U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira Ikigo Nyafurika gikora imiti

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Nyafurika uteza imbere ikoranabuhanga mu by’imiti (African Pharmaceutical Techinology Foundation (APTF), basinyanye amasezerano yo kwakira icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika giteza imbere ikoranabuhanga mu by’imiti muri Afurika.

Amasezerano arebana n’icyo kigo yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza 2023, hagati ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Ikigo Nyafurika gikora imiti (APFT), gifite icyicaro gikuru mu Rwanda.

Ikigo African Pharmaceutical Technology Foundation cyatangijwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) muri 2022, hagamijwe gufasha abatuye ku mugabane wa Afurika gushobora kwihaza mu bijyanye n’imiti ndetse n’inkingo, nyuma y’uko igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, abatuye ku mugabane wa Afurika barenga miliyari bari batarabona urukingo na rumwe mu gihe bagenzi babo bo ku yindi migabane bari bamaze kubona inkingo ebyeri ndetse n’urushyimangira.

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere Dr. Akinwumi Adesina, yashimiye cyane Perezida Paul Kagame ku ruhare rukomeye yagize mu gushyiraho ikigo cya APTF, kuko igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 abatuye mu bihugu bikize bagize amahirwe yo kubona inkingo zose za Covid-19, n’urushyimangira mu gihe abo ku mugabane wa Afurika nta na rumwe bari bakabonye.

Ati “Afurika ntikwiye gukomeza gushingira amakiriro y’ubuzima bw’abarenga miliyari 1.4 ku nyungu z’abandi, niyo mpamvu AfDB yashoye miliyari eshatu z’amadorali muri gahunda z’ibikorwa remezo bifasha mu bijyanye n’ubuzima muri Afurika, inashora ayandi miliyari eshatu z’amadorali azagomba gufasha mu gihe cy’imyaka irindwi izafasha ikigo Nyafurika giteza imbere Ikoranabuhanga mu by’imiti.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ari na we washyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko uretse amasezerano yasinywe yo kwakira icyicaro gikuru cya APTF, ariko hari mu minsi iri imbere hari n’ibindi bigo bizaza gukorera mu Rwanda.

Yagize ati “Hari n’ibindi bigo bizaza bizaba bikorera mu Rwanda, nk’ikigo gishinzwe imigenzurire y’imiti ndetse n’inkingo cyo ku rwego rwa Afurika kizaba gifite icyicaro hano mu Rwanda, ibyo byose bikaba ari ibintu biri hamwe biteranye, bitari uruganda rumwe ahubwo ni ukureba n’ibijyanye n’amategeko ndetse no kugenzura ubuziranenge bw’ibikorerwa muri izo nganda, kandi bigakorwa ku rwego rwo ku mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu 1% gusa by’imiti ikoreshwa muri Afurika ni yo ikorerwa kuri uwo mugabane, mu gihe irenga 70% y’imiti ikoreshwa muri Afurika, ari itumizwa hanze ya wo ibintu bitwara amafaranga atari macye kandi bikanatuma ubuzima bw’abatuye kuri uwo mugabane butitabwaho nkuko bikwiye.

Ishyirwaho rya APTF ngo n’intambwe ishimishije kandi ikomeye yatewe n’abatuye ku mugabane wa Afurika, kubera ko ari bamwe mu bakunze kugarizwa n’indwara zitandukanye.

Mu Rwanda hasinywe amasezerano yo kwakira icyicaro gikuru cya APTF mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza 2023 ari bwo biteganyijwe ko mu Rwanda hatangizwa ku mugaragaro uruganda rw’imiti n’inkingo rwa Bion Tech rubatswe mu Rwanda.

Ni uruganda rubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, rukazafasha gukorera inkingo n’imiti ku mugabane wa Afurika, aho kizajya gikora inkingo zirimo iza Malaria, Igituntu, Covid-19, n’iz’icyorezo cya Sida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka