Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8 % muri 2022

Raporo ya 20 ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, (Rwanda Economic Update) yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi tariki 21 Gashyantare 2023 yerekana ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibizazane binyuranye, mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2022 ubukungu bwarwo bwazamutseho 8%.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri 2022 rishingiye ahanini ku izahuka n’iterambere ry’urwego rwa serivisi nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kigenjeje make.

Ati "Nubwo habaye imbogamizi nyinshi ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwagaragaje umuhate n’umurava mu gukora, bituma ubukungu bwarwo buzamukaho 8% muri 2022 rubifashijwemo ahanini n’urwego rwa serivisi.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi Rolande akomeza avuga ko iri terambere ry’ubukungu ryajyanye n’iterambere ry’isoko ry’umurimo, kuko muri raporo iheruka bagaragaje ko kuzahuka k’urwego rw’umurimo byagendaga buhoro ariko ubu, muri raporo bakoze babonye hari mpinduka ariko akagaragaza ko mu mbogamizi u Rwanda rwahuye nazo ku isonga hari izamuka ry’ibiciro ryageze ku gipimo cyo hejuru muri 2022.

Muri iyi raporo bisobanurwa ko mu bihembwe 6 bikurikiranye, ni ukuvuga guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2021, umusaruro w’urwego rwa serivisi wazamutse hejuru ya 10%, aho mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize uru rwego rwazamutseho 13.1%, ndetse rukaba rwihariye 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Banki y’Isi yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8% muri 2022, mu gihe muri 2021 bwari bwazamutseho 10.9% buvuye kuri 3.4% mui 2020.

Peace Aimée Niyibizi wakoze iyi raporo avuga ko ikibazo cy’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro, ari byo byagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibindi bicuruzwa.
Ati"Iyo urebye imibare usanga n’ubwo hari ibindi byagize uruhare mu itumbagira ry’ibiciro ibiribwa ari byo biri ku isonga.

Yatanze urugero mu cyo bita agatebo k’umuguzi usanga umugabane munini ugizwe n’ibiribwa kuko nko mu cyaro usanga byihariye 40% mu gihe mu mujyi ari 27%.
Ati “Ni nayo mpamvu izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa rihita rigira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro byose muri rusange."

Banki y’Isi ivuga ko ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa n’ahantu nyaburanga bwihariye 80% by’amadovize yose aturuka mu bukerarugendo, bityo u Rwanda rukaba rusabwa kongera ishoramari muri urwo rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka