U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi wahariwe gutanga amaraso
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe gutanga amaraso, aho uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima”.

Ni umunsi w’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, hagamijwe gukangurira abaturage muri rusange, n’urubyiruko by’umwihariko kwitabira gahunda yo gutanga amaraso no gushimira intwari zatanze amaraso kugira ngo barokore ubuzima bw’abayakenera kwa muganga.
Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko buri munsi mu Rwanda hakenerwa udusashe 288 rw’amaraso mu rwego rwo gufasha abarwayi kugarura ubuzima.

Iyo raporo ikagaragaza ko mu bikomeje kuzamura ubwiyongere bw’abakenera amaraso, harimo indwara ya Malaria, Abagore batwite, n’ibibazo abagore bahura nabyo mu gihe cyo kubyara, kanseri ndetse n’impanuka zinyuranye.
Inzego zinyuranye z’ifite ubuzima mu nshingano zihora zikangurira abantu kugira umutima utabara wo gutanga amaraso, hagamijwe gufasha abatuye isi gukomeza kugira ubuzima.
Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Ruhango, aho abantu babishaka bitabiriye gutanga amaraso.

Ohereza igitekerezo
|
Ariko tujye twibuka ko guterwa amaraso nubwo bifasha bamwe,bituma abandi barware cyangwa bagapfa.Muzarebe ku gipapuro baguha bagiye kugutera amaraso.Handitseho ko guterwa amaraso bishobora kugutera indwara zinyuranye.Niyo mpamvu mu bihugu byateye imbere,ibitaro byinshi ntabwo bigitera amaraso.Hali ibindi basimbuza amaraso kandi bikagenda neza.
Ni nayo mpamvu ijambo ry’Imana ridusaba kwirinda amaraso.