U Rwanda rwiteguye guhangana n’ubwandu bushya bwa Covid-19 bwaturuka ku rujya n’uruza – MINISANTE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukurikirana ubwandu bushya bwa Covid-19 bushobora kugaragara mu bantu binjira mu gihugu, ku buryo n’ingamba zishobora guhinduka bitewe n’ubukana ubwandu bwaba bufite.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Mpunga Tharcisse
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Mpunga Tharcisse

Yabitangaje kuri uyu wa 07 Werurwe 2022, ubwo hafungurwaga imipaka yo ku butaka Abanyarwanda bakaba batangiye kwinjira mu bindi bihugu, ndetse n’abanyamahanga bakaba batangiye kwinjira mu Rwanda bakoresheje imipaka yo ku butaka.

Dr. Mpunga avuga ko abagenzi baza mu Rwanda banyuze ku kibuga cy’indege basabwa kuba nibura bikingije ndetse baranipimishije Covid-19 mu buryo bwa PCR, mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bagera mu gihugu.

Avuga ko iyo ageze mu gihugu nabwo yongera agapimwa na nyuma y’aho iminsi itatu akongera gupimwa, kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Covid-19 afite.

Yongeraho ko utikingije atabuzwa kwinjira, ariko nanone akihagera agomba kubanza gupimwa kugira ngo harebwe ko atarwaye.

Naho ku mipaka yo ku butaka ngo abayikoresha abenshi ni abo mu bihugu bituranyi, kandi naho ubwandu bugenda bugabanuka nk’uko bimeze mu Rwanda.

Avuga ko nabo basabwa kuba bikingije ariko ngo n’utikingije ntabuzwa kuza, gusa mbere yo kwinjira mu gihugu agomba kubanza gukorerwa ikizamini cyihuse (Rapid Test), ariko bagera no mu gihugu hakagira abapimwa kugira ngo harebwe uko ubwandu bwifashe.

Ati “Abikingije biba ari akarusho ariko iyo atikingije nawe dukoresha Rapid Test kugira ngo tubone ko ari muzima, akinjira ariko iyo bageze mu gihugu turongera tugafata ibipimo ku bantu runaka, kugira ngo turebe uko ubwandu bwaba buhagaze muri abo bantu baza, tutishyuza.”

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Mpunga yavuze ko ibyo bikorwa mu rwego rwo kugira ngo abantu binjira mu gihugu batagira uruhare mu kuzamura ubwandu.

Avuga ko kuba ibisabwa abanyarwanda bajya mu bihugu bitandukanye nabyo bitandukanye bijyanye n’umupaka ibyo ari ibisabwa n’ibihugu baba bagiyemo.

Uwo muyobozi yongeraho ko kuba ku mupaka wa Gatuna abahanyura bajya muri Uganda basabwa igipimo cya PCR, ari amabwiriza ya Uganda nk’uko ku mupaka wa Rubavu ku bajya Congo basabwa Rapid Test.

Avuga ko icyakora bagiye kuganira n’ibihugu byo mu karere, kugira ngo bahuze ingamba bityo abaturage barusheho koroherezwa.

Minisitiri Mpunga kandi avuga ko kuba urujya n’uruza rw’abantu rwongeye kugaruka, nyamara hari ibihugu bitigeze bifata ingamba zijyanye no kwirinda Covid-19, bitabuza inzego z’ubuzima kugira impungenge ko ubwandu bushya bwagaragara mu Rwanda, ariko bamaze gufata ingamba zo kuba urwo rujya n’uruza rwahagarikwa.

Agira ati “Impungenge ntizabura ariko turiteguye kugira ngo dukurikirane uko urujya n’uruza rugenda, n’uko uburwayi bugenda bugaragara muri bo, bituma n’ingamba zishobora kuba zahinduka bitewe n’uko byaba bihagaze.”

Yungamo ko ariko icyishimirwa ari uko Abanyarwanda benshi bamaze gufata inkingo ebyiri, agasaba n’abagejeje amezi atatu gufata urushimangira, kugira ngo bagire ubudahangarwa buhagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka