Ubuhamya bwa Cleophas Barore wari ugiye kuba Padiri bikicwa no gukundana n’umukobwa w’umuturanyi

Umunyamakuru Cleophas Barore wamenyekanye cyane mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda’, yatangaje uburyo yakuze yumva azaba umupadiri, ariko bikarangira akunze umukobwa bari baturanye bakaza no kubana.

Umva ubuhamya bwe burambuye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Aha urarengereye barore turabwubaha kuba yaba umunyamakuru numu pasteur ntakibazo kibirimo kuko ari umuhamagaro we ntabikore yazabibazwa,twese tugira akazi ariko tugafatanya nogukorera lmana,uracyari muri bavandi bakibeshya ngo lmana yambujije gukora ngo nzayikorere yonyine ,bikarangira bateka umutwe,babeshya basabiriza nibindi.nturasobanukirwa gukorera lmana icyaricyo too , kuyikorera nugukuzuza neza inshingano ufite yaba mukazi ,murugo,muri sosiyete mwitorero nabandi,ibyo byose ukabikora wubaha lmana ,uyiramya uyihimbaza akanamamaza ubutumwa bwayo

Olivier yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Barore Imana ikomeze imukomeze mubu Chrito Arimo. Kdi ni Umunyamakuru W’umuhanga Azi kubaza ihibazo bihishura ibisubizo byangombwa.

Peter Iradukunda yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

Nange BARORE ndamukunda.Afite experience mu Itangazamakuru.Ariko kuba abifatanya no kuba Pastor,ntabwo bijyanye n’uko bible idusaba.Icya mbere,Yesu yabujije Abakristu nyakuri kwiha Titles.Nta na rimwe Abigishwa ba Yesu bihaga Titles z’iki gihe (pastor,padiri,reverand,bishop,etc...).Bose barangwaga no kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana,badasaba Icyacumi nkuko uyu munsi bimeze.Urugero,Pawulo yirirwaga abwiriza,akabifatanya no kuboha amahema akayagurisha.Ubu siko bimeze.Ubukristu bwahindutse gushaka ifaranga,ibyubahiro binyuze kuli Titles.Burya Reverand,bisobanura "umuntu utinyitse,ufite ibyubahiro birenze").Bishop (Monseigneur) bisobanura "umwami wange").Nta mukristu nyakuri wiha izo Titles.Ni ubwibone kandi Imana irabitubuza.Bihuye nuko muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko Abakristu nyakuri ari bake cyane.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Nonese icyo gihe cy’abigishwa ba Yesu ko bajyaga kuvuga ubutumwa bwiza bagenda n’amaguru kubera nta ndege cg imodoka byari Bihar, ubu nabwo bage bagenda n’amaguru kuko ariko mbere bagigenzaga?
Imana ntiteye nk’abantu my friend

KALISA ERNEST yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka