Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwitezweho kwinjiza miliyari 43Frw

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau/RCB), buratangaza ko bateganya kwinjiza Amafaranga y’u Rwanda miliyali 43, binyuze muri ubu bukerarugendo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

U Rwanda rwakira inama nyinshi mpuzamahanga
U Rwanda rwakira inama nyinshi mpuzamahanga

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiswe Kigali Global Dialogue.

Agaruka ku mafaranga yinjiye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku nama, Umuyobozi Mukuru wa RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rwakiriye inama n’amahuriro 86 yitabiriwe n’abagera ku 18.446 baturutse hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Mu mbumbe y’umubare w’Amadorali ya Amerika yinjiye avuye muri ubu bukerarugendo ku nama, amahuriro ndetse n’imyidagaduro, ni miliyoni 38.5 mu mwaka ushize, ariko ukurikije uko twari tumeze muri 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19, twumvaga tutazabasha kurenza miliyoni 12”.

Ibyo ngo byagezweho bitewe n’ingamba nyinshi ubuyobozi n’Igihugu bagiye bafata no gufungura amarembo, hashyirwaho ingamba zunganira zagiye zituma ibikorwa bigenda neza, bikagaragara ko u Rwanda rufunguye amarembo, kandi abantu bashobora kwizera kuhateranira, byatumye hakirwa inama nyinshi zitandukanye.

Mukazayire akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, bafite intego yo kwakira inama zirenga 70.

Ati “Intego dufite ubundi ni uko twakira inama 72 byibuze, tukaba twagira abantu bagenderera Igihugu cyacu bageze ku bihumbi 35 bavuye mu bindi bihugu, tukaba duteganya kuba twazinjiza miliyoni 43 z’Amadorali ariko ugendeye ku nama dufite, zamaze kwemeza ko zizaza mu Rwanda”.

Akomeze agira ati “Tumaze kugira inama 68 ku ngengabihe, ukurikije umubare bagenda batwereka, tubona tuzageza ku bantu bageze 40.171, tukabona ko dufite amafaranga ageze kuri miliyoni 40 ugendeye ku nama ubu zimaze kwemezwa, ariko urumva ntabwo tugarukira aho, dukomeza kugira ngo tugeze kuri ya ntego twihaye, cyangwa se tunayirenze”.

Inama y’iminsi itatu ya Kigali Global Dialogue irimo kuba ku nshuro yayo ya kabiri, ihurije ahamwe abashakashatsi, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, abashyiraho za politiki, abikorera ndetse n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeye bibangamiye iterambere ry’isi.

Biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ibihe, no gusangizanya ibitekerezo ku buryo abantu bakoresha mu guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya Covid-19.

Ni inama yitabiriwe n’abagera ku 160 biganjemo abaturutse mu gihugu cy’u Buhinde, ku buryo nta kabuza ko hari amafaranga azasigara mu gihugu, azaba aturutse muri iyi nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka