Ubukungu muri 2022: Umwaka waranzwe n’itumbagira ry’ibiciro

Umucuruzi wa gazi waganiriye na Kigali Today agira ati “Gazi ni cyo gicuruzwa cyonyine mbona kirimo kugabanuka mu biciro kuko uyu mwaka wa 2022 watangiye icupa ry’ibiro 12kg rigurwa amafaranga ibihumbi 13Frw, ubu na bwo ndabona ikomeje kumanuka ikaba yenda kugurwa nk’ayo, kuko kugeza ubu iryo cupa rigurwa ibihumbi 17Frw.”

Ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa byarazamutse cyane mu biciro
Ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa byarazamutse cyane mu biciro

Umwaka wa 2022 watangiye Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zatuma ibiciro bya gazi bikomeza kugabanuka mu mpera z’uwawubanjirije wa 2021, kuko hari haragiyeho itegeko ryo kutarenza amafaranga 1,260 ku kilo cya gazi ku muguzi wa nyuma.

Bivuze ko umwaka wa 2022 watangiye gazi imaze kugabanukaho amafaranga 176 kuri litiro cyangwa 2,120Frw ku icupa ry’ibiro 12.

Abacuruzi ba gazi bagakeka ko byatewe n’uko iyavaga mu Burusiya ijyanwa i Burayi ubu isigaye izanwa muri Afurika, akaba ari yo mpamvu yo guhenduka kwayo ugereranyije n’ibindi bicuruzwa ku masoko y’imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Guteka byaroroshye ariko ibyo guteka birahenda cyane muri 2022

Amakuru y’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda agaragaza ko umwaka wa 2022 watangiye ibirayi bigurwa 250Frw/Kg, ubu bikaba bigurwa 350Frw-400Frw/kg bitewe n’uko ari ku mwero wabyo, ariko hagati mu mwaka byageze kuri 600Frw/kg, igitoki na cyo cyavuye ku mafaranga 130Frw ubu kigeze kuri 350Frw.

Ikarito y’isabune yarangurwaga amafaranga 5,500Frw mu ntango z’umwaka, ubu iragurwa 9.800Frw n’ubwo mu mwaka hagati yageze ubwo irangurwa ku mafaranga arenze 10,000Frw.

Umwaka wa 2022 watangiye ikilo cy’ibishyimbo kigurwa amafaranga 400Frw-500Frw, ugeze hagati kiza kugurwa amafaranga 1,500Frw-2,000Frw/kg, umwaka ukaba urangiye kigurwa amafaranga 1000Frw.

Umwaka wa 2022 watangiye isukari igurwa amafaranga 1000Frw/kg, iza gutumbagira igera ku 1800frw/kg, ubu ikaba yarongeye kumanura ibiciro aho igurwa amafaranga 1300Frw/kg.

Amavuta yo guteka yo nta kirahinduka cyane kuko umwaka watangiye litiro y’ahendutse igurwa amafaranga 1700, iza kuzamurirwa igiciro kugera ku mafaranga 2700, na ho iyagurwaga 2500Frw ikaba yarageze kuri 3500Frw-4000Frw.

Umufuka w’umuceri w’ibiro 25 watangiye umwaka wa 2022 urangurwa amafaranga ibihumbi 23, muri Werurwe uba urazamutse ugera ku bihumbi 26, ariko noneho umwaka ushize uwo muceri ugurwa amafaranga ibihumbi 43Frw.

Umufuka wa kawunga y’ibiro 25 watangiye umwaka ugurwa amafaranga ibihumbi 17-18, ubu uragurwa amafaranga ibihumbi 30.

Ibikomoka ku ifarini na byo ntabwo byasigaye inyuma kuko umugati wagurwaga amafaranga 200 ubu usigaye ugurwa 300, ipaki yagurwaga 1000Frw ubu ni mafaranga 1,500Frw, ariko n’aho bagumishije ku biciro bisanzwe bakaba baragabanyije ingano y’uwo batangaga.

Muri make nk’uko bisobanurwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), ibiciro by’ibiribwa mu mwaka wa 2022 byatangiranye n’ukwezi kwa Mutarama bimaze kuzamukaho 4.3% ugereranyije n’ukwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2021.

Byageze muri Gashyantare bigeze ku 10%, nyuma y’igihembwe cya kabiri bigera kuri 16.4%, mu gihembwe cya gatatu byiyongeraho 29%, ubu ngo bikaba bisoje umwaka byiyongereyeho 40% ugereranyije n’umwaka ushize.

Raporo ngarukakwezi yiswe Consumer Price Index ya NISR, ikomeza igaragaza uko ibiciro byagiye bizamuka buri kwezi, aho muri Mutarama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 2.1% ugereranyije n’iby’ukwezi kwabanje k’Ukuboza 2021, muri Gashyantare hiyongeraho 1.8%, muri Werurwe bizamukaho 3.1%.

Muri Mata ibiciro byiyongeraho 2.4% ugereranyije n’ukwabanje, muri Gicurasi bizamukaho 1.9%, muri Kamena hiyongeraho 0.8%, muri Nyakanga ibiciro byiyongereho 1.7%, muri Kanama bizamukaho 0.5%, muri Nzeri hiyongeraho 2.1%, mu Ukwakira hiyongeraho 2.7%.

Impamvu yabaye izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli (dore uko byari byifashe)

Tariki 06 Werurwe 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyazamutse kikava kuri 1,225Frw kigera kuri 1,256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu na cyo cyari 1,140Frw mbere yaho ariko kikaza kuzamurwa kugera kuri 1,201Frw.

Ibiribwa birutuka mu Burusiya na Ukraine byarahagaze biteza Isi gusonza muri 2022
Ibiribwa birutuka mu Burusiya na Ukraine byarahagaze biteza Isi gusonza muri 2022

Icyo gihe intambara mu gihugu cya Ukraine yari imaze icyumweru kirenga itangiye, ndetse ikaba yari yatangiye kugira ingaruka ku bihugu bitandukanye byo ku Isi, kuko abacuruzi batangiye kuzamura ibiciro.

Guverinoma y’u Rwanda na yo yavugaga ko n’ubwo icyo giciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamuwe, atari ko ubundi cyari kuzamurwa iyo Leta idafata icyemezo cyo gushyira nkunganire mu itumizwa ryabyo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, ku itariki 07 Werurwe 2022 yagize ati “Ugiye mu mibare litiro ya Mazutu ubu ngubu mu Rwanda yakagombye kuba igura 1,261, ariko iragura 1,201, wajya kuri Lisansi yakagombye kugura 1,289, ubu iragura 1,256, kuva mu kwezi kwa gatatu kugera ubu tumaze gutanga hafi cyangwa arengaho gato Miliyari 15Frw”.

Nanone ku itariki 04 Mata 2022, Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho mazutu itagombaga kurenza 1,368Frw kuri litiro naho Lisansi ikaba 1,359Frw kuri litiro.

Byarakomeje ku itariki 09 Kamena 2022 ibiciro by’Ibikomoka kuri Peteroli birazamuka aho litiro ya lisansi yashyizwe ku mafaranga 1,460Frw ivuye kuri 1,359 Frw, iya mazutu yashyizwe ku 1,503 Frw ivuye ku 1,368 Frw.

Ku itariki ya 07 Kanama 2022, na bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari bimaze amezi abiri bitangajwe byahindutse.

Ibiciro bishya kuri litiro ya lisansi byageze ku mafaranga 1,609 bivuye kuri 1,460 Frw. Naho litiro ya mazutu ikaba yarashyizwe ku mafaranga 1,607 ivuye kuri 1,503Frw.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yasobanuye ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10Frw kugira ngo ibiciro bitazamuka ku buryo bukabije kurushaho.

Ku itariki 08 Ukwakira 2022, ntabwo Leta yongeye kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ahubwo yarabigabanyije ku nshuro ya mbere muri 2022, atari uko byamanutse ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ngo yahisemo gukomeza kwigomwa imisoro.

Kuri iyo tariki RURA yatangaje ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga 1,580Frw kuri litiro, kivuye kuri 1,609Frw, ni ukuvuga ko yagabanutseho 29Frw.

Igiciro cya mazutu nacyo nticyagombaga kurenga 1,587Frw, kivuye ku 1,607 Frw, bivuze ko yagabanutseho 20Frw.

Ku itariki 05 Ukuboza 2022 Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

RURA yavuze ko guhera kuri iyo tariki, litiro ya lisansi izakomeza kugurwa amafaranga 1,580, iya mazutu ikazaguma ku mafaranga 1,587.

Nyirabayazana yabaye Intambara muri Ukraine, inzira ziva mu Bushinwa no kubura imvura.

Ubwo yari mu Nteko ku itariki ya 01 Ukuboza 2022, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yasobanuye ibyateye itumbagira ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda muri 2022.

Guverineri Rwangombwa avuga ko inzira zizana ibicuruzwa ari bwo zari zigifungurwa abantu bakeneye gutumiza ibicuruzwa ari benshi (bikarushaho guhenda kuko bari babikeneye ari benshi).

Rwangombwa akomeza avuga ko izo nzira zizana ibyo bicuruzwa zari zitarafungurwa zose bitewe n’imijyi imwe y’u Bushinwa yari igifungiranywe, kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyamara ari ho hava ibicuruzwa byinshi bikenerwa henshi ku Isi.

Guverineri Rwangombwa avuga kandi ko u Rwanda n’Isi muri rusange byari bikirimo kuzahuka mu ngaruka zatewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, haza ibibazo by’imvura yaguye nabi mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2022.

Uyu mwaka ukaba waratangiranye n’izamuka ry’ibiciro ridakanganye cyane, ariko hageze mu kwezi kwa Werurwe ibiciro biratumbagira bikabije, bitewe n’ibura ry’ibicuruzwa byavaga mu Burusiya no muri Ukraine.

Guverineri Rwangombwa akavuga ko ibicuruzwa byabuze ari ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibiribwa (kuko Ukraine n’u Burusiya ubwabyo byatangaga 30% by’ingano n’amavuta yo guteka bikenewe ku Isi yose).

Guverineri Rwangombwa avuga ko umwaka wa 2021 wabaye mwiza ugereranyije n’uwa 2022, kuko icyo gihe Ubukungu bw’Isi bwazamutse ku rugero rwa 6.1% mu gihe uwa 2022 butazarenga 3.2%.

Ibiciro bya gazi ni byo byarazamutse ariko biza kugenda bigabanuka muri 2022
Ibiciro bya gazi ni byo byarazamutse ariko biza kugenda bigabanuka muri 2022

Ku rwego rw’Igihugu umwaka wa 2022 ngo waranzwe n’ubwiyongere buke bw’umusaruro w’ibiribwa, ndetse ni nk’aho ari ntawo kuko ngo wazamutseho 0.1%.

Guverineri Rwangombwa akagira ati "Mu by’ukuri iyo urebye uyu mwaka turimo wa 2022, ibihembwe byose byaba icya mbere, icya kabiri n’icya gatatu, ntabwo byagenze neza, umusaruro wazamutseho 0.1% byagize ingaruka ku guta agaciro kw’ifararanga ry’Igihugu kugera kuri 16.4% mu gihembwe cya gatatu."

Rwangombwa avuga ko kuzamuka kw’ibiciro byakabije cyane ku biribwa kuko ubwabyo ngo byazamutse ku rugero rwa 40% kugera mu kwezi k’Ukwakira 2022, nyamara ngo igipimo BNR yari yarihaye cyari ukutarenga 8%.

Tukiri kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu kwezi kwa Gicurasi 2022 na we yashimangiye ko ubwikorezi mpuzamahanga n’intambara y’u Burusiya na Ukraine biri mu byakomeje gutuma ibiciro ku masoko bizamuka, hakiyongeraho no kuba Covid-19 itarashira mu bihugu bihahirana n’u Rwanda.

Dr Ngirente yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku Isi ryagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, ku bicuruzwa bitandukanye cyane cyane ibiva hanze, nk’uko byagaragariye ku masoko y’imbere mu Gihugu.

Dr Ngirente yaburiye ko ibyo bizateza ibibazo birimo kumanuka kugeza kuri 3.6% by’ubukungu bw’Isi mu mwaka wa 2023, mu gihe umuvuduko wabwo mu mwaka wa 2021 wari 6.1%.

Yavuze ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ubukungu buzagendera ku muvuduko wa 3.8% mu gihe mu mwaka wa 2021 bwari kuri 4.5%.

Kuzamura inyungu fatizo (urwunguko) ya Banki Nkuru kuva kuri 4.5% kugera kuri 6.5% muri 2022.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asobanura ko guhenda kw’ibicuruzwa mu mwaka wa 2022 kwateje ifaranga ry’Igihugu guta agaciro ku buryo bukomeye, kuzagera kuri 13.2% mu mwaka wose.

BNR yahisemo kujya isohora amafaranga bigoranye ndetse no kwisubiza amenshi arimo guhererekanywa mu baturage.

Uburyo yakoresheje bwari ubwo kuzamura inyungu fatizo amabanki y’ubucuruzi ayungukira mu gihe iyagurije amafaranga, kuva kuri 4.5% yari igezweho muri Mutarama 2022 kugera kuri 6.5% mu kwezi k’Ugushyingo k’uyu mwaka.

Rwangombwa avuga ko bajya gufata icyo cyemezo hari hatarabaho intambara irimo kubera mu gihugu cya Ukraine, ari yo mpamvu BNR yazamuye urwo rwunguko inshuro zigera kuri eshatu, bitewe n’impamvu zavuzwe ngo zitari zitezwe.

Guverineri Rwangombwa avuga ko icyemezo cyo kuzamura urwunguko kigamije gutuma banki z’ubucuruzi na zo zizamura inyungu zasabaga abantu bajya gufata inguzanyo, na bo babibona batyo bakifata mu kujya gusaba inguzanyo.

Icyo gihe umuntu wari gufata amafaranga akajya kugura ibintu binyuranye ntabwo aba akibikoze, abacuruzi na bo iyo babonye nta bakiriya bafite, batangira gufata amafaranga make ayo ari yo yose babashije kubona, bityo ibiciro bikagabanuka kubera ko babuze abaguzi.

Iki cyemezo ariko Rwangombwa avuga ko gica intege abashoramari n’abantu bose bafite ibikorwa by’iterambere, kuko na bo batongera gusaba amafaranga menshi bazishyura hiyongereyeho inyungu y’ikirenga.

Guverineri Rwangombwa avuga ko izi ngamba zitazamara igihe kinini, kuko ngo hari imishinga myinshi y’iterambere ishobora kudindira.

Icyakora ku bantu baba bafite amafaranga bo barunguka cyane iyo bayagurije amabanki (baguze imigabane), cyangwa bayaguze impapuro mpeshwamwenda muri Leta (akaba ari bwo buryo bwo kuyavana mu baturage kugira ngo adakomeza guteshwa agaciro).

Icyakora ngo ntibyabujije izamuka ry’Ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021/2022

Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu y’umwaka wa 2021/2022 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda n’ubwo bwahuye n’itumbagira ry’ibiciro mu gice cya kabiri cy’uwo mwaka, bitabujije ko buzamuka ku rugero rungana na 8.9%.

Hari byinshi byateye iri zamuka birimo ubukerarugendo bushingiye ku nama bwari bwifashe neza, isubukurwa ry’ubucuruzi n’ibikorwa by’iterambere binyuranye.

Ubukerarugendo

BNR igaragaza ko ibi byatewe n’uko gukuraho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 byatumye abantu basubira mu bikorwa by’iterambere, ubukerarugendo bwongeye kuzamuka mu Gihugu harimo ubushingiye ku nama (MICE).

Mu nama zari zikomeye nta wabura kuvuga iy’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ku Isi (CHOGM), yabaye mu kwezi kwa Kamena ikitabirwa n’abashyitsi barenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu basaga 35 bayobowe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III (wari ukiri Igikomangoma).

Umwami Charles III yaragarutse ku itariki 02 Nzeri 2022 aje mu birori byo Kwita izina abana 20 b’ingagi, byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze bikitabirwa n’ibihumbi by’Abanyarwanda, ndetse n’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Tukivuga ku bijyanye n’Ubukerarugendo twibuka ko muri 2022 i Kigali hafunguwe Pariki nshya ya Nyandungu, izajya icungwa n’ikigo cyitwa QA Venue Solutions, ubu yatangiye kwishyuza abayisura.

Mu bindi byongereye ubukerarugendo harimo imihanda yahinduwe ibice byo kwiyakiriramo no kwidagadura byitwa ‘Car free zones’ i Remera ku Gisimenti, mu Mujyi rwagati wa Kigali n’i Nyamirambo mu Biryogo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje muri uyu mwaka wa 2022 ko yishimira kuba Ubukerarugendo buri kuzahuka nyuma yo guhungabanywa n’icyorezo Covid-19.

Akamanzi yagize ati “Twishimiye kugaruka k’ubukerarugendo mu Rwanda, nyuma yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Turakomeza kubungabunga umurage wacu, dusangiza ubunararibonye Isi, tubasangiza ubwiza bw’u Rwanda.”

RDB ivuga ko amafaranga yavuye mu bukerarugendo muri 2021 yazamutseho 25%, kuko muri 2020 amafaranga Leta yinjije yari miliyoni 131 z’amadolari ya Amerika, akaba yaraje kwiyongera agera kuri miliyoni 164 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 164 z’Amafaranga y’u Rwanda) muri 2021.

Gutumbagira kw'ibiciro kwagiye guterwa ahanini n'ibiciro by'ibikomoka kuri peterori byagiye bizamuka
Gutumbagira kw’ibiciro kwagiye guterwa ahanini n’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byagiye bizamuka

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye abaturiye za pariki z’Igihugu basangizwa agera kuri Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda muri uwo mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko umusaruro muri uyu mwaka wa 2022 wongerewe kandi n’ibikorwa by’inganda na serivisi zikora ibintu bitandukanye, zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda n’ubwubatsi.

Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo) ryagarutse hakoreshwa ikoranabuhanga, ryitabirwa n’inzego za Leta.

Imurikagurisha mpuzamahanga ryari risanzwe ari ngarukamwaka ariko ryahagaritswe n’icyorezo Covid-19 mu myaka ya 2020-2021, ryongeye kubera i Gikondo (kuri Expo Ground) mu mezi ya Nyakanga-Kanama muri 2022.

Mu dushya twagaragayemo hari ukwinjira abantu babanje kugenzurwa niba buri wese yarafashe inkingo za Covid-19, gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha, aho bamwe bakoreshaga MTN Mobile Money (bakanda *182*3*3#) Airtel Money (bagakanda *182*4*6#) cyangwa bagakoresha Code y’Urugaga rw’Abikorera PSF (bakanda *779#).

Uretse ibigo by’abikorera by’imbere mu gihugu cyangwa za sosiyete mpuzamahanga, iri murikagurisha ryitabiriwe n’inzego za Leta zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima(RBC), ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB).

Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko abaje kumurika ibikorwa byabo muri 2022 bageraga kuri 470 barimo abavuye mu bindi bihugu 76.

Inganda nshya zatangijwe

Mu nganda zafunguwe muri uyu mwaka wa 2022 zitezweho guhindura isura y’iterambere harimo uruzakora inkingo, rwatangiye kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwe ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech (Sosiyete y’Abadage izakorera inkingo mu Rwanda) Prof Dr Uğur Şahin, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazukubakwa urwo ruganda ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022.

Urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50 ku mwaka bitarenze 2024, rukazakora inkingo za COVID-19, iza Malaria, iza VIH/SIDA n’iz’Igituntu.

Nanone ku wa 18 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangije umushinga wo gucukura no gutunganya gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu, ikazakoreshwa mu guteka amafunguro, gutwara imodoka no mu nganda guhera muri 2024.

Uyu mushinga Leta y’u Rwanda iwufatanyijemo n’Ikigo cyitwa Gasmeth Energy Ltd, kizobereye mu gucukura gaz methane yo mu Kivu, ukaba warashowemo Amadolari ya Amerika miliyoni 530 (ararenga miliyari 530 y’u Rwanda).

Ikigo ’Gasmeth Energy’ kizatangira gutanga gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 2024, hashingiwe ku masezerano azamara imyaka 25 yo gucukura, gutunganya no gutsindagira ‘gaz methane’ mu buryo bwitwa "Compressed Natural Gas (CNG)."

Ntitwavuga ibikorwa biteza imbere ubukungu ngo dusige umushinga watangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije muri uyu mwaka, ugamije guteza imbere ubukungu bwisubira (Circular Economy) mu kwezi kw’Ukuboza, ukaba witezweho kunagura ibintu byakoreshejwe (birimo pulasitiki) bikongera kuvamo ibintu by’umumaro aho gutabwa.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko abafatanyabikorwa bazafasha gutunganya imyanda, yaba ibora cyangwa itabora ubusanzwe yajyaga guhumanya ubutaka, amazi, umwuka cyangwa ikirere muri rusange.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko umushinga wo gusazura cyangwa kunagura ibintu byakoreshejwe bikongera kuvamo ibikenewe, uzatwara miliyoni enye z’amayero, akaba asaga Miliyari 4 na miliyoni 500 z’ Amafaranga y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda, kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu.

Iyi gahunda yibanda ku gufasha inganda n’ubwubatsi, yazanye abashoramari bagirana na Leta amasezerano mu mishinga 96 ifite agaciro k’asaga Miliyari 1 na miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika, yitezweho kuzatanga imirimo igera ku 33,747.

Leta ikavuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi, hubatswe amasoko agezweho imbere mu Gihugu no ku mipaka y’ibihugu bituranye n’u Rwanda, ububiko bw’ibicuruzwa, ibigega, n’ibyumba bikonjesha.

Ibyoherezwa mu mahanga

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2021-2022 yohereje mu mahanga toni zirenga ibihumbi 15 za kawa zavuyemo Amadolari ya Amerika miliyoni 75 n’ibihumbi 600, ahwanye n’Amanyarwanda hafi Miliyari 76.

U Rwanda kandi rwashoye hanze muri uwo mwaka icyayi gipima toni ibihumbi 35.4 cyavuyemo miliyoni zirenga 103.5 z’Amadolari ya Amerika, ahwanye na Miliyari zirenga 103 na miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi byashowe mu mahanga ku bwinshi muri uwo mwaka ni imiteja, yavuyemo hafi miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, urusenda rwavuyemo hafi miliyari esheshatu z’Amanyarwanda, ndetse na avoka zavuyemo miliyari enye na miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) by’umwihariko na cyo cyatangaje ko mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2022, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda Amadolari ya Amerika miliyoni 585 (asaga Miliyari 585Frw).

Ibi bicuruzwa bizajya bigezwa hirya no hino ku Isi bitwawe n’indege nshya y’ubwikorezi ya Kompanyi RwandAir, u Rwanda rwabonye muri uyu mwaka ku itariki 24 Ugushyingo 2022.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa 737-800SF izaba ifite ibyerekezo bitandukanye birimo imijyi nka Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Nairobi muri Kenya, Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yahaye ikaze iyo ndege avuga ko izafasha abafite ibicuruzwa bajyana hanze byiganjemo iby’ubuhinzi, ndetse no kuzana ibitumizwa hanze.

Inganda zagiye zitangizwa
Inganda zagiye zitangizwa

Byashimangiwe n’Umukuru wa Rwandair, Yvonne Makolo, uvuga ko iyo ndege ari ingirakamaro ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku nyanja, kandi ikazafasha guteza imbere ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Imisoro yinjiye mu isanduku ya Leta

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), kivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, cyakiriye mu isanduku ya Leta Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 1,910 na miliyoni 200, agizwe n’imisoro n’amahoro.

Mu ihuriro ryo gushimira abasora ryabaye ku wa 19 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko byashobotse ahanini kubera uruhare n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, kandi ko bikomeje kuzana impinduka nziza mu iterambere ry’Igihugu.

Ibi birori ariko byanafatiwemo umwanzuro w’uko gutanga inyemezabuguzi ya EBM (Electronic Billing Machine) bikwiye kuba umuco mu bacuruzi bose, kubera iyo mpamvu ngo umucuruzi n’umuguzi batazerekana iyo nyemezabuguzi bazabihanirwa bombi.

Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2022/2023

Ku itariki 23 Kamena 2022, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’Ingengo y’Imari irimo gukoreshwa muri uyu mwaka wa 2022/2023 igera kuri miliyari 4,658 na miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Dr Ndagijimana yavuze ko iyo ngengo y’imari yiyongereyeho Miliyari 217 na miliyoni 800 (ahwanye na 5%) ugereranyije na miliyari 4,440 na miliyoni 600 yari agize Ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654 na miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba ahwanye na 57% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906 na miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 19.5% by’Ingengo y’imari yose, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 1,096 na miliyoni 700 (ahwanye na 23.5% by’ingengo y’imari yose).

Dr Ndagijimana yagize ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, afite uruhare rugera kuri 80.5% by’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.”

Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere (Development Budget) no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,073 na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, bihwanye na 44.6% by’Ingengo y’imari yose.

Ingamba zafashwe ku rwego mpuzamahanga no ku rw’Igihugu

Ku rwego mpuzamahanga, nta wamenya uko byari kuba byifashe kugeza ubu henshi ku Isi iyo Umuryango w’Abibumbye (UN) udahuza u Burusiya na Ukraine, kugira ngo byemere kurekura ibiribwa, ifumbire n’ibikomoka kuri peteroli byari byaraheze ku byambu kubera intambara yashojwe kuri Ukraine, mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2022.

Ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, ni bwo u Burusiya na Ukraine byasinyanye ayo masezerano yo gutuma ingano zigera kuri Toni Miliyoni 25 zishobora gusohoka, zikajya mu baturage b’ibihugu bitandukanye byo ku Isi bari bazitumije.

Aya masezerano yasinyiwe i Istanbul muri Turukiya ahagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, akaba yaratangiye afite agaciro k’iminsi 120, kugira ngo babashe gusohora izo ngano zari zirunze muri Ukraine.

Nyuma y’icyo gihe Umuryango w’Abibumbye wakomeje gufasha ibyo bihugu kuyavugurura kugira ngo Isi idakomeza guhura n’ikibazo cy’inzara.

Ishami rya UN ryita ku biribwa (PAM), ryari ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 47 ku Isi biyongereye ku bari basanzwe bafite ikibazo cy’inzara kuva intambara yatangira muri Ukraine.

Ingamba zafashwe ku rwego rw’Igihugu

Ku wa 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije icyiciro cya kabiri cy’Ikigega nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha indi mishinga mito n’iciriritse, yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 itari yahawe igishoro mu cyiciro cya mbere.

Iki kigega cyashyizwemo asaga Miliyari 250Frw nyuma y’andi mafaranga angana na Miliyali 100Frw yari yashyizwe muri icyo kigega ku nshuro ya mbere.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko icyiciro cya mbere cy’icyo kigega cyagize uruhare mu kuzahura ubukungu muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1).

Yagaragaje uburyo icyorezo Covid-19 cyagiye kizahaza ibikorwa bitandukanye muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarongeye kuzahuka, kandi ngo bigaragara ko bizakomeza kugenda neza.

Dr Ngirente avuga ko mu mwaka wa 2021 ubukungu bw’Igihugu bwiyongereye ku kigereranyo cya 10.9%, kandi ko muri uyu wa 2022 buziyongeraho 6% kugera mu myaka iri imbere.

Mu ngamba zo kubuza ibiciro gutumbagira, Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma ikomeje igenzura rihoraho ku masoko ku bazamura ibiciro nta mpamvu, mu rwego rwo kurengera abacuruzi n’abaguzi.

Guverinoma kandi yashyize nkunganire ku bicuruzwa na serivisi z’ingenzi kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane, aho ku giciro cya lisansi kuri pompe cyiyongereyeho 103Frw gusa mu gihe ngo hari kwiyongeraho 218Frw iyo hatabo nkunganire ya Guverinoma.

Kuri mazutu hiyongereyeho 167Frw mu gihe ngo hari kwiyongeraho 282frw nta nkunganire, ibyo bikaba bivuze ko kuri lisansi na mazutu Leta ngo yigomwe amafaranga 115Frw bituma ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu bitazamuka cyane.

Ku kijyanye n’isukari, ingano, amavuta n’umuceri bitumizwa hanze na byo byazamutse cyane mu biciro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko habayeho gushakira ibikenewe ku yandi masoko, abacuruzi batangira kubihahirayo.

Minisitir w’Intebe, Dr Ngirente yahumurije Abanyarwanda ko Guverinoma izakomeza guhangana n’izamamuka ry’ibiciro, kugira ngo abaturage badakomeza guhendwa, cyangwa byanazamuka ntibirenze urugero.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente ari mu bayobozi bagiye bisobanura ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro rikabije muri 2022
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente ari mu bayobozi bagiye bisobanura ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro rikabije muri 2022

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje muri Nzeri ko igiye gushora Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 300 yahawe nk’inguzanyo ya Banki y’Isi, mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro.

Ubwo byari bitangiye kugaragara ko imvura y’Umuhindo yatinze kugwa, MINAGRI yagiye hirya no hino mu Gihugu ikangurira abahinzi gufata ibikoresho byo kuhira aho bishoboka, ndetse no gufata ifumbire izatuma bongera umusaruro w’aho imyaka itibasiwe n’amapfa.

Umwaka wa 2023 utangiye kugaragara ko usigiwe ibikomere byinshi n’uwawubanjirije wa 2022, ku buryo ngo kugabanuka kw’ibiciro bidashobora kubaho kugeza mu gice cya kabiri cyawo, nk’uko bitangazwa na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda. Ibi na byo ariko bigashoboka mu gihe nta kindi cyago giteye ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka