Ubumwe bw’Abanyarwanda bwamenewe amaraso, mubukomereho - Col. Rugambwa

Umuyobozi wa Burigade ya 201 mu Ntara y’Iburengerazuba, Col. Rugambwa Albert, arasaba Abanyarwanda kubaha igitambo cy’amaraso, yamenekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, hagambiriwe kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.

Bateye igiti cy'Amahoro
Bateye igiti cy’Amahoro

Yabitangarije mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, mu kiganiro yagezaga ku baturage bitabiriye Umuganda udasanzwe wo gutera Igiti cy’amahoro, hagamijwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Col Rugambwa yasabye buri wese guharanira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuko bwagezweho hatanzwe ikiguzi gihambaye, kuko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari imwe mu mpamvu umunani, zatumye umuryango FPR Inkotanyi ufata iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, Abanyarwanda bakaba batekanye nta rwikekwe cyangwa amacakubiri.

Agira ati "Buriya iyo tubona bukeye bukira, ukabona ufite amahoro hari ubwo ugirango ni Manu yavuye mu Ijuru yikubita hasi, ariko ntabwo ari ko bimeze kuko hari igihe u Rwanda rwacu rwabuze amahoro. Muribuka ko abari mu Rwanda barimo Abanyenduga, Abakiga n’Abanyakibuye, batubwira ko hari igihe kuva ino ujya nka Kigali byagusabaga ibya ngombwa by’inzira (Passport). Icyo gihugu nibaza ko nta wakwishimira kukibamo, icyo gihe Perefegitura yabaga ifite ikirango cy’imodoka kiyiranga".

Col. Rugambwa Albert
Col. Rugambwa Albert

Yongeraho ati "Uyu munsi rero bavandimwe iyo mubona mwicaye ahangaha, ukabona utari buce mu muhanda ngo bakubaze ngo ukomoka kwa nde, ngo baguhagarike bagupime imbavu nk’aho ari wowe wazihaye, ngo bagupime amazuru nk’aho wayihaye, ugaca mu muhanda ukajya aho ushatse wemye, mujye mumenya ko hari ikiguzi cyatanzwe kugira ngo ibyo bishoboke".

Col Rwigamba avuga ko icyo kiguzi kinini, ari uguharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda n’u Rwanda rwari rwarabuze abana barwo, bakaza kurwitangira ku buryo hari benshi babizize mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Avuga ko hari abamugaye ubuzima bwabo bwose, bamugajwe n’urugamba rwo gushaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ari nacyo kiguzi cyagombaga gutangwa kugira ngo abatuye u Rwanda bagire amahoro.

Agira ati "Hari abatabona amaso yavuyemo, hari abacitse imigongo batabasha kweguka, ariko barishimye mu mitima yabo, hari ikiguzi cyagombaga gutangwa kugira ngo uru Rwanda rwongere rugire umutuzo abarutuye baturane batekanye, nta wishisha undi. Rero ubumwe bw’Abanyarwanda tugomba kubukomeraho, ni yo mpano ikomeye kurusha izindi zose."

Hon. Manirarora Annoncée
Hon. Manirarora Annoncée

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi yabwiye abitabiriye umuganda, ko Igiti cy’Amahoro cyatewe kizashora imizi kikazera imbuto nziza, Abanyarwanda bose bashobora gusoroma, bityo ko ari ugushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, nk’uko bigarukwaho ko "Ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu".

Agira ati "Igiti cy’amahoro duteye, kirashora imizi kandi kizera imbuto nziza, Abanyarwanda twese dushobora gusoromaho. Nintambuka hano nzajya ndeba uko kimeze, iki giti kizasoromwaho na bose, n’ubundi ni ugushimangira bwa bumwe n’ubudaharenwa bwacu, kugira ngo Abanyarwanda twese tube umwe, dushimangire ubumwe kuko ni zo mbaraga zacu".

Depite Manirarora Annoncée wari waje kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Bwishyura muri uwo muganda, na we avuga ko hari ikiguzi kirimo amaraso y’abana b’Abanyarwanda yamenetse, ngo buri muturage abe atekanye, bityo ko buri wese akwiye gukomera ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cy’ababuharaniye batiganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka