Ubukungu buri kuzahuka, ibibazo by’umutekano ku nkiko z’igihugu biri kurangira - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’Igihugu buri kuzamuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yagejeje ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze
Perezida Kagame yagejeje ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze

Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko ibibazo by’umutekano byagiye bigaragara ku nkiko z’igihugu aho gihana imbibi n’ibindi bihugu byakemutse ku buryo bushimishije hakaba hasigaye bike cyane kandi na byo biri hafi yo gukemuka.

Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku baturarwanda binyuze ku ikoranabuhanga aho yagarutse ku byakozwe kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2020, umwaka wari witezwemo iterambere ryisumbuyeho ariko hakaza kwaduka icyorezo cya COVID-19 cyarikomye mu nkokora haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.

Mu mibereho myiza y’abaturage hakozwe byinshi birimo no gufasha abatishoboye

Perezida Kagame yavuze ko mu mibereho myiza y’abaturage, hishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mitweli) abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, naho amafaranga arenga miliyari 10frw ahabwa imiryango y’abantu badashoboye kwifasha.

Perezida Kagame yavuze ko hari gutunganywa ibyiciro bishya by’ubudehe kandi bikwiye gukorwa mu mucyo n’abaturage bikanozwa kugira ngo bizakemure ikibazo cy’amakosa yagaragaye mu byiciro byashize kugira ngo ababuraga amahirwe batazongera gucikanwa ahubwo babe ari bo bajya baherwaho.

Muri iki kiganiro cy’uko u Rwanda ruhagaze kandi Perezida Kagame yagarutse ku musaruro w’ubuhinzi aho yagaragaje ko gutuburira imbuto mu gihugu imbere byafashije kugabanya gutumiza imbuto mu mahanga.

Naho gahunda yo guhunika imyaka ikaba yarafashije kubona ibiribwa bigera kuri Toni ibihumbi bitanu (5000) byo kugoboka abari bugarijwe na COVID-19, mu gihe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga byinjije abarirwa muri miliyoni 400frw.

Perezida Kagame yavuze ko hanaguzwe utumashini 17 twumisha umusaruro muri gahunda yo kurwanya indwara z’imyaka, kandi hubakwa n’ibigega bigera kuri 500, yongeraho ko ubuhinzi buri gutera imbere kandi buzakomeza kwitabwaho.

Kuguvurura serivisi z’ubuzima bizatuma indwara zikomeye zivurirwa mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri gahunda yo kunoza serivisi z’ubuzima, hubatswe ibitaro bishya bitatu bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, ibitaro bya Nyarugenge n’ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke.

Perezida Kagame yavuze ko hakozwe ibishoboka ngo mu Rwanda haboneke uburyo bwo kuvura indwara zikomeye hakaba haraguzwe ibikoresho bishya birimo n’imashini yo gufasha mu buvuzi bw’umutima no gushyiraho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima.

Ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Perezida Kagame avuga ko kuvugurura serivisi z’ubuzima bizagabanya ubushobozi bwakererwaga ngo umuntu ajye kwivuriza mu bihugu byo hanze kwipimisha no kuvurirwayo bikaba bizajya bikorerwa mu Rwanda.

Hari kandi izindi serivisi zimaze gushyirwamo imbaraga mu bitaro bya Faisal harimo no gushaka abaganga bafite ubumenyi buhanitse mu kuvura indwara zikomeye ku buryo bizafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bajyaga kwivuriza hanze kubona izo serivisi bakenera mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzaba rufite n’ubushobozi bwo kwakira abarwayi bavuye mu bihugu byo mu Karere.

Ibikorwa remezo byashyizwemo imbaraga

Mu bikorwa remezo muri uyu mwaka wa 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri 22 ku buryo amashuri yongeye gutangira hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.

Mu bikorwa remezo kandi hubatswe ibifasha gukumira imyuzure mu bice by’Igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza, Perezida Kagame akaba yavuze ko hubatswe ibikorwa remezo kandi abaturage abigizemo uruhare.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibiza byahungabanyije ubuzima bw’abantu akenshi ugasanga ubuzima buhungabana kubera amakosa aba yarakozwe abantu bagatura ahatarabugenewe.

Aha yakomoje ku bikorwa nabi ugasanga igihe cyo kubikosora abantu basa nk’abahungabanye kandi ubuyobozi buba buri gutabara abantu ngo bave mu bishanga bature ahegutse, bikaba byagaragara nk’ibyahungabanyije abantu kandi nyamara haba hagamijwe kubarengera.

Mu bijyanye n’itumanaho, Perezida Kagame yavuze ko umuyoboro w’itumanaho wageze mu bice bisaga 120 naho ingo zikabakaba ibihumbi 200 zikaba zarabonye amashanyarazi kandi mu minsi mike abaturage bose bakaba bazaba bafite amashanyarazi.

Mu kuzahura ubukungu, Leta yashyize agera kuri miliyari 100frw mu kigega ngobokabungu mu gihe umusaruro mbumbe wari wagabanutse mu gihembwe cya kabiri wongeye guzamuka mu gihembwe cya gatatu bikagaragaza ko ubukungu bugenda buzahuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana na COVID-19.

Perezida Kagame avuga ko ubukerarurendo bwongeye gutangizwa, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakomeza, ariko habaho n’uburyo bw’ishoramari rishya aho imishinga igera ku 172 yanditswe ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, iyo mishinga ikazahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

Ibibazo by’umutekano ku mbibi z’Igihugu byarakemutse ku gipimo kinini

Mu mutekano n’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu bituranyi kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere kandi ruracyagerageza ubufatanye, inzira ikaba ari nziza kandi hari byinshi byagezweho n’ubwo hari ibitararangira neza ariko umutekano ukaba wifashe neza.

Avuga ko akabazo katarakemuka kari mu Majyepfo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kandi hari ibiganiro biriho bizafasha gushakira umuti icyo kibazo, mu burengerazuba ho u Rwanda ruhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na ho habaye ubufatanye.

Agira ati “Twafatanyije rugikubita n’Igihugu cya DRC hakimara kuba impinduka ku buryo twafatanyije gushakira hamwe ibisubizo kandi byagenze neza byinshi byarakemutse hasigaye gato cyane, dukorana neza n’igihugu cy’inshuti, naho mu Majyaruguru haracyari utubazo ariko na ho bizagenda bikemuka.”

Yongeyeho ati “Iyo bigeze ku mahoro abereye bose kuko n’ababangamira umutekano wacu bizaba ngombwa ko na bo babona ko dufite umutekano na bo bakawugira ari byo bakwiye kuba bifuza”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira inama y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba muri Kamena 2021.

Perezida Kagame akaba yavuze ko ubufatanye n’ibindi bihugu bikorana neza n’u Rwanda byafashije mu buryo bushimishije guhanagana n’icyorezo cya COVID-19.

Umukuru w’Igihugu ashimira ababigizemo uruhare bose mu gutera inkunga u Rwanda nk’abakora akazi kabo uko bikwiye baba Abanyarwanda cyangwa abandi bari mu Rwanda barimo abakora mu nzego z’ubuzima by’umwihariko abari ku isonga mu kurwanya icyorezo harimo n’abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake b’urubyiruko, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragariza Abanyarwanda, ashimira n’ababa mu mahanga batanze inkunga yo kugoboka abaturage bakomwe mu nkokora na COVID-19 muri byinshi bakora.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo uko bakoze neza kandi ko bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo aho bazaba bari hose kwihangana no guhangana n‘ibibazo mu bihe bikomeye bakemera kudaheranwa na byo, bikaba bikwiye kuzakomeza gutyo ibyakozwe nabi bigakosorwa mu gihe ibyakozwe neza byakomeza gutezwa imbere.

Avuga ko ubuzima n’imibereho myiza biriho n’ibizaza bidakwiye kubangamirwa kuko u Rwanda rugeze aho ibyakozwe bidakwiye kuba impfabusa kuko atari igihe cyo gucogora ahubwo bikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu byakozwe hagamijwe gukomeza gutera intambwe buri wese abigizemo uruhare mu mikoranire hakarindwa ibyagezweho hagamijwe kuzuzanya.

Perezida Kagame avuga ko habayeho kugira ibyo abantu bigomwa birimo no kutishimira hamwe mu miryango ibihe by’impera z’umwaka kandi na n’ubu ntibirashoboka kuko iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana guhangana na COVID-19 kandi hagatakara byinshi birimo n’ubuzima kuko icyorezo gihungabanya buri kintu cyose n’ubuzima burimo.

Yijeje ko ku bufatanye bwa bose, igihugu kizongera kigasubira mu nzira y’iterambere ryihuse hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda n’imiryango yabo, ashimira Abanyarwanda n’inshuti zarwo n’abafatanyabikorwa kuba bakomeje gufatanya mu rugendo rw’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka