Ubuke bw’abakozi b’Utugari butuma badahabwa serivisi uko babyifuza

Hari abatuye mu Karere ka Nyanza bifuza ko hashyirwaho abakozi bunganira babiri bo mu Tugari kuko ubuke bwabo butuma badahabwa serivisi uko babyifuza.

Iki ni kimwe mu byifuzo bagaragarije Imboni z’imiyoborere myiza zashyizweho n’umuryango FVA (Faith Victory Association), mu bushakashatsi bakoze ku kuntu abaturage bishimira serivisi bahabwa, bakoreye mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyanza guhera muri Gashyantante kugera muri Kamena 2024.

Justin Muhemeri uyobora Imboni z’imiyoborere myiza zo mu Karere ka Nyanza agira ati “Abaturage bagaragaje ko igihe umwe mu bakozi bo ku Kagari ari mu kiruhuko, uwasigaye akagira inshingano zitandukanye nko kujya mu nama, ku biro by’Akagari habura utanga serivisi bigatuma hasa nk’aho hamara igihe hakinze.”

Akomeza agira ati “Abaturage bifuza ko hashyirwaho undi mukozi wunganira abari ku Kagari kugira ngo n’ubwo yaba adatanga serivisi umuturage akeneye, nibura akahamusanga akamuhuza na wa muyobozi akamuha gahunda, kugira ngo nagaruka azabone iyo serivisi.”

Abatuye mu duce tumwe na tumwe two mu Karere ka Nyanza kandi bavuga ko n’ubwo bagejejweho amashanyarazi hari serivisi yakabagejejeho batabona ku bw’umuriro mukeya.

Nka Antoinette Nyirabasabose wo mu Kagari ka Cyerezo mu Murenge wa Mukingo, akaba na we ari Imboni y’imiyoborere myiza, atanga urugero rw’ikigo cy’amashuri baturanye kirimo amashanyarazi adashobora gucana mudasobwa.

Yungamo ati “Mu ngo ntiwacomeka ipasi ngo utere umwenda. Dufite ibyuma bisya imyumbati bibitse. Dutekereza ko duhinduriwe transfo (Ibyuma biringaniza umuriro) iki kibazo cyakemuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko ikibazo cy’abakozi bake mu Tugari batangiye kugishakira umuti bifashisha abakorerabushake, ku buryo hari utugari 11 kuri 51 tubafite.

Agira ati “Politike ya Leta n’ubundi ni uko Utugari tugomba kongererwa abakozi. Biracyategurwa. Ariko hagati aho twari twifashishije abakorerabushake mu Tugari tugira abaturage benshi n’utugira akazi kenshi. N’ahandi hose turateganya kubashyiraho kugira ngo byibura babafashe mu gutanga serivisi, cyane cyane ariko mu kwegeranya amakuru ya ngombwa kuko dushaka kugira amakuru ahagije.”

Ku bijyanye n’ubuke bw’amashanyarazi, avuga ko hari umushinga wo kuyakwirakwiza hirya no hino bafite, yizeye ko uzasiga iki kibazo gikemutse.

Mu bindi abaturage bo mu Karere ka Nyanza bagaragarije Imboni z’imiyoborere myiza harimo kuba hari abatinda kubona ibya ngombwa byo kubaka, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwa no kubona serivisi, abahinzi-borozi binubira kuba batererwa intanga amatungo ntizifate, abifuza ko imbuto y’ubwatsi bw’amatungo yajya ibagereraho ku gihe ndetse n’uko hajyaho inguzanyo y’ubuhinzi ku nyungu yo hasi.

Meya Erasme avuga ko ibyo babasha gukemura bazabikora, kandi ko n’ibigombera ubuvugizi kubera ko ubwabo ntacyo babasha kubikoraho bazabukora.

Jean Marie Vianney Gakwaya ukora muri FVA avuga ko ubundi Imboni z’imiyoborere myiza ari abantu bagiye bashyiraho kugira ngo bajye bagaragaza ibibazo by’abaturage, kuko byagaragaye ko hari ibyo batinya kubwira abayobozi ariko bakabibwira abaturage bagenzi babo.

Buri Kagari mu Turere dutanu bakoreramo kaba karimo Imboni eshatu kandi ibitekerezo bikusanyirizwa mu Nteko z’abaturage, hanyuma bigashyikirizwa inzego zegereye abaturage. Ibyo inzego zo hasi zitabashije gukemura ni byo bishyikirizwa uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka