Ubufatanye bw’inzego zose ni bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’imiryango, ari bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika.

Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga
Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2021, mu bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana”, bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, harimo guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi, bwakorewe mu Murenge wa Fumbwe.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku ya 08 bukazasozwa ku ya 30 Nzeli 2021.

Mutoni yavuze ko impamvu y’ubu bukangurambaga, ari ukugira ngo barengere abana mu byiciro bitatu bitandukanye.

Harimo kurengera abana, kubarinda ubuzererezi no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no kubarinda Covid-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

Yavuze ko iki gihe cy’ibiruhuko ndetse n’ingaruka za Covid-19, abana bamwe bataye ishuri abandi bagashinga ingo imburagihe, ari cyo cyatumye batekereza gukora ubu bukangurambaga kugira ngo bafatanye n’inzego z’ibanze n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo barengere umwana w’Umunyarwanda.

Ati “Ibyo ni tubifatanya tukarengera umwana, turumva tuzagira abana benshi bazasubira mu ishuri, tugire abana bacye bazerera cyangwa nta n’umwe ukizerera”.

Ni ubukangurambaga buzibanda ku kwegera ababyeyi bafite abana bataye ishuri, ab’ababyaye imburagihe n’abandi bagiye bagira ibibazo bitandukanye, kugira ngo bafatanye gukumira ndetse no kugarura abamaze kuva mu miryango yabo.

Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, hari abaturage bavuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufata ababa bahohoteye abana b’abakobwa.

Ngo hari ubwo bakora raporo y’abagabo babahohoteye ariko bagatinda gufatwa, bamenya amakuru bagatoroka bityo abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya no kwihutira gufata abakekwaho gusambanya abana.

Icyakora na none ngo hari ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana.

Umwe ati “Hari ababyeyi badohotse ku nshingano, imyitwarire y’abana babo ntibayiteho. Ikindi hari ubwo dukora raporo y’abana batewe inda tukanayitanga, abayihawe ntibabyiteho, uwateye inda byamugeraho agahita atoroka kubera abayobozi bayihawe batinze kumufata”.

Kuri ubu Akarere ka Rwamagana kabarurwamo abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda 286, ariko abazibateye abenshi bakaba batarafatwa ari na yo mpamvu abaturage basabwa uruhare rukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka