Ubukwe buratashye
Abagore bo mu Karere ka Ruhango babanaga n’abagabo batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, batangaza ko bahoranaga ubwoba bw’aho bakwerekeza n’abana babo, mu gihe abagabo babo baba batakiriho.

Abo bagore bagaragaza ko ubana n’umugabo batasezeranye aba adafite agaciro, ku buryo iyo habayeho icyatuma umugabo apfa, byagorana kuguma mu mitungo ya nyakwigendera kuko bene abo bagore baba bafatwa nk’abadafite ishingiro mu miryango bashatsemo.
Nyuma yo kurahirira ko mu buryo bwemewe n’amategeko, abagore n’abagabo bo mu miryango isaga 300, abagore mu Karere ka Ruhango bagaragaje ko noneho bagiye kugira uburenganzi ku mitungo y’abo bashakanye kuko ubundi byasaga nk’aho umugore utarasezeranye n’umugabo we aba nta gaciro afite.
Eugenie Bagore avuga ko icyabateraga ubwoba cyane ari uko ngo imibanire y’imiryango bashatsemo yashoboraga kuba yabirukana mu gihe umugabo yaba apfuye, cyangwa ugasanga ibintu byose byitwa iby’abagabo gusa kandi barabishakanye n’abo bagore n’ubwo batasezeranye.

Agira ati, “Ubu noneho ndatuje kuko ntawanyirukana ndi umugore uhamye, mbere nari mfite ubwoba bw’uko umugabo apfuye, abo mu muryango we bahita banyirukana n’abana bakabura umutekano tukabaho nabi, ubu tuvugana ntawanyirukana”.
Nzitukuze Solange avuga ko yashimishijwe no gusezerana n’umugabo we, kuko abana be bagiye kugira uruhare ku mitungo y’umuryango kubaho neza no kugira aho abarirwa, kuko n’ubwo bari babanye neza yabaga afite impungenge.
Agira ati, “Mbere umugabo yandushaga uruhare, ariko ubu nanjye ngiye kugira uruhare n’abana bagire uruhare nta mpungenge nanjye rwose nabishakaga nishimiye ko nsezeranye n’umugabo wanjye twari dushaje nta ruhare mufiteho”.

Umwe mu bagabo wasezeranye n’umugore we avuga ko kudasezerana bituma umuntu batamwizera, nk’umugabo nyamugabo, kandi bihesha ishema dore ko umugayo atagiraga ijambo nk’ufite umugore kuko baba ashobora gushwana umwe akigendera.
Agira ati, “Abantu bambonaga bakanyibazaho ngo dore uriya nta gahunda agira, ariko ubu nanjye mfite ijambo mu bagire tugiye kurshaho kubaka urugo rwacu rukomere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba imiryango yasezeranye mu ruhame byemewe n’amategeko, kwirinda gupfa imitungo bashakanye nk’abagabo n’abagore, kuko usanga biri mu bitesha agaciro umwe mu bashakanye.
Avuga ko wasangaga hari umuco wo kwitwa ko imitungo y’imiryango yitirirwa iy’abagabo, ibyo bikaba bikwiye gucika mu miryango mishya yasezeranye no mu uigenda ivuka kuko bitesha agaciro umugore kandi nawe aba afite uruhare.
Mu gikorwa cyo gusoza iminsi 16 yahariwe ubukanguramabaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Habarurema yashishikarije abaturage kugira imiryango itekanye isangira bose aho kubiharira bamwe gusa.

Agira ati, “Ndabasaba gucika ku muco wo kwiharira, ngo igitanda cy’imyumbati ni icy’umugabo, inzu ni iy’umugabo, mvira mu rugo, kuko ibyo ni ivangura kandi mwasezeranye ivangamutungo, byose murabisangiye 50 kuri 50 ahuobwo mukore mubyongere”.
Habarurema asaba imiryango mishya kubana ibanje gusezerana mu mategeko, kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo amakimbirane mu miryango, guharanira uburenganzira bw’abana no kugira uburenganzira ku mitungo.
Ohereza igitekerezo
|