Ubukene si yo mpamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi – Ubuhamya

Ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ubukene atari impamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi, kuko abakene ataribo bonyine bafite abana b’inzererezi.

Babitangaje ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, ubwo mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hatangirizwaga ubukangurambaga bugamije guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

Mu buhamya bwa bamwe mu babyeyi bari bafite abana b’inzererezi ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS) bakaza kuvanwa mu muhanda, bagarutse ku mpamvu zateye abana babo kujya mu buzererezi, banaboneraho umwanya wo kubwira abatekereza ko abana bajya mu muhanda batabiterwa n’ubukene bwo mu miryango yabo.

By’umwihariko mu Kagari ka Karembure habarirwa abana 99 bari inzererezi kandi ntacyo iwabo bari babuze, 51 basubijwe mu ishuri no mu miryango ku buryo bose batsinze neza kuko nta wigeze abona umwanya uri inyuma y’uwa gatatu, abandi 48 bakaba barasubijwe mu miryango mu gihe cya guma mu rugo bikaba biteganyijwe ko bazasubizwa mu ishuri mu gihe abandi bazaba batangiye kwiga.

Béatrice Mutoni, umubyeyi wari ufite abana babiri mu muhanda, avuga ko impamvu yabateye kuwujyamo ntaho ihuriye n’ubukene kuko yifashije.

Ati “Abantu benshi bazi ko umwana ajya mu muhanda ku bw’ubukene, ariko ubwo mpagaze aha murimo kundeba ntabwo ndi umukene, umwana ajya mu muhanda biturutse ku mibanire y’ababyeyi be, kuko iyo bahorana amakimbirane, abana bashaka aho bajya kubonera amahoro, ariko ntabwo ari yo mahoro baba bagiye kubona, kuko baragenda bakiroha mu byaha byinshi, bakanywa ibiyobyabwenge, bakiba, n’ibindi byinshi”.

Uwo mubyeyi ngo yari abanye nabi n’umufasha we, ari yo mpamvu nyamukuru yatumye abana bajya mu muhanda.

Ati “Abana banjye bagendeye rimwe ari babiri kubera amakimbirane twahoranaga jye n’umutware wanjye, jye nta gaciro nahabwaga mu rugo iwanjye, muri iyo minsi twasereraga habanje kugenda umwana mutoya, arahunga kuko niba muhora murwana buri joro, bihera mu cyumba bucece, bikagera muri salon, biva muri saloon bikagera no hanze. Abaturage barabizi abo twari duturanye, Ni ukuvuga ngo aho nacaga hose baravugaga ngo dore wa mugore utazi kurera, si uko ntari nzi kurera ahubwo n’ibibazo nari nifitiye, umutima wanjye usa nk’uwaboze nkabura uko nganiriza abana banjye, noneho natwe twakabahaye urugero tugahora mu nduru”.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Aron Muhikirwa, avuga ko gahunda bihaye yo gukura abana mu muhanda, abenshi muribo bababwiraga ko impamvu zabibateye harimo amakimbirane y’ababyeyi.

Ati “99% twasangaga ari amakimbirane yo mu miryango, buriya mbere abantu babyihishagamo ngo ni ubukene n’imibereho, abakene bose ntabwo bajya mu mihanda, tuza gusanga ahubwo umubare munini ari amakimbirane, kandi noneho buriya kurebera n’icyaha gihanwa n’amategeko. Iyo wasanze umwana ku muhanda uri umubyeyi ukabona ko ntacyo bikubwiye uba wakoze icyaha, kandi iyo wakoze icyaha ushobora gucibwa amande, ushobora no kubifungirwa”.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamu, Fred Mufulukye aganira n'abaturage
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamu, Fred Mufulukye aganira n’abaturage

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, asaba ababyeyi kutagira uwo basiganya abana, uko ibibazo byaba bimeze kose.

Ati “Uko byaba bingana kose, ntabwo bikwiriye gutuma umwana wawe umusiganya undi, umugore uri aha, umugabo wawe n’iyo yagutererana ukwiriye gufata icyemezo, uzi uko umwana aryana, umugabo nagutererana ntabwo ukwiriye kumwitura ngo umusiganye. Hanyuma bagabo namwe, ntabwo inshingano zanyu ari ugutera inda gusa, tugomba no kurera, niba wumva udashaka kurera iyo nda wiyitera, niba udafite inshingano z’uko uwo mwana avuka nawe ukagira inshingano zo kumurera, ukwiriye kubivaho”.

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco yerekana ko abana 3,531 ari bo bakuwe mu muhanda, abagera ku 2,951 bangana na 84% basubijwe mu miryango no ku ishuri bagumamo, naho 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abandi 267 bangana na 7.7% basubiye mu buzererezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka