U Rwanda rwungutse sitasiyo yongerera umuriro imodoka zitwarwa n’amashanyarazi

U Rwanda rwungutse sitasiyo ya kabiri izajya ifasha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi kongeramo umuriro.

Iyo sitasiyo nshya yafunguwe kuri Kigali Convention Centre kugira ngo ifashe imodoka zikoresha amashanyarazi, harimo 20 za Volkswagen zikoreshwa n’izo ngufu mu gutwara abagenzi.

Iyo sitasiyo ya kabiri yafunguwe na ‘Volkswagen Mobility Solution Rwanda’, ije ikurikira indi yafunguwe muri Zone y’inganda i Masoro.

Volkswagen Mobility Solutions Rwanda yashyize ahagaragara iyo sitasiyo nshya ku itariki 30 Werurwe 2021 ku bufatanye na sosiyete ya Siemens na Radisson Blue Hotel.

Umuyobozi mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, avuga ko sitasiyo nshya ari intambwe igana ku bwikorezi butangiza ibidukikije.

Ati “Iyi ntambwe ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo gukumira ikwirakwizwa ry’ibyuka bihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije. Ikindi ni uko aha hantu hafatika kandi hazafasha abategura ibirori ndetse n’abitabiriye gukoresha imodoka z’amashanyarazi”.

Akomeza avuga ko uretse sitasiyo ebyiri zimaze gutangizwa hari n’izindi eshatu zigiye gushyirwaho.

Ati "Izindi sitasiyo eshatu ziri mu nzira, turizera ko tuzashyiraho nyinshi kandi tukongera umubare w’imodoka z’amashanyarazi mu gihe politiki ya leta ishyize imbere ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi."

Volkswagen yatangiye umushinga w’imodoka z’amashanyarazi ku isoko ry’u Rwanda muri 2019, ubu hakaba hari 20, muri zo harimo izahawe akazi n’ibigo bya Leta cyangwa zitwara abagenzi.

Iyo sosiyete ivuga ko ku bufatanye na Guverinoma ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ikiri mu cyiciro cyo gukusanya amakuru no gusesengura ku bijyanye n’imikorere y’imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, mbere yo kwemerera abaturage gutangira kuzigura.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, ashimira imbaraga Volkswagen ishyira mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu hatangizwa ibidukikije.

Ati "Ibi bikomeza guteza imbere u Rwanda mu bwikorezi butangiza ikirere. Mu myaka irenga makumyabiri, u Rwanda rwateje imbere ubukungu binyuze muri politiki ibungabunga ibidukikije no kurengera umurage karemano".

Ishoramari ry’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi rijyana n’iterambere ry’ibidukikije mu Rwanda, ariko rikajyana na politiki n’amabwiriza yateguwe neza ashobora gukurura abashoramari n’ibigo bikomeye nka Volkswagen.

Ikigo cya Volkswagen kiri mu bigo bikora imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi, kikaba kimaze gusohora ubwo bwoko bw’imodoka zigera ku bihumbi 134, n’izindi ibihumbi 212 zahinduriwe gutwarwa n’amashanyarazi.

Ralf Brandstätter, umuyobozi muri Volkswagen, avuga ko umwaka wa 2020 wari uwo kugera ku ntego ku modoka za Volkswagen zitwarwa n’amashanyarazi.

Ati "Turenda kugera ku ntego yacu yo kuyobora ku isoko ry’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi".

Ubuyobozi bwa Volkswagen buvuga ko izo modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere aho ikigero cya CO2 kiba kiri kuri zero.

Naho ku birebana n’ubushobozi bwa batiri ikoreshwa mu modoka, ikinyamakuru Carmagazine cyo mu Bwongereza kivuga ko imodoka ifite batiri ishobora kugenda 311 miles zingana n’ibilometero 500km, ariko nabwo iyo batiri ikongerwamo amashanyarazi igeze kuri 80%.

Icyo kinyamakuru kivuga ko batiri zishyirwa mu modoka zitandukanye kuko hari izishobora gukoreshwa mu kugenda 213 miles, kikagaragaza ko imodoka yashyizwemo ingufu zingana na 77kWh zishobora kugenda 217 miles zingana na kilometero 342.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zicagingwa igihe kingana iki? Ese ntizishobora kwicira umuntu gahunda igihe acaginga. Bateri yayo igura angahe? Imodoka za volkswagen ko zihenze cyane abadafite imifuka iremereye cyane twazibona gute?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka