U Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu kugarura amahoro mu karere - Ambasaderi Gatete

Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu guhosha ibi bibazo.

Aka kanama ka UN, kateranye ku wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, mu rwego rwo kumenya uko ibintu byifashe muri RDC, ahamaze igihe intambara ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Ambasaderi Gatete ubwo yagezaga ijambo kuri ako kanama, yahamagariye Guverinoma ya RDC kumvikana n’imitwe yose yitwaje intwaro, binyuje muri gahunda zo kugarura amahoro zumvikanyweho. Yashimangiye kandi ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho n’ibihugu byombi, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kugarura amahoro mu karere.

Amb. Gatete, yaboneyeho kwamagana ibirego RDC ishinja u Rwanda ko rushyigikiye umutwe wa M23, avuga ko ibi ari ibinyoma ndetse ko icyo gihugu kugeza ubu ibyo birego kitarabimenyesha Urwego rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa by’ubushotoranyi bwambukiranya imipaka, nk’uko byagakwiye kugenda.

Yagize ati “Ndashaka kugira ngo akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kite ku birego by’ibinyoma bya DRC, ko u Rwanda rushyigikiye M23. Ikirego icyo ari cyo cyose kijyanye n’iki kibazo kigomba kumenyeshwa Urwego rwagutse rwashyizweho rushinzwe kugenzura kugira ngo hakorwe iperereza ryigenga, ariko DRC kugeza n’uyu munsi ntirabikora.”

Ambasaderi Gatete, yamaganye kandi inkuru zamamazwa n’abayobozi muri DRC ko u Rwanda rushaka kwigarura Uburasirazuba bw’icyo gihugu mu cyiswe (balkanisation). Aya ni amagambo yagiye avugwa n’abantu barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora icyo gihugu.

Aba batifuza ko amahoro agaruka muri DRC, bakomeje guhimba ikinyoma ko u Rwanda rushaka kwigarura Uburasirazuba bwa DRC, ibi byose bikaba bigamije kubiba urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Ambasaderi Gatete, yavuze ko ibi bigaragaza nanone intege nke za DRC, zo kunanirwa gukemura ibibazo byayo, ahubwo igashaka kubishyira ku bihugu by’ibituranyi.

Amb. Gatete yagaragarije ako kanama ko ikibazo cy’amagambo abiba urwango n’ivangura akomeje kwiyongera mu DRC, nayo ari ikindi kibazo kizatuma ibintu birushaho kuzamba, bigatuma n’Ingabo za MONUSCO zitabasha kugera ku nshingano zazo mu gihe cya vuba.

Ati “Mu byumweru bike bishize, twagiye tubona ubwiyongere bw’imvugo zuzuye urwango muri DRC. Niba ibi bikomeje, bizarushaho kongera ibibazo muri icyo gihugu mu kwimika urwango no kutizerana mu baturage ba Congo, bivuze ko MONUSCO idashobora kurangiza neza inshingano zayo vuba aha.”

Amb. Georges Nzongola-Ntalaja, intumwa ya Congo muri UN, yahakanye ko Kinshasa ari yo iri inyuma y’ikwirakwizwa ry’amagambo abiba inzangano yibasiye Abatutsi b’Abanyekongo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ariko Amb. Gatete yagaragaje ko kwibasira no kwica abaturage b’inzirakarengane kubera ko ari Abatutsi, bishobora kugira ingaruka mbi kuko byatuma abasivili bari mu bahigwa bajya gushakira ubuhungiro mu mitwe yitwaje intwaro, bikarushaho guteza umutekano muke.

Yongeyeho ko u Rwanda rwizera ko inzira ihuriweho n’akarere yasabwe n’Abakuru b’Ibihugu, mu nama ya kabiri yigaga ku bibazo by’umutekano muri DRC, yateranye ku ya 21 Mata 2022, ari ingenzi kandi igomba kuzuza andi masezerano yagiye ashyirwaho mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC mu buryo burambye.

Ako kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro gateranye nyuma y’icyumweru, i Nairobi muri Kenya hateraniye Inama ya Gatatu ku bibazo by’umutekano muri DRC, yatumijwe na Perezida Uhuru Kenyatta, ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC.

Muri iyo nama, abakuru b’ibihugu batandatu bo mu karere baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo, ndetse bashimangira ko imirwano ihuje ingabo za FARDC na M23, imvugo zose zibiba amacakubiri, iz’urwangano, iterabwoba rya Jenoside n’izindi mvugo za politiki, zikwirakwizwa muri icyo gihugu byose bigomba guhagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka