Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde buratanga ikizere cyo kwaguka kurushaho - Minisitiri Dr Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, mu ruzinduko yagiriraga mu Buhinde rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, yagaragaje ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Buhinde bukomeje kwiyongera.
Minisitiri Biruta yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2023, ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Buhinde S Jaishankar mu murwa mukuru wa New Delhi, bakagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, buvuga ko Ministiri Dr Biruta na S Jaishankar, baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi binyuze mu gufatanya mu bikorwa by’iterambere, umutekano ndetse n’umuco. Bagarutse kandi no kuri bimwe mu bikorwa bigenda birushaho kwiyongera birimo ubucuruzi.
Minisitiri Biruta yagize ati “Ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu bukomeje kwiyongera kandi hari n’ubushobozi bw’uko buzarushaho kwaguka.”
Mu bindi bagarutseho harimo no kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’akarere ndetse n’isi yose muri rusange, ku nyungu z’ubufatanye ibihugu byombi bihuriyeho ndetse no kurushaho gufatanya binyuze mu miryango u Rwanda n’u Buhinde bihuriramo nka Commonwealth na UN.
Ku wa Gatanu ku munsi wa 2 w’uruzinduko rwe mu Buhinde, Minisitiri Biruta yabonanye na Dr. Naresh Trehan, Umuyobozi w’ibitaro bya Medanta. Baganiriye ku mahirwe yo kurushaho gufatanya no gukorana n’ibitaro bitanga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Minisitiri Biruta kandi yagize n’umwanya wo gusura ahakorera ambasade y’u Rwanda mu Buhinde i New Delhi, aganira na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Madamu Mukangira Jacqueline, abadipolomate ndetse n’abakozi ba ambasade.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano n’u Buhinde kuva kera ndetse warushijeho gushimangirwa mu 2018 ubwo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda.
Minisitiri Dr Biruta agaragaza ko umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, birushaho kugira uruhare mu gutuma imishinga ibihugu byombi bifitanye, ihindura imibereho y’abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|