Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yavuze ko ubunyarwanda ni isoko Abanyarwanda bavomaho, bukaba isano-muzi yabo, urumuru rubasusurutsa, aho kuba ikibatsi kibatwika.

Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda
Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu mwiherero w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Muri uyu mwiherero kandi, hanakiriwe abanyamuryango 23 bashya ba Unity Club Intwararumuri.

Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rumurikira Abanyarwanda, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza biyemeje.

Ati “Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

Madame Jeannette Kagame yagarutse ku mavu n’amavuko ya Unity Club Intwararumuri, avuga ko uwo muryango bawutangije ari itsinda ry’abagore, bahujwe n’uko abo baashakanye, bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Yavuze ko mu kuwutangira bifuzaga gufatanya na Leta y’ubumwe yari ivutse mu ishavu, itorohewe n’ingaruka zikomeye za Jenoside, urwikekwe, no kutizerana.

Yagize ati “Iyo bikomeza bityo ntabwo nibaza uyu munsi ahantu twari kuba turi! Twari tugamije guharanira kunga ubumwe, cyane ko twari tumaze kubona ko, iyo amacakubiri no kwishishanya bishyizwe imbere n’umuyobozi, bitera ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire”.

Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe
Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe

Yibukije abanyamuryango ko mu nshingano zabo nk’Intwararumuri, nk’abayobozi by’umwihariko; biyemeje gushyira imbere Ubunyarwanda, Abanyarwanda n’u Rwanda, nk’isano iruta izindi zose.

Ati “Twiyemeje kuba Intwararumuri! Urumuri rudukura mu mwijima, kuko aho umwijima uri hangirika byinshi. Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n’ibyo tumaze kugeraho”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira Umunyarwanda imbere, agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere, ku giti cye, umuryango, n’igihugu muri rusange, kugira ngo hatagira uburenganzira bw’uwo ari we wese buhutazwa, kuko bishobora gutuma Umunyarwanda amurikiye yumva ahejwe.

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero

Yavuze ko akurikije ibyasabwe mu ihuriro rya 13, akareba ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, yumva ari ngombwa ko hari bagomba guhozaho ijisho n’umutima bijyanye n’umuhamagaro wa Unity Club Intwararumuri.

Ati “Dukomeje kubona abakoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagoreke amateka yacu, kandi bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda. Nk’abanyamuryango, iryo koranabuhanga tuririho, turarikoresha, tuzi ukuri kandi twabonye umusaruro wo kuvugisha ukuri, kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda.

Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri”.

Nk’uko yabigarutseho mu ihuriro rya 13 rya Unity Club, Madame Jeannette Kagame yavuze ko mu buzima bw’umuntu yishimira kugira aho avuka cyangwa aturuka, ariko ko ari ngombwa kurenga ibyo, ukareba inyungu rusange y’abantu ndetse n’igihugu cyawe.

Ati “Hari indirimbo ibisobanura neza igira iti ‘Nyina w’umuntu yarahebuje, igihugu cyawe kikaruta byose’. Ntwararumuli, Bavandimwe! Ibi ntabwo ari ubwa mbere tubiganiriye. Ariko iyo tugize umwiherero nk’uyu biba byiza ko tubigarukaho. Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho".

Yashoje agira ati “Nyamara iyo urebye, Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda. Dukomeze gutwara neza urwo rumuri, Abanyarwanda barubone, barukunde kandi barukurikire”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza ko twavukiye mu Rwanda.Ariko se "ubunyarwanda" butuma hari icyo turusha andi mahanga?? OYA.Bakora ibyaha natwe tukabikora kandi ku bwinshi:Kubeshya,gusambana,kwiba,kwica,kurwana mu ntambara,ruswa,etc...Ninde muntu Imana yemera?Ni umuntu uyumvira gusa.Yaba umunyarwanda,umuzambiya,umugande,umunyamerika,umushinwa,etc...
Uwo niwe Imana izazura ku munsi w’imperuka,ikamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ndi umunyarwanda siyo yatuma Imana ikwemera.Ni Nationalism gusa.Muzi ko Nationalism ariyo yatumye Hitler ateza intambara ya 3 y’isi,igahitana abantu barenga 60 millions.Tuge twirinda Nationalism,ahubwo tube Universalists.Niko Imana idusaba.

burakali yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Urakoze cyane.Kuvuga gusa ngo Ndi umunyarwanda sicyo kizatuma abanyarwada bunga ubumwe.Abarata Ubunyarwanda ni abantu bafite National Bread gusa,bashaka guhisha IBIBAZO abaturage bafite.Urugero,hari ikibazo cy’Amoko n’ikibazo cy’aho umuntu yaturutse.Nugera mu bigo bikomeye nka Banks,RRA,Ministries,Rwandair,etc...,nibwo uzamenya neza ko ibya Ndumunyarwanda ntacyi bivuze.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Koko nibyizako,ubunyarwanda burimutura rwandawese abwiyunvamo kuko arisoko yinkingiyumutekano noguca amacakubiri,ningengabitekerezo ya genoside mubana bakanyarwanda.

Isingizwe edouard yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka