U Rwanda rwerekana ko intege nke ku bihugu atari ibintu bihoraho – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame atangaza ko urugendo rw’u Rwanda rugaragaza neza ko nta gihugu gito kidashobora gutera imbere kimwe n’uko nta gihugu kinini kitagira intege nke.

Perezida Kagame yemeza ko u Rwanda ari igihugu gito ariko cyahisemo inzira yagutse kugira ngo kiteze imbere.
Yabitangarije mu biganiro yahuriyemo n’abayobozi batandukanye, aho ari mu Bwongereza mu nama y’umuryango wa Commonwealth.
Iki kiganiro cyari kiyobowe na David Cameron wigeze kuyobora u Bwongereza, cyari kibanze ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere.
Yagize ati “Urugero rw’u Rwanda rutwereka ko intege nke ku bihugu atari ibintu bihoraho. Ni ikibazo gishobora gukemuka."
“Intege nke z’ibihugu, nk’uko tumaze kubibona, ni ikibazo gishobora kugwirira ibihugu bito n’ibinini, ibikennye n’ibikize. Ibi bigira ingaruka ku bwiyongere bw’ubukungu n’iterambere ry’abantu.”

Perezida Kagame yasobanuraga ko u Rwanda rwahisemo kwimika gukorera mu mucyo no gukangurira buri muturage kubazwa ibyo ashinzwe, byose bigamije gufasha igihugu gutera imbere.
Yavuze ko nta kintu gikorerwa mu Rwanda kitagira ugikurikirana cyangwa ngo gisobanurwe uko gikorwa n’impamvu gikorwa, akaba yabisobanuye yifashishije urugero rw’inkunga.
Ati “Mbese abaterankunga bakomeza gutera inkunga ibihugu nta kubaza uko ikoreshwa? Mu Rwanda, twashyizeho uburyo bufasha impande zose kumenya uko inkunga ikoreshwa, n’umusaruro itanga. Abaturage bacu nabo twabahaye umwanya wabo mubyo dukora.”
Perezida Kagame ari mu Bwongereza mu nama y’umuryango wa Commonwealth, uhuriyemo ibihugu 53 byahoze bikolonizwa n’u Bwongereza.

Inkuru zijyanye na: Commonwealth
- Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yafunguye ku mugaragaro inama ya Commonwealth
- Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth
- Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe ahura n’Igikomangoma Harry
- Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’
Ohereza igitekerezo
|