki ari igihe cyo kuzamura impano no kugira umuco wo kurushanwa nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abyifuriza abanyarwanda.

Yagize ati “Ni ukumushimira uburyo ayoboye Igihugu, ayoboye abanyarwanda ariko hakabamo n’umunezero, inyiturano nta yindi ni ukubimwereka binyuze mu mikino, kwerekana impano zacu.”

Guverineri yibukije abaturage ko muri iki gihe Igihugu cyacu kiri mu bihe by’akababaro katewe n’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo bikangiza byinshi, bikanahitana abaturage benshi, asaba buri wese gukurikiza inama agirwa zo kwirinda ibiza.

Muri aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara yatangiye kuva kuwa 27/04/2023, hakaba haragiye hatangirwamo ubutumwa butandukanye bugamije; Kurengera umwana, kurwanya ubukene, isuku n’isukura, umutekano n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka