Ubumenyi buke mu kuyobora amatsinda bwatumaga urubyiruko rutiteza imbere

Urubyiruko rwo mu Idini Gatolika rwibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere ruratangaza ko ubumenyi buke mu micungire n’imiyoborere yayo bwatumaga batiteza imbere uko bikwiye.

Urubyiruko rwagaragaje imishinga 40 itera imbere ni rwo rwahereweho ruhugurwa ku micungire yayo
Urubyiruko rwagaragaje imishinga 40 itera imbere ni rwo rwahereweho ruhugurwa ku micungire yayo

Amwe mu makosa urwo rubyiruko rugaragaza mu miyoborere itari myiza ni ikimenyane no kuyoboza igitugu bishingiye ku kutagirwa inama.

Urubyiruko 40 ruturutse mu Turere tune tw’u Rwanda rwabashije gukora imishinga yo kwiteza imbere igaragaza ibikorwa biteye imbere ni rwo rwahuriye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ruhabwa amahugurwa yo kuyobora imishinga mu matsinda ruhuriyemo.

Urwo rubyiruko rugaragaza ko mbere yo guhabwa amahugurwa rwakoraga nabi ndetse rimwe na rimwe bikarukururira ibihombo.

Twahirwa avuga ko guhorana ibishya mu kuyobora bituma abayoborwa batakurambirwa
Twahirwa avuga ko guhorana ibishya mu kuyobora bituma abayoborwa batakurambirwa

Fabien Twahirwa uhagarariye itsinda Indashyikirwa muri Paruwasi ya Kirehe mu Karere ka Kirehe, avuga ko nyuma yo guhabwa ibiganiro ku micungire y’amatsinda hari isomo yakuyemo.

Agira ati, “Iyo itsinda riyobowe nabi usanga risenyuka abarigize bakajya kwishakira irindi tsinda baboneramo amahoro bakanakora neza. Uyu munsi nungutse ko umuyobozi mwiza ajyana n’impinduka kuko binatuma abo ayobora bamubonamo umuntu ujyana n’igihe.”

Kuyoboza igitugu n’ikimenyane na byo uru rubyiruko rwasabwe kubyirinda kuko bigira ingaruka ku micungire y’itsinda ubundi rigomba kuba rigamije inyungu za benshi, mu gihe kwigirira icyizere ari kimwe mu bigomba kuranga umuyobozi nyawe.

Umuyobozi w’urubyiruko Gatolika Padiri Munyangaju Leonard avuga ko guhugura urubyiruko uko rwarushaho kunoza ibyo rukora no kwihangira imirimo ari bumwe mu buryo bwo kurufasha ubukirisitu buzira amakemwa no kurufasha guhangana n’ibibazo ruhura na byo mu muryango Nyarwanda.

Padiri Munyangaju avuga ko gufasha urubyiruko gucunga neza imishinga bizatuma rudasubira inyuma
Padiri Munyangaju avuga ko gufasha urubyiruko gucunga neza imishinga bizatuma rudasubira inyuma

Agira ati, “Dufite urubyiruko rugihura n’ibigeragezo bitandukanye birimo nibiterwa n’ubukene kandi burya Roho nziza itura mu mubiri muzima kandi inyigisho za Kiliziya zitoza urubyiruko gukora rukigirira akamaro kuko urubyiruko rukennye rutabasha kwigirira icyizere.”

“Urubyiruko rwacu turufasha kwiteza imbere aho iwabo mu maparuwasi, urwo turi guhugura rukaba ari urwagaragaje ibyo rukora bishobora kubera abandi urugero. Kubahugura rero ni ugukomeza kububaka ngo rutazasubira inyuma.”

Padiri Munyangaju avuga ko mu mushinga bafatanyijemo na Minisiteri y’Urubyiruko bazafasha urubyiruko rusaga 600 mu gihugu hose kunoza ibyo bakora no kwihangira imirimo, uwo ngo ukaba ari umubare uhagije kubera abandi urugero maze urubyiruko rukarushaho gukora rukiteza imbere rugateza imbere n’igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka