U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore muri diplomasi
Mugihe kuri uyu wa Mbere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore muri diplomasi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yifatanije n’Isi kwizihiza no Kwishimira ibyagezweho n’abagore muri diplomasi.
Mu butumwa Umuryango w’Abibumbye (UN) watanze kuri uyu munsi, washimiye abagore kuko bagize uruhare runini mu gutegura no kwemeza Uburenganzira bwa Muntu Mpuzamahanga mu myaka 75 ishize.
Uyu munsi wizihizwa kuwa 24 Kamena, ugamije gutuma ubuyobozi bw’umugore bugaragarira buri wese, kugaragaza ibyo abagore bagezeho mu rwego rwa diplomasi, no kwerekana ibigikenewe kugira ngo abagore bagire uruhare runini mu nzego zose zifata ibyemezo muri politiki.
Raporo ya UN muri 2023, yagaragaje ko abagore b’abaminisitiri bangana 21%, abagore bari mu Nteko Inshingamategeko ari 26%.
Kugeza ku ya 1 Mutarama 2024, 23% gusa by’imyanya y’abaminisitiri ari abagore ndetse kandi mu bihugu 141 abagore bagize munsi ya kimwe cya gatatu cy’abagize guverinoma. Ibihugu birindwi nta mugore n’umwe bigira muri guverinoma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|