U Rwanda rwishatsemo ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kumara imyaka myinshi - Ambasaderi Gatete

Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kumara imyaka itari mike bitarakemuka.

Ambasaderi Ambasaderi Claver Gatete
Ambasaderi Ambasaderi Claver Gatete

Ambasaderi Gatete, yabigarutseho ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2022, mu biganiro mpaka byabereye ku kicaro cya UN mu nama y’akanama k’umuryango w’abibumbye ku isi, ku kubaka ndetse no kubungabunga amahoro.

Yavuze ko ari ngombwa guhuza inshingano zo kubungabunga amahoro mu gihugu runaka, bigendanye n’amateka yacyo, binyuze kandi no mu ngamba zitandukanye zihuriweho n’ibihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga hagamijwe gushyiraho ubufatanye.

Yagaragaje kandi ko igihugu cyangwa uburyo bw’akarere bwemeranyijweho, bwakemura ibibazo byihariye kandi byihutirwa, bigashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, igamije ibikorwa byo kubungabunga amahoro (A4P) ku bufatanye n’igihugu kizakira ubwo butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Amb. Gatete yavuze ko kubungabunga amahoro bisaba no kujyana n’ivugururwa ry’inzego mu buryo bugaragara, kugira ngo umutekano na demokarasi bigerweho mu ntumbero yo kugabanya ubukene no guteza imbere ubukungu, imibereho myiza na politiki birambye.

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko igihugu cyagerageje kwishakamo ibisubizo bigamije kuvugurura no kubaka igihugu.

Yatanze ingero z’ibyakorwaga mu Rwanda rwo hambere, birimo ibikorwa by’inkiko Gacaca n’ibindi, byose byabaga bigamije gukemura ibibazo mu gihe byari kuzafata imyaka itari mike.

Yagize ati “Ibikorwa by’inkiko za Gacaca, Imihigo, Umuganda, komite z’abunzi, amavugurura y’ubutaka, ndetse ko kubazwa inshingano z’ibyo dukora byatanze umusaruro mu gukemura ibibazo bikomeye, byari gufata imyaka itari mike kugira ngo tubigereho.”

Amb. Gatete yavuze kandi ko u Rwanda rwashoboye gushyiraho amavugurura mu nzego zitandukanye ku nkunga y’abafatanyabikorwa.

Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze gutyo Abanyarwanda bahariwe umwanya wo kugaragaza icyakorwa ndetse n’uburyo cyakorwamo, bikajyana no kubazwa inshingano kugira ngo buri wese amenye aho atazubahirije uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka