Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere w’u Butaliyani, Lt Gen Enzo Vacciarelli, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017 rukazamara iminsi ibiri.

Umugaba mukuru w'ingabo zirwanira mu kirere w'u Butaliyani Lt Gen Enzo Vacciarelli na Gen Patrick Nyamvumba
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere w’u Butaliyani Lt Gen Enzo Vacciarelli na Gen Patrick Nyamvumba

Uwo muyobozi n’abamuherekeje bakaba basuye MINADEF, bakirwa na Minsitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINADEF, Brig Gen Ferdinand Safari yavuze ko urwo ruzinduko rugamije kureba uko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare buhagaze.

Yagize ati “Imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare ni myiza kandi izakomeza, uyu munsi bibanze ku kuganira k’ubufatanye mu bijyanye n’ingabo zirwanira mu kirere”.

 Lt Gen Enzo Vacciarelli
Lt Gen Enzo Vacciarelli

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize, umukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yari yasuye u Butaliyani, uru ruzinduko rukaba ruri mu rwego rwo kwishyura”.

Nyuma yo gusura MINADEF, abo bashyitsi barasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ku munsi ukurikiyeho bakazasura ibyiza bitatse u Rwnda birimo na Pariki y’Ibirunga.

Minsitiri w'Ingabo z'u Rwanda Gen James Kabarebe yakiriye Lt Gen Enzo Vacciarelli
Minsitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yakiriye Lt Gen Enzo Vacciarelli
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka