Ubufatanye buri mu bituma ivugururamibereho rigerwaho
Abiga n’abigisha iby’ivugururamibereho, Social Work, bavuga ko ubufatanye buri mu bituma ababayeho nabi na bo bagera ku buzima bwiza, babifashijwemo n’abashoboye.

Ni na yo mpamvu ubwo bizihizaga umunsi w’ivugururamibereho wabaye tariki 19 Werurwe, batanze umuganda wo kubakira abakene bo mu Murenge wa Mbazi, batujwe mu Mudugudu w’Akanyaruhinda mu Kagari ka Gatobotobo, mu Karere ka Huye.
Byari binajyanye n’insanganyamatsiko yo kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ivuga ngo “Duteze imbere agaciro k’umubano mu bantu” nk’uko bivugwa na Alexandre Hakizamungu, umwalimu mu ishami ry’ivugururamibereho muri Kaminuza y’u Rwanda, ari na we ukuriye umuryango nyarwanda w’abavugururamibereho.
Yagize ati “Twaje kwifatanya n’abatuye mu Kagari ka Gatobotobo, duhoma amazu tunabumba amatafari yo kubakira ubwiherero n’ibikoni abatuye muri uyu mudugudu bubakiwe n’Akarere ka Huye.”
Charles Kalinganire na we wigisha muri iri shami muri Kaminuza y’u Rwanda, yunganiye Hakizamungu avuga ko n’ubundi Abanyarwanda bakunze gukora imiganda yo kuzamurana, bikaba ari inzira nziza y’ivugururamibereho.

Yabwiye abari bitabiriye umuganda ati “Tuzahore dukorana kugera ku ndunduro y’ubuzima bwacu. Kuba uwishoboye abana n’utishoboye, ashobora kumufasha ubuzima bukagenda neza, navuga ngo bizatwokame.”
Abahawe umuganda bahamya ko kwegeranya imbaraga kw’abifite bizamura n’abatazifite, bahereye ku ko ubu bafite aho kuba babikesha umuganda w’abaturanyi.
Abiga n’abigisha ivugururamibereho bahomeye Epiphanie Musabyemariya inzu yubakiwe n’umuganda. Inzu yabagamo yari yaramusenyukiyeho, hanyuma aza kubakirwa hamwe n’abandi bakene mu Mudugudu w’Akanyaruhinda.
Yagize ati “Iyo mbona aho ndyama hatanyagirwa, ahandi haravaga ndetse n’inzu irara ingwaho, numva binejeje kandi nkumva n’abo mbyara na bo bazafasha abandi.”

Abanyeshuri biga iby’ivugururamibereho na bo bavuga ko gufatanya biri mu byatuma ubuzima burushaho kugenda neza, n’amajyambere arambye akagerwaho.
Uwitwa Innocent Mahirwe ati “N’ubwo waba uri umukire, uturanye n’abantu bakennye ntuba umeze neza, kuko ikibazo bagize cyose ni wowe bakizanira, ndetse bamwe bakanakwiba. Ni yo mpamvu iyo mufatanyije mukazamuka mwese, mwese mubaho neza, mu mahoro.”
Umunsi mpuzamahanga w’ivugururamibereho wizihizwa ku wa kabiri w’icyumweru cya gatatu cya Werurwe. Tariki 19 Werurwe 2019 wizihijwe ku nshuro ya kane mu Rwanda, ariko ku rwego rw’isi hari ku nshuro ya 36.

Ohereza igitekerezo
|