Ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda byasigiye isomo abanya-Sierra Leone
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Sierra Leone, Maya Moiwo Kaikai aratangaza ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge y’Abanyarwanda ari urugero rwiza rw’ibihugu ku isi.
Yabitangaje tariki ya 29 Nzeli 2016, ubwo we n’intumwa zari zimuherekeje, bakoreraga uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo.
Maya avuga ko igihugu cya Sierra Leone hari byinshi kigiye kwigira ku Rwanda kuko rwateye imbere cyane, kandi ko n’ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kurwigiraho
Agira ati “Nshimishijwe n’uburyo mwahisemo gukorera hamwe, ni isomo rikomeye mboneye aha, biratangaje kubona abagize uruhare muri Jenoside n’abo biciye basigaye batahiriza umugozi umwe, ntawe bitagakwiye kubera isomo muri Afurika.”
Akomeza avuga ko ubummwe n’ubwiyunge ari ikintu gikomeye kandi kigoye kugeraho ku bihugu byabayemo amahano nk’ayagwiriye u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yongeraho ko imbuto y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda igaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, guteza imbere icyaro no gukomeza kubaka ibikorwa binini nk’imihanda no gusukura imijyi.
Minisitiri Kaika avuga ko hari abakomeje gusiga isura mbi igihugu cy’u Rwanda kubera inkuru mbi zandikwa ku Rwanda. Ahera aho avuga ko Abanyarwanda by’umwihariko abanyamakuru bafite uruhare runini mu guhindura iyo sura bandika inkuru zigaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Guverineri w’Intara y’Amajepfo, Munyatwali Alphonse avuga ko kuba u Rwanda rwakira abanyamahanga baje kurwigiraho, bikwiye kongerera Abanyarwanda imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bakomeze kuba intangarugero.
Agira ati “Uruzinduko nk’uru rwo kwigira ku Rwanda rufitiye umunyarwanda akamaro kuko rutuma ibyo dukora bibasha kugaragara hirya no hino kandi tukabasha kwagura amarembo n’ibindi bihugu.”
Minisitiri Kaika n’itisnda rimuherekeje basuye Intara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga na Nyanza, ahari ibikorwa bitandukanye by’imiturire, umuco ndetse n’ubukerarugendo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|