U Rwanda rwatangaje ko mu rugamba rwa Kongo, SADC na FARDC bashakaga kurutera

U Rwanda rwamaganye ibirego byashyizwe ku ngabo z’u Rwanda (RDF) byo kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kugaba ibitero ku basivile, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki 31 Mutarama 2025.

Inama idasanzwe ya SADC iheruka yatangaje ibirego byinshi ku Rwanda. U Rwanda rurabihakana
Inama idasanzwe ya SADC iheruka yatangaje ibirego byinshi ku Rwanda. U Rwanda rurabihakana

U Rwanda ruvuga ko RDF irinda imipaka y’Igihugu, igakumira ibitero byakwibasira abaturage, bityo ko RDF itagaba ibitero ku baturage.

U Rwanda ahubwo rugaragaza ko SADC yohereje ingabo zo gufasha Guverinoma ya DR Congo mu ntambara irwanamo n’abaturage bayo, abenshi bakaba barahungiye mu Rwanda n’ahandi mu Karere. Ni mu gihe kandi iyo Guverinoma ya Tshisekedi bashyigikiye yagaragaje ko ifite umugambi wo gukuraho ubuyobozi buriho mu Rwanda, nk’uko Perezida Tshisekedi yabivuze inshuro nyinshi mu ruhame.

Itangazo u Rwanda rwasohoye kuri iki Cyumweru rivuga ko kuba ingabo za SADC n’abandi bafatanyije nk’ingabo z’u Burundi, FDLR, n’abacanshuro b’Abanyaburayi barishoye muri iyo ntambara yo kurwanya abaturage bari mu gihugu cyabo, ndetse bagatera n’u Rwanda, ari ibikorwa bituma ibintu birushaho kuba bibi, ndetse bigakomeza ikibazo aho kugikemura.

U Rwanda ruvuga ko rufite amakuru y’ibyavumbuwe i Goma by’imyiteguro yarimo ikorwa n’ingabo za DR Congo zifatanyije n’iz’amahanga ndetse na FDLR yo kurwanya M23, no kugaba ibitero ku Rwanda.

U Rwanda rusaba ko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC cyakemurwa binyuze mu nzira za Politiki aho kuba iz’imirwano. U Rwanda kandi rushyigikiye igitekerezo cy’ibiganiro bihuriweho n’ibihugu bigize imiryango ya SADC na EAC mu gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aho urwanda rurahonye ibara rirarurwany

jeshi yanditse ku itariki ya: 3-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka