Ubumwe mubufate nk’umwuka duhumeka- Minisitiri Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko gufata ubumwe nk’umwuka bahumeka.

Ni urubyiruko rubarirwa mu gihumbi rwo mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Nyamagabe, bari bateraniye i Gisagara kuri uyu wa 1 Werurwe, muri gahunda yiswe Rubyiruko Menya Amateka Yawe.
Ni gahunda ihurizwamo urubyiruko ruhagarariye urundi ruba rwaturutse mu Turere dutandukanye, bakaganirizwa ku mateka y’u Rwanda, bategurwa ku kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Yagize ati "Ubumwe rero mujye mubugereranya n’umwuka buri wese ahumeka. Ni ikintu cya ngombwa cyane. Ibi kandi mbabwira, ntabwo ari ibyo mpimba. Abakurambere bacu babyemeraga batyo, bakabigaragaza mu buryo bwinshi."

Yunzemo ati "Hamwe mu ho babigaragarizaga ni mu migani. Imigani burya yabaga ihanura. Bakavuga bati ’abajya inama Imana irabasanga’, byo kumvisha ko iyo abantu baganiriye, bahuje, n’Imana iza hagati yabo. Bakongera bagaca undi mugani uvuga ngo ’ababiri bajya inama baruta umunani barasana’. Ni ukuvuga ko niba abavandimwe babiri bashyize hamwe, hakaba hari nk’abandi umunani barwana, bashwana, batumvikana, ba bandi babiri babarusha gutera imbere, babarusha kubaho, kandi bakabaho neza. N’indi n’indi."

Kuba ubumwe ari ingenzi cyane mu buzima bw’Abanyarwanda ngo babigaragarizaga no mu mazina baha abana babo, bakavuga ngo Ntamugabumwe, n’ayandi.
Minisitiri Bizimana yanasobanuriye urubyiruko ukuntu abazungu basenye ubumwe bw’Abanyarwanda, bikabagusha mu macakubiri yaje kuvamo Jenoside, hanyuma abari bahari batahana umukoro wo kuzabwira ibyo bumvise bagenzi babo baje bahagarariye.
Eric Havugimana w’i Ndora mu Karere ka Gisagara, ni umwe muri bo.
Yagize ati "Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ni ukubera ko ubumwe bwagarutse nyuma y’uko abakoroni baje bakaducamo ibice, ubumwe bugakendera, hanyuma hakabaho Jenoside, abantu bakicana nyamara bari bene mugabo umwe. Ubumwe rero dukwiye kubukomeraho."

Niyonkuru Jean de Dieu w’i Kansi na we ati "No mu rugo abantu badafatanyije ntibatera imbere. Natwe Abanyarwanda dushyize hamwe nta kibazo twagira n’ubwo hari abari hanze y’u Rwanda batadushakira amahoro. Abo rero tugomba kubima amatwi."
Ohereza igitekerezo
|
nanje birashimisha cane badu toyeho