U Rwanda rwohererejwe umuntu utagira ubwenegihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziheruka koyohereza umuntu utagira ubwenegihugu mu ntango z’iki cyumweru, u Rwanda rukaba rwaramwakiriye ku bw’ubugiraneza.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye umuntu utagira ubwenegihugu wavuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ntango z’iki cyumweru.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, rivuga ko uwitwa Adham Amin Hassoun yarangije igihano cye aho yari afungiwe muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agahitamo kuza kwibera mu Rwanda.

Iri tangazo rigira riti "Hassoun yaje mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru hashingiwe ku masezerano yo mu 1954 agena imiterere y’abantu batagira ubwenegihugu, ni we wiyemereye koherezwa kuba mu Rwanda".

"Muri iyi minsi Guverinoma y’u Rwanda yagiye yakira abantu batagira ubwenegihugu bava mu bice bitandukanye by’isi, kandi ikaba yiyemeje gushyira mu ngiro Amasezerano yo mu 1954 agenga abantu batagira ubwenegihugu nk’uko yayashyizeho umukono".

Adham Amin Hassoun akaba ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga ukomoka muri Palestine, yavukiye mu nkambi y’impunzi yo muri Liban, nyuma y’aho igihugu akomokamo cyanze kumwakira yahisemo kujya kuba muri Amerika.

Leta zunze ubumwe za Amerika zamufataga nk’icyihebe, inkiko zaho zikaba zari zaramukatiye igifungo cy’imyaka irenga 15 muri 2002.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kumva ko hari umuntu ku isi utagira nationalty.Mu byukuri,iyi si twayihawe n’Imana kugirango tuyibemo twese dukundana.Kera isi yari igihugu kimwe,kivuga ururimi rumwe.Soma Intangiriro 11:1.Ibihugu byavutse mu ntambara zatewe n’abantu,nyamara Imana itubuza kurwana.Kugirango Isi izongere ibe igihugu kimwe,ku munsi w’imperuka izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Hanyuma ikureho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Isi yongere ibe paradizo.Izaturwa n’abantu bayumvira gusa nkuko Zaburi 37:29 havuga.Ndetse na Yezu yarabivuze muli Matayo 5:5.Nuko amadini atajya abyigisha.

rwahama innocent yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka