Ubukwe buritabirwa n’abatarenga 10, buri wese abanje kwipimisha Covid-19: Abafite ubukwe barabivugaho iki?

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 yafashe imyanzuro irimo uwo kongera kwemera ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe.

Gushyingirwa biragenda byitabirwa n'abantu bake kurushaho kugira ngo birinde Covid-19
Gushyingirwa biragenda byitabirwa n’abantu bake kurushaho kugira ngo birinde Covid-19

Aba bose kandi bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.

Umuturage wo mu Karere ka Gasabo wari ufite ubukwe ku Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 ariko akaba yamaze kubwimura kugira ngo abanze yitegure neza, avuga ko umubare ntarengwa w’abagomba kwitabira ubukwe ari muto cyane, kandi ko amafaranga yo kwipimisha na yo kuyabona kuri abo bantu bose ari ikibazo.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko yabuze n’uburyo yahitamo abantu bake bo kumutahira ubukwe ku ruhande rwe, n’abandi bake ku ruhande rw’umuhungu bazashyingiranwa, kuko ngo hazabaho kwirengagiza benshi mu b’ibanze bagize imiryango.

Hari abakomeje kwishyingira no gushyingirwa batwite

Uyu muturage witegura gushyingirwa twakomeje tuganira avuga ko yakowe mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2020, ajya gusezerana mu Murenge n’uwamukoye mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2021, ariko ngo yahabonye ibintu bidasanzwe.

Ati “Kwihangana ntabwo byoroshye, bitewe n’uko iby’ubukwe bigera hagati bigahagarara, hari inshuti zanjye zasezeranye (mu Murenge gusa) bahita bajya kubana. Ntabwo wakwima umuntu wagukoye ngo urategereza Kiliziya bafunze”.

Yavuze ko igihe yajyaga gusezerana ku Murenge muri Kamena 2021 yari kumwe n’abageni 19, ariko batatu muri bo asanga ari bo bonyine batari batwite inda zigaragara.

Abandi baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko igihe cy’ubukwe bwo gusesagura cyarangiye mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19, ubu abantu ngo bakwiye gutekereza gukora ubukwe buhendutse kandi bwitabirwa n’abantu bashobora kutarenga batatu gusa (ari bo Padiri cyangwa Pasiteri hamwe n’abageni bombi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kuba ubukwe butagihuza inshuti imiryango ndetse nabavandimwe bukaba buhuza padiri cg pasiteri nabageni gusa mbona iki aricyo gihe cyokwiga kubanana covide kuko ntaho izajya kandi dukeneye gukora ubukwe bwujuje imihango yose nkuko umuco nyarwanda ubigena kandi abaturage dukeneye gukora tukiteza imbere harubwo jyanterekera nkumuntu bafunze muri 2019 azize icyaha runaka yarakatiwe imyaka 3 azasanga tumurusha iki? Urakora ukwezi waba umaze kwizigama nkibihumbi 20000 guma murugo ikaba iraje? Ese bigumye gutya imihigo cg intego umuntu aba yarihaye yazigeraho gute?

Emmy bai drille yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem.Ntabwo bagiye mu rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nyamara Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10,umurongo wa 8.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka