Ubukire ni iki, babugeraho gute? Inzobere mu bukungu n’abashaka ubukire barasobanura

Abantu benshi batekereza ubukire nko kuba umuntu yigwijeho imitungo, we n’umuryango we bakimeza neza, bakiga mu mashuri meza, ndetse bagatemberera aho bashaka, n’irindi raha ryose ritandukanye. Inzobere mu bukungu zivuga ko ibyo bidahagije.

Teddy Kaberuka, inzobere mu bukungu
Teddy Kaberuka, inzobere mu bukungu

Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KTRadio, cyo ku wa mbere tariki 20 Mutarama 2025, impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka yasobunuye igihe icyo ijambo ubukire bivuze, n’ibyo umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo yitwe umukire koko.

Teddy Kaberuka yavuze ko ubusanzwe ubukire ari ijambo rifite ibisobanuro byinshi ariko byoroshye ku buryo umuntu wese yabyumva. Icya mbere, yavuze ko ubukire ari igihe umuntu ageramo akaba afite imitungo yaba iyimukanwa cyangwa se itimukanwa cyangwa se imitungo y’ubwenge, imwinjiriza ubundi bukire, mbese iyo mitungo ubwayo iba yinjiza amafaranga ku buryo buhoraho nubwo nyirayo yaba atagiye gukora.

Icya kabiri kivuga ko umuntu ari umukire, ngo ni uko ubukire bwe, cyangwa se imitungo ye, iha amahirwe abantu benshi, harimo amahirwe y’akazi, ay’ubucuruzi, gufasha ibigo by’abakeneye ubufasha, mbese imitungo umuntu afite ikaba igera kuri benshi mu buryo bwo guhindura ubuzima bwabo.

Icya gatatu ni uko ibyo umuntu atunze bigira akamaro ku buzima n’imibereho y’abantu mu buryo bwagutse. Niba afite nk’uruganda, rukaba rukemura ikibazo gihari mu gihugu, cyangwa niba umuntu afite uruganda rukora imiti, rukaba rukora imiti irwanya Malaria kuko ari ikibazo gihari.

Iyo miti igera kuri benshi bari barwaye bagakira bagasubira mu kazi. Ikindi niba umuntu afite uruganda, rukaba rukora moteri z’ibinyabiziga zisohora imyuka itangiza ikirere, ubwo aba akemuye ikibazo cyongera guhumana kw’ikirere, bityo akaba atabaye ubuzima bw’abantu bwari burimo kujya mu kaga.

Munyakazi Sadate we yavuze ko mu bipimo biheruka, bivuga ko kugira ngo igihugu kitwe ko giteye imbere, biba bisaba ko nibura 3% by’abaturage bacyo, baba ari abakire, binjiza nibura inyungu y’ibihumbi 300 by’Amadalori ( ni ukuvuga asaga Miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda) buri mwaka.

Nko mu Rwanda, abantu basaga 360.000 (3% by’Abanyarwanda) bagombye kuba bari kuri urwo rwego rwo kubona inyungu irenga Miliyoni 400 buri mwaka, kuko icyiza kiba kirimo ngo ni uko bayabika mu gihugu za banki zikabona ayo zitanga ku bayakneye, ubundi hakaba hakorwa n’irindi shoramari muri iyo nyungu, bikarangira iyo nyungu hari abandi bantu igiriye akamaro, kandi abantu nk’abo nibo igihugu kiba gikeneye cyane.

Munyakazi Sadate yemeze ko kugira ngo umuntu akire aba agomba gukora, nubwo hashobora kwiyongeraho n’umugisha w’Imana utuma umuntu ahirwa mu byo akora, bitajyante n’ukwemera, ariko ashimangira ko gukora bigomba kubaho kugira ngo ubukire buboneke, kuko n’ababonye ubukire nk’umurage w’ababyeyi, iyo badakoze bashobora kwisanga ubwo bukire bwashize.

Kuri we asanga ahari ibishoro bine by’ingenzi, harimo igishoro cya mbere, ari ubuzima, kuko iyo ubuzima bw’umuntu burangiye n’imishinga yari afite iba ihagaze.

Yagize ati, “ Igishoro cya mbere njye nemere ni ubuzima bwanjye, kuko iyo ubuzima nibuhagarara, njyewe ibyo nzaba nari gukora byose, bizaba birangiye. Igishoro cya kabiri ni igihugu, kuko udafite igihugu kiguha amahirwe,…igishoro cya gatatu njya mbwira abantu, ni ubushake wowe ufite muri wowe bwo kugira aho uva n’aho ugera. Igishoro cya Kane mpa agaciro gakomeye cyane ni ukuba inyangamugayo muri byo ukora…”.

Kuri ibyo bishoro Sadate avuga byageza umuntu ku bukire, Teddy Kaberuka we yongeraho ikitwa ‘kumenya uko ubana n’abandi no kumenya uko muhanahana ibitekerezo n’amahirwe, ibyo ‘social capital’ mu Cyongereza. Akavuga ko n’ubumenyi umuntu afite, ari isoko y’ubukire, kuko bumufasha kubona amahirwe y’ishoramari aho abandi bataribona, akamenya uko yabyaza umusaruro ibintu runaka mu gihe abandi batabibona.

Agendeye kuri icyo cyo kugira ubushake bwo kugera ku bukire, Sadate yagarutse ku rugero rw’urubyiruko rw’abasore rwirirwaga ku gasantire ka Kinazi aho yanyuraga ajya mu kazi muri Banki y’abaturage, ruvuga ko nta kazi rugira, arubajije icyo rwashobora gukora bavuga ko bashobora gutwara amagare nk’abanyonzi, bishyira hamwe banki ibagurira amagare 54, barakora mu gihe gito, nyuma yo kwishyura banki, bamwe baguze za moto, abandi imodoka, ndetse n’imodoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inama bakuru bacu batugiriye ni ingirakamaro natwe nituzikurikiza ntakabuza tuzagera kubukire twifuza.Murakoze

Fabrice yanditse ku itariki ya: 23-01-2025  →  Musubize

UBUKIRE,ni ijambo ridasobanutse neza.Kubera ko n’utunze ibya Mirenge ntiyemera ko akize.Ahora ashakiza amafaranga n’indi mitungo.Ndetse akaba yakwiba kugirango akomeze akire.Ku rundi ruhande ariko,gukira biteza ibibazo byinshi,harimo guhangayika no kujya mu bagore,ugaca inyuma yuwo mwashakanye.Nibyo byabaye ku mwami Salomon watunze abagore igihumbi,bigatuma imana imwanga.Ndetse wenda bikazamubuza kubona ubuzima bw’iteka imana yasezeranyije abirinda gukora ibyo itubuza bose,kandi ikazabazura ku munsi wa nyuma.

rugarika yanditse ku itariki ya: 21-01-2025  →  Musubize

Teddy ndamushimye kunama aduhaye ziratwubatse imana imuhe umugisha

Samuel yanditse ku itariki ya: 21-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka