U Rwanda rwubakiye ku bushake n’icyubahiro - Col. Migambi Mungamba
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bahoze barangwa n’indangagaciro zirimo ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, amahoro, kubana mu bwumvikane n’ubudaheranwa.

Colonel Migambi yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya Gatanu rigizwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture - RICA).
Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Amateka y’urugamba rwo kubohora uu Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Colonel Désiré, yashimangiye ko izo ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda bo ha mbere zigishwaga mu Itorero kandi zigashyirwa mu bikorwa binyuze mu Rugerero.

Agaruka ku ndangagaciro yo gukunda Igihugu, Colonel Désiré yabwiye aba banyeshuri ko “u Rwanda atari ahantu hari ku ikarita y’Isi gusa, ahubwo ko rwubakiye ku bushake n’umwuka w’icyubahiro. Yagarutse kandi ku mpeta zahabwaga intwari zitangaga zikemera gutanga igitambo harimo nk’Umudende, Impotore, no Gucanirwa uruti avuga ko ibyo byose bagize uruhare ku gushyiraho urufatiro rwo kwigira ndetse n’Ubusugire bw’u Rwanda.
Colonel Désiré yasobanuye uburyo ingabo zahoze ari iza RPA, zagaruye ubumwe n’icyubahiro cy’u Rwanda n’Abanyarwanda nyuma y’imyaka myinshi y’imiyoborere mibi. Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya RPA bitari bigamije kubohora igihugu gusa ahubwo ko byari binagamije no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko urugamba rwo kwibohora rwagenze neza bitewe n’ubuyobozi bureba kure bw’Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yasabye aba banyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora, kwirinda imyitwarire mibi nko kunywa ibiyobyabwenge.
Yabasabye no guhangana n’ibikorwa by’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, amakuru atari yo agamije kugoreka ukuri, ndetse n’amacakubiri. Yabahamagariye kurangwa no gutekereza mu buryo bwagutse, ubutwari, kandi bagamije intego.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abanyeshuri muri RICA, Michelle Ntukanyagwe, yashimiye RDF kubera ubufatanye bwayo mu guha uburere mboneragihugu ku banyeshuri ba RICA, avuga ko inyigisho zatanzwe zafashije abanyeshuri kuzirikana amateka y’u Rwanda rwaranzwe n’ubwitange, ubutwari, n’ubudaheranwa byashyizeho urufatiro rw’Igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|