U Rwanda rwohereje Umubiligi Vincent Lurquin iwabo kubera amakosa yamugaragayeho

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubirigi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, uwo Mubiligi ngo yaje mu Rwanda nk’abandi mu rwego rwo gutembera ari na byo yaherewe Visa, bivuze ko nta kazi yari yemerewe gukora atamenyesheje urwo rwego, ngo abihererwe uburenganzira.

Kuba yabirenzeho akaba umwe mu baburabira Paul Rusesabagina, ngo bigize icyaha ariyo mpamvu yahanishijwe guhita yoherezwa iwabo n’ubwo yari atararangiza iminsi yari yaherewe uburenganzira bwo kuba ari mu Rwanda.

Lurquin w’umunyamategeko, yageze mu Rwanda ku itariki 18 Kanama 2018, ariko aza kugaragara mu rukiko ku ya 20 Kanama 2021, ibyo ngo ntibyemewe nk’uko Lt Col Gatarayiha abisobanura.

Lt Col Regis Gatarayiha
Lt Col Regis Gatarayiha

Ati “Yari afite uruhushya rw’iminsi 30 yo kuba ari mu Rwanda mu rwego rwo gusura. Ntiyari yemerewe kugira akazi akora, ariko ku itariki 20 Kanama twatangajwe no kumubona ari mu rubanza nk’uwunganira umwe mu Banyarwanda bakurikiranyweho icyaha, kandi atarabyemerewe n’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda”.

Ati “Ibyo byatumye nk’urwego rw’abinjira n’abasohoka dutesha agaciro uruhushya twamuhaye ari yo mpamvu tumwohereje iwabo. Kubera kandi iyo myitwarire ye, ntabwo azongera kwemererwa kuza mu gihugu cy’u Rwanda”.

Irebere muri iyi video uko yurijwe indege agasubizwa iwabo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomugabo nasubire iwabope.

Nsabimana jean damour yanditse ku itariki ya: 22-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka