Ubukangurambaga bugamije kuzuzanya kw’abaturage n’abayobozi bwitezweho umusaruro

Kubera ibibazo bamakimbirane bigize iminsi bigaragara hagati y’abayobozi n’abaturage, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira impande zombi kongera kuzuzanya, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho hagati y’abayobozi n’abaturage biturutse ku kuba inama zibahuza zitari zigiterana kubera Covid-19.

Abaturage bagiye baraganirizwa ku kuzuzanya n'abayobozi bityo bakabakemurira ibibazo
Abaturage bagiye baraganirizwa ku kuzuzanya n’abayobozi bityo bakabakemurira ibibazo

Icyo cyuho ngo kikaba cyaratumye imyumvire igabanuka cyangwa ihinduka bikagaragazwa n’ibikorwa bidakwiye, aho abayobozi bagiye bahohotera abaturage cyangwa abaturage bagahohotera abayobozi.

Ubwo bukangurambaga burimo kuba guhera ku wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 buzamara icyumweru kimwe, aho biteganyijwe ko ibibazo byihutirwa byugarije abaturage bitangira gukemurwa kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu, hahura umubare muto w’abaturage kugira ngo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akomeze kubahirizwa.

Mu Karere ka Ruhango hamwe mu hatangirijwe ubwo bukangurambaga, abaturage bagaragaza ko hari ibibazo byinshi byari byarabuze uko bikemurwa birimo urugomo, amakimbirane mu ngo, ndetse no kuba hari imiryango itaka kutagira aho ikinga umusaya kubera amazu yasenyutse.

Umwe mu bavuga ko ari mu kiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma mu Murenge wa Mbuye, avuga ko inzu ye yenda kumugwaho kuko yabuze uwamufasha kuyisana kuko bitari byemewe ko abantu bahura agasaba ko bamufasha imvura y’umuhindo ntizamucikireho.

Agira ati “Rwose hano hari ibibazo byinshi abayobozi twaratatanye nta mwanya babonaga wo gumekemura ibibazo by’abaturage birimo urugomo, amakimbirana mu ngo abana barwana na ba se abagore barwana n’abagabo, ubusinzi no guhungabanya umutekano bitwaje ko nta bayobozi babari hafi”.

Yongreaho ati “Njyewe by’umwihariko ndishimye kuba tugiye kongera guhura tukabwira abayobozi ibibazo byacu, nkatwe abahejwe n’amateka dufite ikibazo cyo kuba imvura iyo iguye tunyagirirwa mu rugo duhagaze twasohotse ngo amazu atatugwira. Nasaba ko baba yenda badushakiye amacumbi twaba turimo kuko amazu yaraguye, hari n’imiryango icumbikiwe aho polisi yahoze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba abaturage n’abayobozi batari bagihura byatanze koko icyuho agereranya no kuba ababyeyi n’abana baratandukanye, abana bakabura uburere ababyeyi na bo bakicwa n’agahinda ko kutabona abana babo.

Avuga ko iyo ababyeyi badahura n’abana hagashira imyaka nk’ibiri bose bahomba kuba batarimo kwishimana n’abana babo, bityo n’amakosa yagaragaye ntakosorwe cyangwa habeho kujya inama.

Agira ati “Iyo abantu baganira byanze bikunze hari icyo bashobora kugeraho haba gukemura ibibazo no kuganira ngo haboneke amakuru yakwifashishwa mu gukemura ibindi bibazo, n’ubwo Covid-19 itarangiye ariko ubu hakinguwe gahunda yatuma duhura hamwe n’ingamba zirimo gufatwa zo guhangana n’icyorezo bizatuma dukomeza kubona uburyo bwo kubonana”.

Avuga ko nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga ku nzego z’uturere hagiye gukurikiraho kuyitangiza mu mirenge kugeza ku tugari habanza guhura ibyiciro bisanzwe birimo abakuru b’imidugudu, ba mutwarasibo, abavuga rikumvikana n’izindi nzego zihura n’abaturage kugira ngo hakomeze kuganirwa uko ibibazo byakemuka.

Habarurema avuga ko kudahura kw'abayobozi n'abayoborwa bmeze nko gutandukana kw'abana n'ababyeyi
Habarurema avuga ko kudahura kw’abayobozi n’abayoborwa bmeze nko gutandukana kw’abana n’ababyeyi

Asaba abayobozi guhura bagatoranya ibibazo byugarije abaturage birimo nko kuba hari abo amazu yabo atameze neza, abana batabona uko bajya ku mashuri, abarembeye mu ngo bikaganirwaho kugira ngo bifatirwe imyanzuro muri iki cyumweru cyatangijwe kuri uyu wa 06 Nzeri 2021.

Agira ati, “Ntihaze kugira uwitwaza kudatanga serivisi kubera Covid-19, ntihagire umuturage uburana n’umuyobozi kubera Covid-19, ariko nanone ntihaze kugira uwirara ngo Covid-19 yarangiye kuko iracyariho ariko tugomba no gukomeza kwitwararika”.

Mu bindi bibazo bigomba kwihutirwa gukemurwa harimo ibijyanye n’ibibangamiye umutekano, amakimbirane mu miryango, nyuma yahoo hakazakurikiraho inteko z’abaturage zisanzwe buri wa kabiri, mu gihe ibikorwa bihuza abaturage birimo n’umuganda nabyo bigeye gutegurwa kugira ngo bisubukurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka