“Ubufatanye nibwo buzubaka umuryango Nyarwanda” - Hon Gahongayire
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore wijihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013, intumwa ya rubanda Gahongayire Aureria yasabye abagabo n’abagore gufatanya kuko ariyo nzira izageza u Rwanda ku iterambere.
Gahongayire wari uhagarariye ihuriro ry’umuryango w’abagore baba mu nteko ishinga amategeko, yatangaje ko umuryango u Rwanda rwifuza ubu ari umuryango urangwa n’ubufatanye n’ubwuzuzanye buri wese akagira ijambo yaba umugore, umugabo n’umwana.
Yagize ati: “Muri kwa gufatanya no muri kwa kuzuzanya niho haziramo bwa buringanire na bwa bwuzuzanye tuvuga”.

Yakomeje avuga ko uburinganire bukenewe atari bwa bundi abagore bumva ko umugabo atavuga, ahubwo ari bwa buringanire mu mirimo, mu gukora abantu buzuzanya kuko ubufatanye aribwo buzageza igihugu n’abagituye ku iterambere.
Ati: “Turashaka uburinganire mu mirimo, mu gukora abantu bakuzuzanya, bagafatanya. Ubufatanye nibwo buzubaka umuryango nyarwanda, ufite indangagaciro nyarwanda”.

Uburinganire buzagira uruhare mu kubaka imiryango iboneye, kandi ngo iyo umuryango uteye imbere n’igihugu kiba gitera imbere. Abagize umuryango bakwiye kujya bicara hamwe bakajya inama, bakungurana ibitekerezo ndetse n’abana bagahabwa ijambo, nk’uko gahongayire yabigarutseho.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe, Immaculée umuhoza Mukarwego, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kuba bwarahaye umugore ijambo ndetse akaba ahagarariwe mu nzego zose.
Yabwiye abagore ko n’ubwo ibyo bakorerwa byose ari uburenganzira bwabo baba bahabwa ariko ko badakwiye kwirengagiza ko hari abandi batabihabwa hirya no hino ku isi. Abasaba kwishimira aho bageze mu iterambere no mu guhabwa agaciro mu muryango Nyarwanda.
Hanashimiwe kandi abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu guteza imbere abagore, hakaba hanaremewe abagore 17 bahawe imifariso n’umuryango Care international, na Rwiyemezamirimo witwa Kayirangwa Christine woroje abagore 10 ingurube mu rwego rwo kwiteza imbere.
Emmananuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|