Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwagize uruhare runini mu bikorwa by’iterambere – Minisitiri Dr Edouard Ngirente

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, yagezaga ijambo ku bitabiriye ihuriro rya kane ku bufatanye bw’inzego z’ibanze hagati y’u Bushinwa na Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edourd Ngirente, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edourd Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente

Muri iyo nama yateguwe n’Umuryango w’Abashinwa ugamije gutsura umubano w’ibihugu by’amahanga (CPAFFC), Minisitiri Ngirente yavuze ko ubufatanye n’u Bushinwa bwagize uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo bitandukanye.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu n’u Bushinwa bwagize uruhare runini mu iterambere ry’inzego zitandukanye, harimo kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ubukerarugendo. Ubushinwa na Afurika byafatanyije mu rugendo rw’iterambere mu kuzamura umubano ushingiye kuri politike n’imibereho myiza, none ubu u Bushinwa n’umwe mu bashoramari bari kw’isonga muri Africa”.

Ibi Minisitiri w’Intebe abitangaje nyuma y’uko tariki ya 08 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, na we yari yashimiye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ubwo yifatanyaga n’abahagarariye u Bushinwa mu Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ingendo zo mu kirere, Uburezi, Kubaka ubushobozi, Ubuzima, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Ubuhinzi ndetse n’umutekano uhamye, umubano wacu n’ukuva mu kwezi kwa 11 mu 1971, by’umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage no mu guteza imbere ibya politike. U Bushinwa buza mu myanya y’imbere mu gushora imari mu Rwanda, rikaba ryarahanze imirimo itandukanye ibihumbi n’ibihumbi”.

Icyo gihe Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

Yagize ati “Ubufatanye mu iterambere n’ubucuruzi tubihuriyeho, u Bushinwa bunejejwe n’uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini, ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku Madorari ya Amerika Miliyoni 321 n’ubwo habayemo icyorezo cya Covid-19. Hari imishinga minini y’ibikorwa remezo u Bushinwa bwagizemo uruhare mu kubyubaka, bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage”.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 ishoramari ry’u Bushinwa ryari amadorari ya America Miliyoni 191, ni ukuvuga asaga Miliyari 190 z’Amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwa remezo, Ubuzima, Kungurana ubumenyi mu by’uburezi, Ikoranabuhanga n’Ubugeni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka