U Rwanda rwiteguye kumurikira Afurika indangagaciro zarwo zayifasha kwigenga

Umuryango uteza imbere ukwigira no kwigenga kwa Afurika, Pan African Mouvement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uvuga ko witeguye kumurikira indi miryango igize PAM yo mu bihugu bigize uyu mugabane, ibyo u Rwanda rwagezeho byafasha Afurika kwigenga birimo Umushyikirano, Umuganda n’ibindi.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Protais Musoni (ibumoso) na Amb Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco
Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Protais Musoni (ibumoso) na Amb Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco

PAM-Rwanda yifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi wa Afurika ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ukaba warahariwe gushaka ibisubizo byatuma Afurika yigobotora ubukene n’ubukoroni.

Ku isabukuru y’uwo munsi yibanda ku guteza imbere ubuhanzi n’umurage (Art and Heritage), abakurikiye ibiganiro bya PAM hifashishije ikoranabuhanga banamurikiwe ibihangano by’ubugeni biri mu Nzu Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi iri Kanombe.

Umuyobozi wa ’Pan African Mouvement’ mu Rwanda, Protais Musoni, avuga ko ibyo bihangano hamwe n’ibindi bigenda bikorwa, bigomba kuba byerekana umuco w’Abanyafurika wo gukorera hamwe bishakamo ibisubizo.

Musoni avuga ko hari gahunda zigize umwimerere w’u Rwanda abahanzi bashobora kumurikira Abanyafurika n’isi muri rusange, ariko noneho bakifashisha ikoranabuhanga kugira ngo bigezwe ku bantu bari hirya no hino ku isi.

Mu kiganiro Musoni yagiranye n’Itangazamakuru ku wa mbere, yagize ati "Igitekerezo cy’Umushyikirano cyakwigisha abandi demokarasi nk’uburyo bwo guhura k’Umukuru w’Igihugu n’abaturage buri mwaka, hashakwa icyabateza imbere".

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda akomeza atanga ingero z’ibindi abahanzi nyarwanda bashobora kumurikira isi, birimo uburyo Inkiko Gacaca zaciye imanza nyinshi mu gihe gito, uburyo umuganda ukorwa n’ibindi, akaba ndetse asaba inzego gutekereza gushyiraho urwego rw’urubyiruko rushinzwe guteza imbere iyo gahunda.

Protais Musoni avuga ko u Rwanda rushobora gusangiza abandi izo gahunda z’umwimerere warwo, hanyuma bo bakazishyira mu bikorwa bashingiye ku miterere n’umwihariko w’imibereho yabo.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera, wari kumwe n’Umukuru wa PAM-Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko guhera ku wa kabiri w’iki cyumweru hatangira imurikagurisha ry’ibihangano biri mu Nzu Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi (Musée) iri i Kanombe.

Amb Masozera yagize ati "Abahanzi bagizweho ingaruka na Covid-19 babonye uburyo bazamurika ibihangano byabo (hifashishijwe ikoranabuhanga), bibafashe kuzahura ubukungu".

Umuntu wese uzajya ashima igihangano kiri muri Musée, ashobora kugitumiza, akanishyura kikamugereho aho yaba aherereye hose ku isi, cyangwa yaba ashoboye kubigura abanje kubisura na byo akaba yabikora.

Amb Masozera avuga ko mu mwaka wa 1999 abahanzi, abanyabugeni n’abanyabukorikori binjizaga Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari icyenda ku mwaka, ariko ko muri iyi myaka ishize mbere y’umwaduko wa Covid-19 bari bamaze kugera kuri miliyari 328 ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka