U Rwanda rweretse isi ko amahoro ashoboka – Morgan Freeman

Morgan Freeman umukinnyi ukomeye wa Filime wo muri Amerika (USA) ahamya ko ibyo yabonye mu Rwanda bimwereka ko amahoro ashoboka ku isi.

Morgan Freeman ubwo yari ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Morgan Freeman ubwo yari ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Yabitangaje ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Yasuye rwo Rwibutso, ahamara amasaha arenga atandatu afata amashusho ya filime ari gutegura. Yanaganiriye na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Gisozi, yatanze ubutumwa bugira buti “Turi hano nk’itsinda ry’abakora filime ivuga kuri Jenoside ariko twanaje hano kwiga ubumwe n’ubwiyunge kandi ibyo tumaze kwiga bituma twifuza kurushaho kubamenya.

Ikindi ni uko ibyo mumaze kugeraho nyuma ya Jenoside mubikesha Ubumwe n’Ubwiyunge biduha icyizere ko amahoro ashoboka. Murakoze!”

Mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Morgan Freeman yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, harimo Pariki y’Ibirunga aho yasuye ingagi zaho.

Amakuru avuga ko uwo mukinnyi wa Filime ukomeye ku isi ari mu Rwanda, yatangiye kumvikana mu cyumweru gishize, cyatangiye ku itariki 08 Gicurasi 2017.

Morgan Freeman wavutse mu mwaka wa 1937, azwi muri filime zitandukanye zakunzwe nka “London Has Fallen”, “Olympus Has Fallen”, “Lucy”, “Evan Almighty”, “Momentum” n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mugemuduha apudedi kumikino yiburayi nibabyakunda

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ibyo nibyo twifuza kugirango namahanga amenyeko urwanda arigihugu kdi dushoboye,arko nanone nanenga abanyarwanda batagira ishyaka ryokugaragaza igihugu ukokiri ahubwo bakishimira gusenya.Murakoze!

Aimable yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka