U Rwanda rwatangiye gukingira impunzi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 u Rwanda rwatangije gahunda yo gukingira impunzi n’abasaba ubuhunzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakuwe muri Libya bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Impunzi ziri mu Rwanda zatangiye gukingirwa Covid-19
Impunzi ziri mu Rwanda zatangiye gukingirwa Covid-19

Ku ikubitiro mu ma saa ine z’iki gitondo hakingiwe impunzi 197 mu mpunzi 283 ziri muri iyo nkambi ya Gashora.

Hiyongeyeho abakozi 154 bakorera mu nkambi kugira ngo na bo bagire ubwirinzi ku cyorezo cya Covid-19 cyugariye u Rwanda n’isi kuva mu ntangiriro za 2020.

Abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) babwiye Kigali Today ko gukingira izi mpunzi bizabafasha mu gihe bakomeje gukirikirana ibyangombwa byabo bifuza kugira ngo bakomeze mu bindi bihugu bifuza gutuzwamo cyangwa gusabamo ubuhingiro.

Izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi baje kare batonda imirongo, bigaragara ko biteguye kwakira urukingo rwa covid-19 rwa AstraZeneca rwahawe u Rwanda mu cyumweru gishize muri gahunda yiswe COVAX yo gufasha ibihungu bikennye kurusha ibindi.

Mu Rwanda hamaze gukingirwa ibyiciro bitandukanye birimo abaganga, abarimu, abasirikare, imfungwa n’abagororwa, abageze mu zabukuru n’abandi.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kivuga ko izindi mpunzi zituye mu Rwanda zizakingirwa ariko hibandwa cyane ku bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19, ni ukuvuga abakuze cyane n’abafite indwara zidakira vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka