Ubumuga bwo kutumva ku mwana butangira kugaragara ryari, afashwa ate?

Igiraneza Sabato w’imyaka 6 y’amavuko, ni umwe mu bana bagize ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakiri bato, ariko ubu ashobora kwandika neza ibyo yumva ndetse yabonye naho yiga mu mwaka wa kabiri w’incuke, nyuma yo kwambikwa utwuma dusimbura amatwi ye yapfuye.

Utwuma babambika kugira ngo babashe kumva
Utwuma babambika kugira ngo babashe kumva

Mu 2023, nibwo Sabato yakiriwe n’Ikigo cy’Urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (CJSM) kiri mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, ubwo yari aje kwipimisha, gisanga adashobora kumva no kuvuga, kiramugumana.

Sabato ni umwe mu bana 133 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga muri icyo kigo, aho babanza gufashwa kumenya amarenga no kwandika neza inyandiko isanzwe, mbere yo gutangira kwigana n’abandi badafite ubumuga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri icyo kigo, Jean Paul Nshimiyimana, avuga ko kuva ku mezi atandatu y’amavuko y’umwana, umubyeyi we aba ashobora gukubita ku kintu gisakuza kugira ngo arebe ko umwana yikanga cyangwa ashyigukira hejuru.

Abana bafite ubwo bumuga barafashwa ugasanga bigana na bagenzi babo batabufite
Abana bafite ubwo bumuga barafashwa ugasanga bigana na bagenzi babo batabufite

Abandi kandi bagaragaza ko muri icyo gihe umwana aba amaze avutse, akaba yaba afite icyo kibazo uzamubwirwa no kujya inyuma ye ugashyiramo ikintu gisakuza nk’umuziki cyangwa ugashyiramo ikintu gifite ijwi rirerire ukabona ntacyo yikanze.

Nshimiyimana avuga ko hari n’abategereza igihe umwana atangirira kwiga kuvuga, aho uzagira ubumuga bwo kutumva no kutavuga amenyerwa ku gutangira ahamagara ’Mama’, mu gihe ubusanzwe atangira ahamagara ’Data, Baba cyangwa Papa’.

Umwana utazabasha kumva no kuvuga ngo ntashobora kwegura ururimi neza iyo ashatse kugira icyo avuga (kuko aba afite icyo bita inana), akaba akeneye kujyanwa kwa muganga, nk’uko Nshimiyimana abisobanura.

Umwarimu wigisha abanyeshuri bavanzemo abafite ubumuga n'abatabufite
Umwarimu wigisha abanyeshuri bavanzemo abafite ubumuga n’abatabufite

Avuga ko ibitaro byakiriye abo bana batumva ntibavuge bihita bibohereza kuri CJSM, ahari imashini zipima ubwo bumuga, bakaba bahabwa udukoresho tubafasha kumva hamwe na serivisi z’uburezi, ariko bagafasha cyane utararenza imyaka itatu y’amavuko.

Frère (Fr) Pierre Claver Bizoza, ushinzwe gusuzuma amatwi muri icyo kigo, avuga ko nyuma yo gupima amatwi y’umwana ku mafaranga ibihumbi 16Frw, iyo basanze afite ubumuga basaba umubyeyi kumutegura kwiga muri icyo kigo n’ahandi bita ku bana bafite ibyo bibazo.

Fr. Bizoza avuga ko utwuma batanga duhenda, kuko agafasha kumva urusaku rw’ibintu ngo kagurwa amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni imwe, ariko mu gihe kongeweho igice gifasha kumva ijambo umuntu avuze ko kakagurwa Amayero ibihumbi bitandatu (akaba ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 10).

Bafashwa kwiga imyuga idandukanye
Bafashwa kwiga imyuga idandukanye

Ibi ngo bisaba gushaka abaterankunga b’uwo umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ababyeyi be bagasigarana inshingano zo kumwishyurira kuri iryo shuri yiga acumbikirwamo ku mafaranga ibihumbi 92Frw ku gihembwe.

CJSM ivuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga muri icyo kigo bafite ubushobozi bwo gukora neza ibikomoka ku bubaji, ku budozi, ku gufuma, ububoshyi no gutunganya imisatsi, ariko muri rusange abenshi ngo bakenera ababaha imirimo bakababura.

Ni mu gihe umushinga wa USAID wiswe "Feed the Future Rwanda Hanga Akazi (HA)" wizeza abafite ubumuga barangije amashuri yisumbuye asanzwe cyangwa ay’imyuga, ko uzabishyurira amahugurwa y’amezi atandatu bazahabwa mu bigo by’abikorera bizemera kubigisha ubuhinzi n’ubworozi hamwe no gutunganya ibibukomokaho.

Bimwe mu bikorwa n'abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Bimwe mu bikorwa n’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

USAID ivuga ko iyi gahunda izamara imyaka itanu izafasha urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bagera ku bihumbi 23 kubona akazi kajyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hamwe no guhangira iyo mirimo abagera ku bihumbi 19.

Abemerewe guhatanira ubu bufasha ngo ni abarangije amashuri yisumbuye n’amakuru nyuma y’umwaka wa 2021, bazaba bariyandikishije ku rubuga rwa RDB rwitwa kora.rw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka