U Rwanda rwongeye koherereza imfashanyo abaturage bo muri Gaza

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugenera imfashanyo ingana na toni 19 zirimo ibyo kurya by’abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu gufasha abaturage bugarijwe n’intambara muri Gaza.

U Rwanda rwongeye koherereza imfashanyo abaturage bo muri Gaza
U Rwanda rwongeye koherereza imfashanyo abaturage bo muri Gaza

Iyi mfashanyo yatanzwe ku bufatanye n’Ubwami bwa Hashemite bwa Jordanie, binyujijwe mu Muryango udaharanira inyungu witwa Jordan Hashemite Charity Organization ukorera i Ammam.

Guverinioma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2024, yavuze ko iyo mfashanyo ikubiye muri gahunda mpuzamahanga yo kugoboka abaturage ba Gaza.

U Rwanda kandi rwashimangiye ko rushyigikiye ko amakimbirane yahagarara, mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abasivili.

Iyi mfashanyo yatwawe n'indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir)
Iyi mfashanyo yatwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir)

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rugeneye inkunga abaturage bo mu Ntara ya Gaza muri Palestine, kuko mu Ukwakira 2023, rwari rwatanze ubundi bufasha nyuma y’amezi make iyo Ntara yibasiwe n’ibitero bya Israel.

Icyo gihe iyo mfashanyo yari igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti, bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).

Iyo nkunga yanganaga na toni 10 z’ibiribwa birimo n’iby’ihariye ku bana byongerewe intungamubiri, imiti ndetse n’ibikoresho bishira bikoreshwa mu buvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Dukomeje kwihanganisha abanya gaza

Sylver yanditse ku itariki ya: 8-11-2024  →  Musubize

Urwanda rwacu ruratabara numubyeyi Kandi twihanganishije aba turajye ba gaza

Sylver yanditse ku itariki ya: 8-11-2024  →  Musubize

Proud to be rwandan

Hitayezu Anaclet yanditse ku itariki ya: 8-11-2024  →  Musubize

Urwanda rwakoze gufasha abanye Gaza babangamiwe nibitero bya Israël

Maniragaba Kibirira yanditse ku itariki ya: 7-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka