U Rwanda rworoheje uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yatangarije abifuza ibyangombwa bikenerwa mu mahanga, ko bazajya babibona banyuze ku rubuga rwa Irembo guhera tariki ya 5 Kamena 2024.

U Rwanda rworoheje uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga
U Rwanda rworoheje uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga

Ni nyuma y’uko rushyize umukono ku masezerano mpuzamahanga azwi nka “Apostille Convention” agamije koroshya uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga.

Ibyo byangombwa bikubiyemo inyandiko bakenera mu gihe basaba serivisi zinyuranye hanze y’u Rwanda nk’icyemezo cy’amavuko, impamyabumenyi, icyemezo cy’abashakanye, icyemezo cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko n’ibindi.

Ibi byose babibonaga baciye mu nzira ndende zirimo kujyana inyandiko zifatika kuri Ministeri y’Ubutabera igashyiraho umukono wa noteri hanyuma bakazishyikiriza Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga na yo ikazemeza mbere y’uko zijyanwa cyangwa zoherezwa mu mahanga.

Ubu abakeneye ibi byangombwa bazajya babisaba bakoreshe ikoranabuhanga aho bazajya banyura ku rubuga Irembo (www.irembo.gov.rw) bitabagoye.

Dore uko bizajya bizajya bikorwa

Umuntu azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, hanyuma asabe ko yemezwa nk’igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo. Inyandiko yamaze kwemezwa azajya ayakira binyuze kuri imeyiri (email) ye cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo (www.irembo.gov.rw) nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (F 10 000) ya serivisi.

“Apostille Convention” ni amasezerano yoroshya inzira ibyangombwa bibonekamo mu bihugu byayashyizeho umukono. Ibi byorohereza abaturage n’abashoramari kubona serivisi mu mahanga.

MINAFFET yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, ari bwo u Rwanda ruzatangira gutanga no kwakira ibyangombwa hashingiwe ku masezerano ya “Apostille Convention” amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 125. Ibyangombwa byemejwe na kimwe muri ibi bihugu bizajya biba byemewe muri ibyo bihugu byose nta kiguzi.

Ibi bizagirira akamaro cyane Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda. Ikindi kandi bizagabanya igihe n’imbaraga byasabaga ukeneye ibyangombwa byo kujyana mu mahanga.

Ku rundi ruhande, ibyangombwa birebana no guhererekanya imitungo yimukanwa n’itimukanwa, bizakomeza gutangwa binyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa.

Amasezerano ya “Apostille” yatangiye ku wa 5 Ukwakira 1961 agamije koroshya inzira yo kubona ibyangombwa bisabwa mu mahanga no kugira ngo imikoreshereze y’inyandiko zitangwa na Leta irusheho koroha mu bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano. Aya masezerano ni yo ya mbere akoreshwa cyane mu butwererane mpuzamahanga, aho buri mwaka hemezwa inyandiko amamiliyoni n’amamiliyoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka