‘Ubumwe n’Ubudaheranwa’, umushinga witezweho komora ibikomere bya Jenoside

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali, ku wa Kane tariki ya 09 Gashyantare 2023 yamuritse umushinga witwa ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa’, uzakorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ukazafasha abatuye muri utwo turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, ushinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepisikopi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kumurika uyu mushinga, yavuze ko iyo amateka aheranye umuntu amutsikamira ariko iyo yirinze guheranwa na yo ayigaranzura.

Yifashishije urugero rw’ubutumwa bwiza bwatanzwe na Papa Francis mu ruzinduko aherutse kugirira muri Congo, buvuga ku bwiyunge.

Ati “Ejobundi twagiye kwakira Nyirubutungane Papa Francis mu baturanyi bacu muri Congo, ariko ubutumwa yahatangiye bwagarutse cyane ku Mbabazi, avuga ko ari wo muti ukomeye womora ibikomere kandi kugeza ubu ni indangagaciro ikomeye, Abanyarwanda twubakiyeho nyuma y’amateka mabi twanyuzemo”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko umuntu usaba kandi agatanga imbabazi bimukiza ibikomere bye bwite, ndetse bigakiza n’ibikomere by’umuryango mugari.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika uyu mushinga
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika uyu mushinga

Yongeraho ko kubaka ubumwe bisaba ubushake bwa buri wese mu bagize umuryango, maze abantu bakiyemeza kwakira amateka yabo, kuko hari umuntu wihunza amateka ye yagera ahantu agahumiriza, akababwa n’ushatse kuyamwibutsa iyo batabipfuye akamuhungabanya.

Ati “Kwakira amateka rero bisaba kwiyunga n’amateka yawe, n’iyo yaba aremereye, ashaririye nk’ayacu biromora bigakiza”.

Uyu mushinga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Cardinal Kambanda asanga uzafasha Abanyarwanda komorana ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kudaheranwa n’amateka mabi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Insgingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Clarisse Munezero, avuga ko kuba mu Rwanda hakiri abagihura n’ibibazo by’ihungabana bishingiye ku mateka na Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mushinga uzagira uruhare mu kubegera no kubafasha gukira ibikomere.

Ati “Isanamitima, ubumwe, kubana neza mu mahoro no kwigira, ni byo uyu mushinga nyuma yo gukorerwa mu turere 3, uzakomereza no mu tundi tugize ikenurabushyo rya Arikidiyosezi ya Kigali. Twizeye ko umusanzu wawo uzafasha Abanyarwanda kudaheranwa n’amateka mabi banyuzemo”.

Inzego z'ubuybozi zitandukanye zitabiriye iki gikorwa
Inzego z’ubuybozi zitandukanye zitabiriye iki gikorwa

Abakoze Jenocide bazakangurirwa kwicuza bagasaba imbabazi, hakazibandwa no ku biganiro ku mateka himakazwa ‘Ndi Umunyarwanda’.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza na we witabiriye iki gikorwa, avuga ko umuryango nyarwanda ufite ibikomere bishingiye ku mateka; ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa barimo Kiliziya, bikazafasha Abanyarwanda gukira ibikomere no kubaka umuryango utekanye.

Abihayimana bitabiriye iyi nama
Abihayimana bitabiriye iyi nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,amadini yali akwiriye kunga abantu,kubera ko ahura n’abantu benshi.Gusa ikibabaje n’uko usanga ayo madini akenshi ariyo atera ibibazo.Urugero,agira uruhare rukomeye mu ntambara zibera mu isi.Mu ntambara ibera muli Ukraine,umukuru w’idini rya orthodoxes ryo muli Russia,ashishikariza abayoboke be kujya kurwana muli Ukraine.Ngo imana irabashyigikiye.

matata yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka