Ubukungu 2023: Ikilo cy’ibirayi cyaguzwe 1,500Frw

Reka twibukiranye uko umwaka wa 2023 wagenze mu rwego rw’ubukungu, aho tugaruka ku itumbagira ry’ibiciro ryageze mu kwezi kwa Nzeri ikiribwa cy’ibirayi ari imbonekarimwe, kuko byigeze kurangurwa amafaranga 1100Frw i Musanze aho byera, ariko bikagera kuri amwe mu masoko y’i Kigali bigurishwa 1,500Frw ku kilo.

Muri 2023 ibirayi byigeze kugura amafaranga 1500 ku kilo, n'ibindi biribwa birahenda cyane muri rusange
Muri 2023 ibirayi byigeze kugura amafaranga 1500 ku kilo, n’ibindi biribwa birahenda cyane muri rusange

Kigali Today iranagaruka ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri 2023ugana ku musozo, ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ku bikorwa biteza imbere ubukungu birimo ibyo Leta yahaye ingengo y’imari itubutse, ndetse n’aho iyo ngengo y’imari izava.

Umwaka watangiye hari abatishimiye itumbagira ry’ibiciro

Ku itariki ya 12 Mutarama 2023, Umuryango Nyarwanda uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR), watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi yari irimo gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa, ryatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.

Icyo gihe ikilo kimwe cy’umuceri cyagurwaga amafaranga hagati ya 1500Frw-2000Frw/kg, akawunga kagurwa hagati ya 1200Frw-1500Frw/kg, ibishyimbo byagurwaga amafaranga 1200-1500Frw/kg, ibirayi na byo icyo gihe byagurwaga atari munsi ya 600Frw/kg.

Muri Gashyantare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyaje gutangaza ko kuva muri Mutarama 2022 kugera muri Mutarama 2023, ibiciro by’ibicuruzwa byari bimaze kwiyongeraho 31.1%, ariko cyane cyane ngo byatijwe umurindi n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaje kugirana n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Perezida Kagame yavuze ko iryo zamuka ry’ibiciro ryatewe n’ibintu bitandukanye byagiye bihinduka ku isoko mpuzamahanga ariko bikagera no ku Rwanda.

Ati “Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro gituruka ku bintu bimwe bitandukanye bituruka hanze y’Igihugu cyacu, kuko ibintu biba ku Isi hirya no hino, haba kure haba hafi, bitugiraho ingaruka natwe”.

Ku itariki 19 Mata 2023, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko ikuyeho umusoro w’inyongeragaciro ku biribwa by’ibanze birimo ifu y’ibigori n’umuceri, aho ikilo cy’akawunga cyagabanutse kigurwa amafaranga 800Frw, icy’umuceri gishyirwa ku mafaranga 850Frw, icy’ibirayi gishyirwa ku mafaranga 460Frw/kg.

Ayo mabwiriza ya MINICOM ariko hari aho atubahirijwe cyane cyane ku giciro cy’ibirayi, isukari n’ibindi bitagabanyirijwe imisoro, bigera hagati mu mwaka ku itariki 04 Nyakanga 2023 nta cyizere cy’uko bizagabanuka.

Kuri iyo sabukuru yo Kwibohora, Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe umusanzu wa buri wese kugira ngo ikibazo cy’umusaruro w’ibiribwa gikemuke, ndetse binagabanye itumbagira ry’ibiciro ku masoko, kuko ngo riterwa n’umusaruro muke.

Ibirayi byo byageze muri Nzeri i Musanze aho byera igiciro cyabyo mu masoko yo hirya no hino muri ako Karere, bigurwa hagati y’amafaranga 800 na 1100 ku kilo, ariko byagezwa i Kigali hakaba n’aho byageze ku mafaranga 1,500 ku kilo.

Serugendo Jean Bosco wo mu Murenge wa Kinigi yagize ati “Ibirayi ntitukibirya kubera ukuntu byahenze cyane. Mu mirima umuhinzi arabitangira amafaranga ari hejuru ya 700, byagera ku masoko y’ino aha ngaha bikagura amafaranga asaga 800 ku kilo kimwe bivuye ku mafaranga 300 byaguraga mu gihe kitari kinini gishize.”

Yakomeje agira ati “Ibi bintu ntibyari byarigeze bibaho mu mateka y’ino aha ngaha, ni ubwa mbere tubibonesheje amaso. Amaherezo y’ibi ni ukwicwa n’inzara kuko ibirayi byari bidufatiye runini mu mafunguro yacu ya buri munsi twaryaga”.

Isukari na yo ikenerwa na benshi, nta cyahindutse kuko igiciro cyayo cyakomeje kuba amafaranga 2000Frw/kg cyangwa hafi aho, ibitoki n’ibirayi na byo bikaba bihora bihindagurika.

Icyakora akanyamuneza kongeye kugaruka mu mpera z’Ugushyingo, aho abatuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Musanze, igiciro cy’ibirayi cyongeye kumanuka kigera kuri 350Frw-400FRW kivuye ku 1,000frw.

Ibiribwa byarahenze bikabije, ariko ubu byatangiye kugabanuka
Ibiribwa byarahenze bikabije, ariko ubu byatangiye kugabanuka

Gusa abahaha ibiribwa bavuga ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023, hari aho yateye ibiciro by’ibiribwa kongera kuzamuka, kuko ikilo cy’ibirayi cyavuye kuri 350Frw-400Frw kigera kuri 550Frw, nubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye abacuruzi kwirinda guhenda abaturage.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byaramanutse, birazamuka birongera biramanuka

Umwaka wa 2023 watangiye litiro ya lisansi igura 1,580Frw, iya mazutu ari 1,587Frw, ariko ku itariki ya 02 Gashyantare 2023, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwaje gutangaza ko ibyo biciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanutse.

Litiro ya lisansi yagabanutseho amafaranga 36 kuko yatangiye kugurwa amafaranga 1,544Frw, naho mazutu igabanukaho amafaranga 25 kuko yagurwaga amafaranga 1,562Frw.

Nyuma y’amezi abiri ku itariki 03 Mata 2023, RURA yatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kugabanuka, aho Lisansi yagabanutseho amafaranga 16Frw/litiro kuko yashyizwe kuri 1,528Frw, mazutu na yo igabanukaho amafaranga 44, kuko yashyizwe kuri 1,518 kuri litiro.

Nanone ku itariki 02 Kamena (hari hashize andi mezi abiri), RURA yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kugabanuka, aho lisansi yavuye kuri 1,528Frw ishyirwa ku mafaranga 1,517 kuri litiro, mazutu iva kuri 1,518Frw ishyirwa kuri 1,492 kuri litiro.

Nyuma y’amezi abiri ku itariki ya 02 Kanama 2023, lisansi yongeye gutumbagira mu biciro kuko yavuye ku 1,517Frw ishyirwa kuri 1,639Frw (hiyongereyeho amafaranga 122Frw/litiro), mazutu yo Leta ihitamo kuyigumisha ku 1,492Frw.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, yavuze ko Leta yafashe ingamba y’uko igiciro cya mazutu kitagomba guhinduka, kuko imodoka zitwara abantu, izikorera ibiribwa n’ibikoresho byo mu bwubatsi zose ari yo zikoresha.

Dr Nsabimana yihanangirije abantu bashoboraga kuzamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa, bitwaje ko igiciro cya mazutu cyahindutse, avuga ko nta rwitwazo bagomba gutanga.

Nyuma y’amezi abiri ku itariki 03 Ukwakira 2023, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kuzamurwa, aho lisansi yavuye ku 1,639 Frw kuri litiro ishyirwa ku 1,882Frw, mazutu iva ku 1,492Frw ishyirwa kuri 1,662 Frw/litiro.

Nyuma y’amezi abiri ku itariki 05 Ukuboza 2023, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaragabanutse, aho lisansi yavuye ku 1,822 Frw kuri litiro, kugeza ubu ikaba igurishwa amafaranga 1,639 Frw kuri litiro (bivuze ko yagabanutseho amafaranga 183).

Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byaratumbagiye
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaratumbagiye

Mazutu na yo yavuye ku 1,662Frw kuri litiro ishyirwa kuri 1,635Frw, ikaba yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro imwe. Ni ibiciro bizongera guhindurwa nyuma y’amezi abiri mu ntango za Gashyantare 2024, nk’uko bimenyerewe.

Guta agaciro kw’ifaranga no kuzamura inyungu fatizo kwa BNR

Mu rwego rwo gukumira ko abacuruzi bazamura ibiciro ku buryo bukabije, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yahisemo kugabanya amafaranga iha amabanki kugira ngo na yo adapfa kuyagurisha mu butarurage bashobora kuyatesha agaciro.

Mu buryo bwo kwirinda guha abantu amafaranga menshi kugira ngo batayatesha agaciro, BNR ihitamo kuzamura inyungu fatizo amabanki ahererwaho amafaranga, kugira ngo ayo mabanki na yo azamure inyungu yaka abakiriya bayasabye inguzanyo, ibi bigatuma abantu bagenza make mu gufata amafaranga.

Umwaka wa 2023 watangiranye n’igipimo cy’ingufu fatizo cya 6.5%, cyari cyashyizweho na BNR mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2022, bitewe n’uko ibiciro ku isoko byari bikomeje kuzamuka cyane.

Iryo janisha ryari ryamaze kurenga igipimo fatizo cya 5% u Rwanda rwari rwihaye, mu rwego rwo kwirinda igipimo ntarengwa cya 8%, gifatwa nk’igipimo gishobora kwihanganirwa mu izamuka ry’ibiciro ku mwaka.

Hageze muri Gashyantare 2023, BNR izamura igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kuva kuri 6.5% kugera kuri 7%.

BNR yavugaga ko ubu buryo bwari bugamije kugabanya umuvuduko wo gutakaza agaciro kw’ifaranga, nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2022, ryari ryataye agaciro ku rugero rwa 13.9% rivuye kuri 0.8% mu mwaka wawubanjirije wa 2021.

Nyuma y’amezi atandatu ku itariki 17 Kanama 2023, Banki Nkuru y’Igihugu yongeye kuzamura inyungu fatizo yayo, iyikura kuri 7% iyishyira kuri 7.5%.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 nyuma y’amezi atatu, BNR yirinze kongera kumanura cyangwa kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo, ihitamo kuyigumisha kuri 7.5%, kuko ngo bwari uburyo bwo gukomeza kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro mu Rwanda.

Ku isoko ry’ivunjisha byifashe bite?

Abakozi b’ibigo by’ivunjisha bavuga ko umwaka wa 2023 urangiye amadolari yarabaye yarabuze, aho umuntu ushaka kugura idorali rimwe [1$] ubu atanga amafaranga y’u Rwanda hafi 1,285 mu gihe ufite idolari ashakamo Amafaranga y’u Rwanda ahabwa hafi 1,275Frw.

Ni mu gihe kandi umuntu ushaka Amayero (Euro) yishyura Amafaranga y’u Rwanda arenga 1,430Frw, na ho ufite Amayero yifuza Amanyarwanda abasha kuvunjisha buri Euro rimwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,350Frw.

Hari abadepite babwiye Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, ko mu nzu z’ivunjisha zo mu Rwanda hasigaye hagaragara ikibazo cy’ibura ry’Amadorali, ndetse ko hashobora kuba harimo ‘Mafia’(ubujura) kuko ngo hari abantu bajya gushaka amadolari ntibayabone.

Amadolari yabaye make ku isoko ry'ivunjisha
Amadolari yabaye make ku isoko ry’ivunjisha

Depite Nizeyimana Pie yagize ati "Iyo tugenda hirya no hino muri za Forex Bureau (inzu z’ivunjisha), kubona Amadorali bisa n’ibikomeje kugorana cyane, arahenze ariko ntanaboneka, ndetse kuyahabwa muri za Forex zimwe na zimwe ubona wagira ngo harimo ‘Mafia, kuko ushobora kwinjiramo ntibayaguhe, undi yakwinjira bakayamuha."

Depite Ntezimana Jean Claude we yavuze ko ibindi bihugu usanga byarashyizeho ingamba, zirimo no kuba barekera aho gukoresha Idorali.

Guverineri Rwangombwa yemera ko hari ikibazo cy’Amadorali, cyatewe n’uko hari ibicuruzwa (cyane cyane ibiribwa) byinshi bitumizwa hanze bigasaba ko abantu bifuza Amadolari, kugira ngo bajye kurangura, ariko ko BNR ngo irimo gushaka umuti urambye.

Rwangombwa yagize ati “Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana, kubera umuvuduko w’ubukungu wihuse cyane, hakaba n’ikibazo cy’ibiribwa hano, umusaruro w’ibiribwa wagenze nabi, hakabaho ibiribwa byiyongereye dutumiza mu mahanga byabaye byinshi kurusha uko byagendaga, ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikazamuka, amafaranga akenerwa mu gutumiza ibintu hanze yabaye menshi.”

Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2023, icyuho hagati y’ibyatumijwe hanze n’ibyoherejweyo cyari kuri 12.2% (balance déficitaire mu Gifaransa) ugereranyije n’umwaka washize wa 2022.

BNR ivuga ko muri 2023 Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku rugero rwa 13.5% ugereranyije n’Amadorali ya Amerika, ahanini ngo bitewe n’icyuho kinini hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo, ndetse binaturutse ku cyemezo cya Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kongera inyungu fatizo.

Ingengo y’Imari y’u Rwanda muri 2023

Ku itariki 15 Kamena 2023, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024, yarengaga Miliyari 5,030 na Miliyoni 100Frw, ikaba yariyongereho Miliyari 265 na Miliyoni 300Frw ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022/2023.

Minisitiri Ndagijimana yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Ubukungu bw’u Rwanda muri 2023-2024 bushobora guhura n’imbogamizi, zirimo imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza, ibyorezo ndetse n’intambara ziri henshi ku Isi, cyane cyane iyahanganishije u Burusiya na Ukraine (icyo gihe ntabwo hari bwazemo iya Isiraheli na Hamas).

Yagize ati "Ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Ingengo y’Imari nabagejejeho, rishobora guhura n’inzitizi zituruka imbere mu Gihugu nk’imihindagurikire y’ikirere, n’ibiza bishobora kubangamira ubuhinzi, bigateza igihombo abaturage".

Imishinga minini izakoreshwa n’iyo ngengo y’imari

Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023/2024 yatangiye gukoreshwa muri Nyakanga 2023, irimo gukurwaho angana na Miliyari 1,895.5 Frw (ahwanye na 38%), akaba ari yo arimo guteza imbere imishinga y’iterambere hirya no hino mu Gihugu, kuva muri Nyakanga 2023 kugera muri Kamena 2024.

Imishinga iteganyijwe gukoreshwa aya mafaranga ikubiye mu nkingi eshatu ari izo: Iterambere ry’Ubukungu, Imibereho y’Abaturage ndetse n’Imiyoborere.

Ubwo Minisitiri Ndagijimana yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’ingengo y’imari, yavuze ko amafaranga azaturuka imbere mu gihugu, mu bihugu by’inshuti ndetse no mu miryango mpuzamahanga.

Amafaranga azaturuka imbere mu Gihugu akaba ari Miliyari 2,956Frw na Miliyoni 100, akaba angana na 63% by’Ingengo y’Imari yose, mu gihe inguzanyo zo zizaba zingana na Miliyari 1, 225 na Miliyoni 100Frw (angana na 24%). Inkunga ziturutse hanze zizagera kuri Miliyari 652 na Miliyoni 100Frw, bingana na 13% by’ingengo y’Imari yose.

Dore imishinga inyuranye u Rwanda ruzashoramo ayo mafaranga muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari watangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga 2023.

Mu bijyanye n’Ubukungu hari Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu Gihugu, uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi hamwe n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Bufaransa (ADF).

Ibyo bigo bizatanga agera kuri Miliyari 74.3Frw. Muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) hazaturuka Miliyari 25.1Frw ndetse na Miliyari 18.5Frw, yo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1), Leta yiyemeje kugeza umuriro ku baturage bose bitarenze umwaka utaha wa 2024.

Ibarura rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire riheruka gukorwa muri Nyakanya 2022, ryerekanye ko Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro bangana na 61% harimo 47% bahabwa amashanyarazi ava ku nsinga, hamwe na 14% bakoresha ingufu ziva ahandi cyane cyane iz’imirasire y’izuba.

Umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri ku bufatanye n’u Bushinwa, uzatwara Miliyari 10.1Frw.

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’Isi, u Rwanda rurimo kubaka ibigega bya litiro Miliyoni 60 z’ibikomoka kuri peteroli i Rusororo mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga uzatwara agera kuri Miliyari 13,5Frw.

Muri NST1 nanone Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukwirakwiza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka utaha wa 2024.

Ibarura rusange riheruka rigaragaza ko nibura Abanyarwanda 57% bagerwaho n’amazi meza, bakoze urugendo rutarenze iminota 30 bavuye aho batuye.

Ni mu gihe raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka, igaragaza ko inganda 11 muri 25 zitunganya amazi zigenzurwa na WASAC, zitanga ari ku kigero cya 75% cy’ayo zakabaye zitanga, bitewe n’uko zirindwi muri zo ari iza kera zubatswe mbere ya 1988.

Ni muri urwo rwego Leta iteganya kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Muvumba, ku bufatanye na BAD rukazatwara Miliyari 20.8Frw.

Iyi banki kandi izatanga Miliyari 44Frw mu mishinga yo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura, mu gihe kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge byo bizatwara Miliyari 5 na Miliyoni 800Frw ku bufatanye n’igihugu cya Hongiriya.

Umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’amamurikabikorwa, wahawe Miliyari 11 na Milyoni 300Frw.

Hubatswe imihanda hirya no hino mu gihugu
Hubatswe imihanda hirya no hino mu gihugu

Ubuhinzi no kwihaza mu biribwa

Leta yashoye agera kuri Miliyari 19 na Miliyoni 900Frw mu guteza imbere kuhira hibanzwe ku bihingwa byoherezwa mu mahanga, mu gihe umushinga ugamije kwihaza mu biribwa uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi, yiyemeje gutanga Miliyari 11 na Miliyoni 400Frw.

Hateganyijwe kandi icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kuhira no gufata neza ibishanga mu Karere ka Kayonza, uzakorwa ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), kikazatanga Miliyari 6 na Miliyoni 500Frw.

Iki kigega kandi kizatanga Miliyari 4 na Miliyoni 600Frw mu mushinga wo guteza imbere abacuruzi bato bohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi.

Hari n’umushinga wo guhunika ibinyampeke uzatwara Miliyari 13 na Miliyoni 600Frw, mu gihe uwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe gutanga inyongeramusaruro uzatwara Miliyari 37 na Miliyoni 700Frw, na ho uwo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kongera ishoramari ry’amabanki mu buhinzi, Banki y’Isi izawutangaho Miliyari 45 na Miliyoni 500 Frw.

Imihanda izakorwa, harimo no kurengera ibidukikije

Ingengo y’Imari ya 2023/2024 irimo gukora umuhanda Nyabugogo-Jabana-Mukoto, hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 12 na Miliyoni 800.

Mu guteza imbere imihanda inyuranye ifasha kugeza umusaruro ku masoko, Banki y’Isi izatangaho agera kuri Miliyari 35 na Miliyoni 500Frw, ndetse no gukora umuhanda Ngoma-Nyanza agace ka Kibugabuga-Gasoro, aho Banki y’Isi izatanga Miliyari 18 na miliyoni 900Frw, na ho agace ka Ngoma-Ramiro kakazatwara Miliyari 18 na Miliyoni 400Frw ku bufatanye n’Igihugu cy’u Buyapani.

Umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo byifashishwa mu bwikorezi bwo mu mazi wagenewe Miliyari 23 na Miliyoni 800Frw, na ho ibikorwa remezo by’imihanda muri Kigali n’imijyi iyunganira, bigenerwa Miliyari 45 na Miliyoni 500Frw akazatangwa na Banki y’Isi.

Hari umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo bibungabunga ibidukikije ku bufatanye na Banki y’Isi, uzatwara Miliyari 9 na Miliyoni 900Frw, mu gihe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Ntara y’Amajyaruguru bizatwra Miliyari 6Frw.

Umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gace k’Ibirunga wagenewe Miliyari 1 na Miliyoni 600Frw, mu gihe gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku bufatanye n’u Bubiligi, byagenewe Miliyari 91 na Miliyoni 900Frw.

Imibereho myiza y’Abaturage

Mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abaturarwanda, hateganyijwe kubaka no gusana ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu bizatwara Miliyari 11 na Miliyoni 800 Frw.

Kongera ibikorwa remezo mu gutanga ibikoresho by’amashuri y’imyuga n’ay’ubumenyingiro, byagenewe Miliyari 19 na Miliyoni 400Frw, mu gihe kubaka ibikorwa remezo bitandukanye no gutanga ibikoresho muri Kaminuza y’u Rwanda, byo bizatwara Miliyari 6 na Miliyoni 400Frw.

Hari umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, uzatwara Miliyari 22 na Miliyoni 200Frw, na ho gutanga ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ku bana batarengeje amezi 23 no kwita ku babyeyi batwite n’abonsa, byagenewe Miliyari 12 na Miliyoni 200Frw.

Banki y’Isi kandi izatanga Miliyari 21 na Miliyoni 800Frw mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse na Miliyari 22 na Miliyoni 400Frw mu mushinga wo kwita ku mpunzi n’abaturiye inkambi zazo.

Umushinga wo gutanga ibikoresho by’urwego rw’ubuzima wo uzatwara agera kuri Miliyari 12 na Miliyoni 100Frw, na ho ibikorwa bwo gukomeza kurwanya Malaria bitware agera kuri Miliyari 72 na miliyoni 400Frw.

Mu miyoborere myiza

Hari umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’inzego za Leta, wagenewe Miliyari 4 na Miliyoni 800Frw, ndetse n’uwo gutanga ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga mu baturage uzatwara Miliyari 3 na Miliyoni 300Frw, mu gihe gucunga umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga (Cyber security) byagenewe Miliyari 1 na Miliyoni 300Frw.

Umushinga wo kubaka Igororero rya Nyamasheke uzatwara Miliyari 1 na Miliyoni 100Frw, mu gihe uwo kuvugurura inzu ya Telecom House ku Kacyiru, watwaye Miliyari 6 na Miliyoni 400Frw.

Gutanga ibikoresho ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe gupima Ibimenyetso byifashishwa mu Butabera (RFI), bizatwara Miliyari 2Frw.

Umushinga wo guteza imbere gahunda zigenewe urubyiruko uzatwara Miliyari 3 na Miliyoni 200Frw, akazatangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

Ibindi bikorwa by’iterambere byakozwe muri 2023

Mu Mutarama 2023, amakusanyirizo 11 y’amata mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, byatangajwe ko agiye kubimburira andi mu kugura imashini zizinga ubwatsi (Bailer machines), zaguzwe ku bufatanye bwa Leta n’uruganda Inyange.

Mu Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire
Mu Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire

Muri uko kwezi kandi, Ikigo Vanguard Economics gikorera mu Rwanda, ku nkunga ya Rockefeller Foundation, cyiyemeje gutangirira mu mashuri 18 afashwa na Progaramu y’Ibiribwa ku Isi (WFP), gukoresha ibinyampeke bitunganyije cyane cyane ibigori, muri gahunda yo gutunganya umusaruro ku buryo bwagutse hakavamo intungamubiri.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2020 igamije gufasha amashuri atandukanye, kubona ibiryo bikomoka ku binyampeke byujuje intungamubiri zikenerwa ku mwana, bigatuma akura neza mu gihagararo no mu bwenge.

Mu mpera za Gashyantare, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zirimo kongera ubuso bw’ubutaka buhujwe bugahingwaho igihingwa kimwe.

Dr Ngirente yijeje kandi gutanga nkunganire ku nyongeramusaruro, ariko hagashyirwaho n’uburyo bwo gukorera ifumbire mvaruganda mu Rwanda, kuko abahinzi bakunze kugaragaza ko batayibona ihagije.

Ku itariki ya 21 Ukuboza 2023, mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, rufite agaciro ka Miliyoni 19.2 z’Amadolari (abarirwa muri Miliyari 24 z’Amafaranga y’u Rwanda), bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.

Ku itariki 27 Werurwe 2023, Umuyobozi w’Ikigo Zipline, Benimana Shami Eden, yatangaje ko indege zitagira abapilote ‘Drones’, zigiye kujya zigeza ku baturage no ku bantu batandukanye ibicuruzwa n’imiti, zibibasangishije aho bakorera no mu ngo zabo, ikaba ari gahunda yari iteganyijwe gutangira muri 2023.

Muri Gicurasi 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangiye kubaka ibagiro rya kijyambere, butangaza ko nta modoka zizongera gupakira amatungo ziyajyana i Kigali n’ahandi, ahubwo ngo zizajya zipakira inyama zayo.

Muri Kamena 2023, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yibukije aborozi b’inkoko ko gahunda ya Leta yitwa PSTA4 ibasaba kuzamura umusaruro w’amagi, ukikuba inshuro zirenze ebyiri bitarenze umwaka wa 2024, n’ubwo bataka ko bahendwa n’ibiryo byazo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Kamana yagize ati "Gahunda y’Igihugu ya 4 yo kuvugurura Ubuhinzi (PASTA4), idusaba kugera ku musaruro w’inyama ungana na toni 215,058 (zikomoka ku matungo yose), n’amagi angana na toni 19,403 muri 2024".

Muri Nyakanga 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwafunguye ibagiro ryari rimaze igihe rifunze, nyuma y’uko ibyangombwa byari bikenewe bimaze kuboneka.

Muri uko kwezi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yatangaje ko bishimira kuba mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 hari inganda 11 zubatswe muri iyo Ntara, zizagira uruhare mu iterambere ry’abahatuye, barimo abarenga 1,000 bahawe imirimo.

Muri izo nganda hari urukora imyenda, urw’ibishyimbo n’urukora ibigori bikavamo kawunga, urw’icyayi, urw’ibikoresho by’ibumba(Ceramics), urw’amakaro, urw’ibintu byo gupfunyikwamo (emballage), urw’ibiryo by’amatungo, ndetse n’urukora ibibiriti rugiye gusubukura imirimo muri Huye.

Muri Kanama 2023 ku itariki 03, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatashye uruganda rwa sima (rw’ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd), rwuzuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku itariki 28 Ugushyingo 2023, hasohotse iteka rya Minisitiri rigaragaza ibiciro bishya ku musoro w’ubutaka, mu bice by’umujyi wa Kigali n’ibice by’icyaro, ndetse no ku bundi butaka bukorerwaho ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Imisoro n’amahoro bizinjizwa mu kigega cya Leta

Ku itariki 22 Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, cyahawe intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na Miliyari 2,637Frw, zihwanye na 52.4% by’Ingengo y’Imari yose y’Igihugu ingana na Miliyari 5,030.1Frw.

Hatangajwe imisoro n'amahoro bizinjira mu isanduku ya Leta
Hatangajwe imisoro n’amahoro bizinjira mu isanduku ya Leta

Byatangajwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwali Pascal, mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’Igihugu, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’abandi bagize Guverinoma.

Uko Perezida Kagame abona umwaka wa 2024 usoza gahunda y’imyaka 7

Reka ibyaranze umwaka wa 2023 tubisoreze ku kiganiro Perezida Kagame yahaye RBA, ku wa 04 Nyakanga 2023, avuga kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva 2017-2024, aho yatangaje ko hari byinshi bitaragerwaho, biri mu masezerano we n’abandi bayobozi bagiranye n’Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari umwenda abayobozi bafitiye abaturage, kuko ngo hari ibibazo batarakemura ngo bive mu nzira, bijyanye no guteza imbere abantu cyane cyane mu burezi no mu buzima.

Perezida Kagame yavuze ko kongera umusaruro muri buri kintu cyose gikorwa, ari byo bizafasha kugabanya ibiciro, kuko ngo bitumbagira iyo ibikenewe ku isoko nta bihari cyangwa ari bike.

Muri Mutarama uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yari yatanze umukoro w’uko imisoro yagabanywa, hagashakwa bisi zo gukemura ikibazo cy’ingendo, ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage benshi bamugezaho.

Umwaka wa 2023 urangiye Umujyi wa Kigali ubonye bisi 100 zitwara abagenzi, ziziyongeraho izindi 100 bitarenze Mutarama 2024 mu rwego rwo guca ikibazo cy’imirongo miremire muri gare no ku byapa.

Ararekwa ntashira, reka tubashimire kandi tubifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka