U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth - Prof Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa.

Prof Shyaka yahagarariye u Rwanda (muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga), nk’igihugu giteganya kwakira abaperezida n’abayobozi ba za guverinoma zigize Commonwealth mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2021.

Iyi nama yiswe CHOGM iba buri myaka ibiri, yari yateganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko iza gusubikwa kubera kwaduka kw’icyorezo Covid-19.

Ni inama yiga kuri gahunda ziteza imbere ibihugu bitandukanye byo ku isi byakolonijwe n’u Bwongereza ndetse n’ibifite abaturage bakoresha ururimi rw’icyongereza.

Ku bijyanye n’ibizaganirwaho muri CHOGM byo kunoza imiturire n’imibereho mu mijyi, Prof Shyaka avuga ko u Rwanda ruzagaragariza amahanga uburyo rwiteguye guhindura imijyi n’ibyaro mu myaka 30 iri imbere.

Prof Shyaka yabwiye RBA arangije inama kuri uyu wa gatatu ati “Icyo twaganiriye by’umwihariko, ni ukureba uko ibiteganywa, n’ibivugwa n’ibyo inyigo zigaragaza bijyanye n’iterambere ry’imijyi ndetse no gutuza abantu neza, byava mu magambo, mu bitekerezo byiza no mu igenamigambi bigashyirwa mu bikorwa”.

Ati “Ibi biganisha ku nama y’abakuru b’ibihugu (CHOGM) kugira ngo bazafate umwanzuro kuri icyo cyerekezo, kandi icyo twababwiye ni uko ibizaba bisabwa ubuyobozi bw’uwo muryango u Rwanda rwiteguye kuzafatanya n’ibindi bihugu kubishyira mu bikorwa”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko yagaragarije inama ya Commonwealth ko u Rwanda rwamaze gushyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, kirufasha kuzaba rwateje imbere imijyi n’ibyaro mu myaka 30 iri imbere.

Muri 2050, 30% bazaba batuye mu midugudu igera ku 3,000 igezweho
Muri 2050, 30% bazaba batuye mu midugudu igera ku 3,000 igezweho

Ati “Turifuza ko muri 2050, 60% by’abaturage bazaba batuye mu mijyi, by’umwihariko tukaba dufite Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bari ku rugero rwa 60%, ariko n’abo 40% basigaye bazaba batuye mu midugudu igezweho imeze neza, babayeho neza”.

Kuri ubu Abanyarwanda batuye mu mijyi barangana na 18.4% nk’uko bigaragazwa n’Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMA), ariko bakaba bagenda biyongera uko imirimo igenda ihaboneka.

RLMA ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2050, 70% by’abaturage bazaba batuye mu mijyi y’uturere 30 tugize igihugu hamwe no mu zindi santere z’ubucuruzi zigera kuri 73, abasigaye 30% bakazaba baratujwe mu midugudu igezweho izaba igera ku 3,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka